Ikiganiro cya 3 kuri 15 biteganyijwe

Urupapuro rwa 6/6: Gahunda y’ibikorwa: Ibigomba gukorwa mbere yo gutangira ikiganiro gikurikira

Gahunda y’ibikorwa: Ibigomba gukorwa mbere yo gutangira ikiganiro gikurikira

Tegura gahunda y’ibikorwa:

  • Tegura gahunda y’ibikorwa uteganya mbere yo gutangira ikiganiro gikurikira.
  • Ni gute ufasha umwana umwihanganira ukirinda no kugaragaza amarangamutima yawe?
  • Ni gute wateganya ibikorwa bya buri munsi bifasha umwana gutekana no gutuza, akumva ko ari ku isi idahindagurika umunsi ku wundi.
  • Kora urutonde rw’ibikorwa uzagerageza kunoza, ibikorwa/n’isaha uteganya kubikora.
  • Teganya uburyo bimwe muri ibi bikorwa bishobora kubikwa mu mashusho ya videwo uzongera kureba ikindi gihe bikazafasha umwana kwibuka namara gukura.

 

Turagushimira kwitabira ibi bikorwa kandi tukwifurije amahirwe mu nshingano zawe zo kurera umwana mwakiriye mu muryango. Tuzongere duhure mu kiganiro kizakurikira!