Ikiganiro 10/15
Urupapuro 3/17: Ingingo y’ikiganiro A: Iyo umwana agiye hanze y’urugo, abura itsinda ry’abana babashije kwiyubakamo icyizere n’umutekanoIngingo y’ikiganiro A: Iyo umwana agiye hanze y’urugo, abura itsinda ry’abana babashije kwiyubakamo icyizere n’umutekano
Impamvu ikiganiro cy’uyu munsi ari ingirakamaro?
Abana barerwa akenshi baba baramaze guhura n’ibibazo bitandukanye, birenze ugutandukana kw’ababyeyi babo. Hari ubwo baba baragize ibindi bibazo cyo gutandukana mbere y’uko bakugeraho. Hari ubwo baba barabaye mu miryango myinshi, barabanye na bene wabo cyangwa mu bigo ababareraga bahoraga basimburana. Bashobora kuba barahuye n’amakimbirane arimo gutandukana kw’ababyeyi, barwanira kuba umwe muri bo ariwe ubasigarana, n’ibindi. Iyo abana badafite abo bibonamo bahita bihugiraho (nk’uko twabibonye mu kiganiro cya 9: kuba nyamwigendaho, kugira amarangamutima avuguruzanya no kujijirwa). Iyo bageze mu muryango ubakira, bariyenza, bihugiraho cyangwa bakayoberwa uwo bahungiraho. Bagira ikibazo cyo kumva ibyo bagomba kuvuga cyangwa gukora n’uko bagomba kwifata. Ibi bigora abakiriye umwana ndetse bikagora n’umwana ushobora kumva ko batamushaka mu gihe atamenye uburyo yitwara mu muryango wamwakiriye.
Niyo mpamvu ari ngombwa kubiganiraho on kubitekerezaho kugira ngo umwana yumve ko yakiriwe neza.Ibyo bituma umwana yiga uburyoashobora gusabana n’abandi. Ubundi bisaba igihe n’imbaraga kugira ngo umwana n’abamwakiriye harimo n’abana b’uwo muryango bamenyerana bakamenya icyo buri wese akora n’icyo atagomba gukora.
Abana baturutse mu miryango yagize ibibazo bashobora kugira icyo bigira kuri ibi bintu. Bashobora no kuyobora igihugu iyo bafashwe neza n’ababakiriye cyangwa ababigize umwuga.
NI IZIHE MBOGAMIZI ABANA BARERWA BAHURA NAZO, N’IKI CYAKORWA KUGIRA NGO BABONE UBUFASHA BUKWIYE?
Ubushakashatsi bwakorewe abana barereze mu bigo cyangwa mu miryango bugaragaza ko abo bana bakunze kutigirira icyizere, bumva badakunzwe kandi bakumva batagira iwabo. Ikindi basanga ntu muntu ubaganiriza kubyababayeho, kugira ngo bamenye aho bakomoka. Ubushakashatsi ku bantu batagira aho bataha bugaragaza ko abenshi baba baraturutse mu miryango irera abana. Ibi bishobora gukosorwa hafatwa ingamba zo gufasha umwana kumva ko yakiriwe no kumufasha kumenya gusabana n’abandi.
Uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa Danmark Anker Jorgensen yabuze ababyeyi be ubwo yari afite imyaka 5. Ubwo yaganiraga na Fairstart yavuze ko icyatumye yifata neza muri politiki ari uko yitaweho neza na nyirasenge wamureze mu muryango we. Anavuga ko abana bareranywe nabo bakuze bakaba ingirakamaro mu muryango. Ibi byamuteye imbaraga bituma afata ingamba zo gukorera abandi no kuzamuka neza mu byo yakoraga.
Abantu bakuru bakuriye mu miryango yabakiriye, bakabasha kwifasha mu buzima bwabo basobanura ko ababareze barangwaga n’ibintu bine:
- Haba umuntu umwe cyangwa babiri bagaragariza umwana urukundo bigatuma umwana nawe abiyumvamo. Aba bantu baraboroheye babafasha gukura neza buhoro buhoro.
- Bahawe amahirwe yo guhabwa umwanya wihariye wo kwiyubaka.
- Bagize amahirwe batari barabonye mu muryango bavukano yo kuba mu itsinda (umuryango cyangwa ikigo) wabafashije kumenya kubana n’abandi.
- Iryo tsinda ryabanaga neza n’abandi, ibyo bigatuma umwana yiyumva kandi yakiriwe mu bandi.