Ikiganiro cya 3 kuri 15 biteganyijwe

Urupapuro rwa 2/6: Imibereho y’umwana mu minsi ye ya mbere akimara kwakirwa mu muryango. Gusobanukirwa igihe kiri hagati y’aho umwana avuye ajya mu muryango umwakiriye.

Uburyo umwana yakira iminsi ye ya mbere akimara kwakirwa mu muryango. Gusobanukirwa igihe kiri hagati y’aho umwana avuye ajya mu muryango umwakiriye.

Mbere y’uko umwana agera mu muryango umwakiriye warangije kuwutegura kwakira uwo mwana. Itegure gukoresha ubumenyi n’ubushobozi bwawe kugira ngo ufashe umwana kumenyera umuryango mushya.

Ni ngombwa kumenya ko bigoye cyane umwana ugiye kurerwa mu muryango mushya kurusha umuryango umwakiriye: birashoboka ko habanje intonganya n’urujijo mu kuzana umwana ababyeyi be batabishaka. N’ubwo umwana yaba yarateguwe, kwimurwa ahandi bigora abana kandi bakeneye igihe kirekire kugira ngo bumve ko batekanye mu muryango wabakiriye.

URUJIJO: GUSIGA UMURYANGO WAWE NO GUHURA N’UNDI MURYANGO MU GIHE KIMWE
Iyi ni inkuru y’umwana w’imyaka icumi wakiriwe mu muryango utubwira uko yumvise ameze mu mwaka wa mbere mu muryango wamwakiriye.

Ntabwo nabakundaga na gato (abagize umuryango wamwakiriye) kubera ko ntari mbamenyereye n’ubwo bangaragarizaga urukundo. Nahoraga nkumbuye mama n’inshuti zanjye kandi igihe cyose ababyeyi banderaga bangaragarizaga urukundo narushagaho gukumbura mama. Nitonganyaga kuba nari umwana mubi ari nayo mpamvu banjyanye kurerwa mu wundi muryango. Ntabwo nari menyereye icyumba bampaye kandi inzu yabo yagiraga impumuro mbi ntari menyereye. Nagiraga ubwoba bwinshi mu minsi ya mbere, nakundaga kurira nihishe ahantu batambona, nigeze gucika ariko mbura bisi yangeza aho nagombaga kujya mfata icyemezo cyo kugaruka. Iyo bamperezaga ikintu niyumvishaga ko mama atari gushobora kukingurira akaba ari nayo mpamvu banjyanye ahandi. Bityo, narabasakurizaga mbabwira ko ndi muri uwo muryango atari kubera urukundo bangiriye ahubwo bishyuwe amafaranga kugira ngo bandere. Nakundaga kubababaza nanjye bigatuma mbyicuza ariko uburakari bwanjye bwaterwaga n’uko bankuye aho nabaga. Natinyaga ko ni mbakunda mama ari bundakarire. Nibwiraga ko inshuti na mama wanjye baba baranyibagiwe nkishima igihe cyose abayeyi banyakiriye mu muryango wabo banjyanaga aho nabaga mbere yo kuza iwabo bakamfasha no kwandikira inshuti zanjye. Ubu, nzi neza ko bankunda kandi rimwe na rimwe tuganira ku myitwarire mibi nagaragaje nkigera muri uwo muryango twese tugaturika tugaseka…”

Iyi nkuru irakwereka imyitwarire y’umwana winjiye mu muryango ishobora kuba igizwe no kwigaragambya no kwitotomba, agahinda n’urujijo mu gihe agerageza kumenyera ubuzima bushya atangiye.
Umwana ari mu bihe bidasanzwe – yabuze abantu yari amenyereye kandi mu kubabura agomba kumenyera abantu biyemeje kumurera no kumwegera.

Mu biganiro bikurikira (“Kuva mu buzima bukumvisha ko watakaje byose Ugahindura ubuzima bwawe nyuma yo guhangana n’ibibazo wahuye nabyo no kwakira ubuzima bushya kugeza aho ubona ibisubizo ku kibazo cyo kumenya uwo uri we) uzarushaho kumenya ibyerekeranye n’imyitwarire igaragara ku umwana wibona mu muntu mukuru akuraho ibyo yabuze mu rwego rw’umutekano n’imibereho n’uburyo abana bitwara iyo babuze abantu n’ibintu. Muri iki kiganiro, aya masomo azagutegura gusobanukirwa n’uburyo ukwiye kwitwara ukimara kwakira umwana waje mu muryango wawe, kumenyera imyitarire ye akimara kuva aho yarererwaga kugeza mu minsi ya mbere akimara kwakirwa mu muryango wawe.

Reba iyi videwo igaragaza ikiganiro Saleh, yatanze, yakuriye muri SOS Village d’Enfants ya Tanzania. Aretweka uko byamugendekeye akimara kubura ababyeyi be n’uburyo yabashije kumva atekanye ari kumwe n’umubyeyi umurera muri SOS, ari nawe yashangije ibyamubayeho akanamusobanurira icyo yibutse cyose.