Ikiganiro 10/15
Urupapuro 6/7 Ingingo y’ikiganiro D: Kunoza imibanire mu bakorana n’umuryango wakiriye umwanaIngingo y’ikiganiro D: Kunoza imibanire n’imikoranire hagati y’ibigo bitanga serivisi bikorana n’umuryango wakiriye umwana
Abakiriye umwana nk’uko bigaragara mu rugero rwa mbere bavuga ibyo bakoze kugira ngo abakorana n’umuryango wakiriye umwana babashe kumwumva no gukorera hamwe:
“Yahoraga yishimiye abashyitsi kandi akavugana na buri wese yakiraga – yewe n’abantu bo mu nzira atazi. Abantu nabo bahitaga bavuga ko ari umwana w’igitangaza bakatubwira ko tutamufata neza. Nyamara yamarana igihe kirekire n’abo bantu, nk’igihe yabaga ari kw’ishuri, ibibazo bye byajyaga ahagaragara. Yagiraga umujinya, agatoteza abandi bana, ntagume hamwe ndetse agatongana na mwalimu ku cyemezo nubwo cyaba ari gito cyane. Nyuma y’igihe gito, abarimu batangiye kutubwira ko tutamuha uburere. Ibi byabagaho ubwo yahuraga n’abantu batamuzi: babanzaga kumukunda ubundi bagatungurwa na kamere ye itari nziza ubwo babaga bamaranye umwanya. Tumaze kuganira nawe umwanya, nibwo yatangiye kumva ibibazo by’abana batitaweho, nibwo twatangiye gukorana. Twumvikanye ku buryo bwamutwara mu gitondo haba ikibazo bagahita bahamagara. Ubu turakorana neza. Azi neza ko dukorana, ari nayo mpamvu tubona uburyo bwo kumufasha no kumwitaho buri gihe”.
Iminota 10
- Ese iki kibazo murakizi nk’imiryango yakiriye abana?
- Ni izihe mbogamizi mwahuye nazo mushishikariza abo mukorana mu kumva imyifatire y’umwana mu bihe bitandukanye?
- Ese ufite ubunararibonye, ibitekerezo cyangwa inama wagira abantu mukorana kugira ngo muhuze ibitekerezo n’ibikorwa?
- Ni kuki abana n’abasore/inkumi barererwa mu miryango no mu bigo batigirira icyizere; bumva ko batagira aho baba?
- Ni iki wafasha umwana kugira ngo yumve ko yakiriwe mumuryango kandi ko awufitemo umwanya yihariye?
- Ni gute wafasha umwana kumenya kubana n’abandi n’uburyo yakwirwanaho mu buzima bwa buri munsi?
- Ese hari icyo waba uzi cyafasha buri wese ukorana n’umuryango wakiriye umwana yumva umwana ku buryo bumwe? Ese hari icyo wakora kugira ngo abandi babimenye?