Ikiganiro cya 3 kuri 15 biteganyijwe

Urupapuro rwa 3/6: Kwerekana ingingo y’ ikiganiro: Ingingo y’ikiganiro A na B

Ingingo y’ikiganiro A: Kwifata no kwihangana mu gihe umwana avuye aho yarerwaga ajya mu muryango mushya wamwakiriye

Abantu bita ku bana bakunze kudaha agaciro igihe bitwara kugira ngo umwana amenyere ahantu agiye kuba atangire kumenyera no gushyikirana n’ababyeyi bamwakiriye. Ni byiza guteganya ko umwaka wa mbere ari uwo kwimenyereza, icyo gihe umwana akoresha igice kinini cy’ubushobozi bwe kugira ngo yimenyereze ubuzima bushya atangiye. Niba umwana ari mukuru, bishobora gufata igihe kinini. Umwana agomba kuyobora neza ibyiyumviro n’ibitekerezo bye kandi ibi ntabwo byoroshye.

Ababyeyi bakiriye umwana baramutse bitonganyije ko batuzuza inshingano zabo bakagerageza kubigaragaza, bagomba kureba gusa intambwe umwana ari gutera bakamusaba byinshi kugira ngo yitware neza, ahabwe urukundo akeneye kandi arusheho gutera imbere. Ni byiza gufata iki gihe nk’igihe cyo gukosora: umwana akeneye kuruhuka, guteteshwa, guhozwa no kwihanganirwa. Iki gihe kirangwamo ibihe bidasanzwe bisaba kwihanga.

Nk’umubyeyi wakiriye umwana ushobora kumufasha guhangana n’imyitwarire ye –umwana ashobora guhora ahangayitse cyangwa arakaye cyangwa ababaye. Wowe ugomba gutuza, kwakira kandi ntugomba kurakazwa n’iyi myitwarire. Ni imyitwarire isanzwe umwana agize kubera kwisanga mu buzima n’ahantu hashya kandi hagoye. Na none ugomba kwihangana ntusabe umwana ibintu byinshi kandi ntumutegeho byinshi. Icya ngombwa ni uko umwana amenyera abamwitaho atari asanze amenyereye ndetse n’ahantu hashya agiye gutura. Ntiwibande cyane ku kumwigisha ibintu byinshi muri iki gihe yakiriwe mu muryango mushya.

 

Ingingo y’ikiganiro B: Irinde gutandukana n’umwana kandi umumenyereze ibintu bikorwa bifasha mu buzima bwa buri munsi

Si byiza kuba aho umwana atakubona mu mezi ya mbere akimara kwakirwa mu muryango –umwe mu babyeyi barera umwana agomba kuba ahari igihe cyose. Mugomba kumenya ko umwana akeneye gufatwa neza ndetse n’umuntu ushinzwe kwita ku bana nawe akamuba hafi. Ababyeyi benshi barera abana bashobora kukubwira ko umwana barera yataye umutwe kubera ko yasigaye ari we wenyine umunota umwe gusa. Ibi birashira nyuma y’igihe gito- hari igihe bitinda kurusha uko wabitekerezaga, ariko icy’ingenzi ni ukwihangana.

Si byiza guteganya ibikorwa byinshi, ingendo mu gihe cy’ibiruhuko, gutumira inshuti n’abavandimwe umwana akimara kwakirwa mu muryango- ibi bigora umwana kwimenyereza ubuzima agiye gutangira. Gerageza kumara amasaha menshi, iminsi myinshi muri kumwe kandi mufatanye ibikorwa bya buri munsi mbere yo gutekereza gusaba ko abandi baza kwifatanya namwe muri ibyo bikorwa.

Mu minsi ya mbere umwana akimara kwakirwa mu muryango, umwana akeneye kumenyera ibikorwa bya buri munsi muri uwo muryango. Ubu ni uburyo bwiza bwo gufasha umwana kutigunga mu bintu bimuhungabanya: Subira mu bintu bimwe buri munsi ku gihe kimwe! Niba wowe n’umufashamyumvire wawe mwifuza gusobanukirwa ko umuntu wese yasobanukiwe ibigize ikiganiro, ushobora kubaza ibi bibazo bito bikurikira. Ibisubizo byanditse hasi kurupapuro, ubwo rero ni byiza ko uzinga urupapuro cyangwa uhishe ibyo bisubizo mbere y’uko utangira. Tekereza ku migenzo n’ibikorwa byafasha umwana guteganya buri munsi uko ubuzima bugomba kugenda.