Ikiganiro cya 10/15

Urupapuro 4/7 Guha umwana umwanya wihariye wo kwiyubakamo icyizere n’umutekano

Guha umwana umwanya wihariye wo kwiyubakamo icyizere n’umutekano

Ni gute wafasha buhoro buhoro umwana urerwa mu muryango kumva ko afite umwanya wihariye, ko akunzwe, ko yakiriwe mu muryango?

Buri mwana akeneye umwanya we wihariye: reka umwana agire uruhare mu gushyira amashusho aho arara. Muteganyirize intebe bwite ku meza bariraho. Muhe akabati gakingurwa n’umwana ku giti cye cyangwa umurera. Umwana akeneye n’umwanya we bwite akawukoresha yidagadura cyangwa aguma mu cyumba cye. Ku bana bafite ibibazo by’imyifatire, amasaha bamara kwishuri ababera umutwaro ukomeye. Ibibazo nk’ibyo biragabanyuka iyo umwana azi ko umwanya runaka ashobora kuwukoresha akina, cyangwa akora umukoro wo murugo. Guha umwana umwanya w’akaruhuko hagati y’ibikorwa biramufasha cyane. Abana batazi iby’igihe usanga bamara akanya gato cyangwa umwanya munini cyane mu cyumba cyabo. Niyo mpamvu kumuha akaruhuko gato bituma atarambirwa cyangwa ngo arakare kubera umunaniro.

Abana n’ibitambambuga: umwanya bwite w’umwana ushobora kuba agapupe ke, cyangwa umwenda akunda. Ni byiza kubyumvikanaho mu rugo: ni gute abagize umuryango bagaragaza ko bubashye iby’umwana? Kugira inyamaswa yo murugo yaweba – nko kuba ushinzwe kwita ku nyana, ihene, inkoko, cyangwa irindi tungo, – byafasha gutezimbere imibanire. Biba byoroshye kwiyegereza itungo kurusha uko wakwiyegereza umuntu.

Gufasha uruhinja/umwana kwimenya: gufasha umwana gukinira mu ndorerwamo cyangwa kumufata amajwi kuri telefoni bituma agera aho avuga ati: “uyu ni njye”! Mu mibanire ya buri munsi, umubyeyi urera umwana akwiye gushyira mu magambo ibyo umwana akora (‘’dore wacuritse ishati yawe-ndabizi ko bitoroshye kwiyambika, ariko komeza ugerageze). Kubivuga utyo n’uburyo bwiza bwo gufasha umwana kuba yamenya ko ibyo akoze bishobora kubangamira abandi, n’uko agomba gutega amatwi abandi, atekereza kandi asubiza. Ibi bituma umwana amenya uburyo agomba kwitwara mu bandi. Abana bahuye n’ibibazo bakiri bato ntibakunze kumenya ko imyifatire yabo igira ingaruka ku bandi kubera ko nta mabwiriza bigeze bahabwa igihe bari bakiri bato. Mu gihe wereka umwana ibyo yakoze, ibande ku byiza cyane yakoze. Ntugire icyo uvuga ku byo atakoze neza. Ibande ku bikorwa byiza yakoze.

Ibikorwa by’abana bakuru cyangwa abasore n’abangavu: fata akanya kazwi buri musi (bishobotse amasaha ya mbere yo kuryama), uganirize umwana ku byabaye uwo munsi (cyangwa ibimushimisha). Umvikana n’umwana kuba yabyandika mu ikayi rye bwite (notebook). Uko iminsi igenda, reka umwana aba ariwe wandika ibyabaye. Niba umwana atabasha gusoma, ushobora kubifata mu majwi kuri telefoni yawe cyangwa iy’umwana. Ibi bituma ubasha gukemura utubazo tuba twavutse buri munsi, bikanafasha umwana gufata umwanya wo gutekereza kubyo atekereza n’ibyo yiyumvamo. Ibi kandi bifasha umwana kwibuka no gutekerereza ejo hazaza.

 

Bigire umuco wo gufata umwana ifoto buri cyumweru cyangwa buri kwezi niba ufite igikoresho cya gufasha gufotora (kamera), ganiriza umwana impinduka zigaragara ku mubiri n’iterambere agenda ageraho. Ushobora kubisuzuma ufata ibipimo bigaragaza gukura k’umwana ukoresheje imetero cyangwa ikaramu ushushanya kuru kuta rwinzu. Ibi bituma umwana nawe amenya ko yakuze (“Urabona ko mu mezi atandatu umaze gukuraho igice cya santimetero, mu mezi atandatu gusa! Gukura si byiza?”).

Ikindi, ni byiza kuganiriza umwana ku myifatire ye, ukamugaragariza ibimutandukanya n’abandi. Ukanamwereka n’ibimuranga mu mibanire ye n’abandi (“iyo nkuganiriza urakurikira kandi ukandeba mu maso. Ibyo biranshimisha!”).

Urera umwana amufata amashusho

IBYO UKENEYE KUMENYA

Iminota 10

  • Ese ibi twavuzeho hari icyo bagufashijeho? Wabikoraho iki iwawe?
  • Ese mufite umuco cyangwa imigenzo yo guha umwana umwanya we bwite iyo muri iwanyu mu rugo?
  • Ni gute wafasha umwana kwimenya no kumenya uburyo abana n’abandi bantu bagize umuryango?
  • Ni ibihe bikorwa utekereza ko byafasha umwana ku menya imyifatire ye, n’uko iyo myifatire yabangamira abandi? Urugero: andika muri agenda buri munsi, fata amashusho yivugira ukoresheje telephone yawe, wireba mukirori, n’ibindi.