Ikiganiro cya 1 kuri 15

Urupapuro rwa 2/5: Uri inzobere mu nshingano zawe zo kurera umwana mu muryango atavukiyemo

Uri inzobere mu nshingano zawe zo kurera umwana mu muryango atavukiyemo

Inzobere n’ abantu barera abana mu miryango batavukiyemo batekereje iyi gahunda ntabwo bazi ibintu byose. By’ umwihariko ntabwo bakuzi, ntabwo bazi umuryango wawe wakiriye umwana cyangwa buri mwana ufasha. Umubyeyi wese urera umwana ndetse n’umwana buri wese afite umwihariko we.

Ntubwo ushobora kunguka ubumenyi bwinshi mu mahugurwa kubijyanye n’imikorere y’umubyeyi urera umwana muri rusange, ariko na none umenya umubyeyi wawe ndetse n’umwana ubwe- ubwo rero uri impuguke y’uwo muntu ndetse n’umwihariko wa buri mubyeyi urera umwana.

Gahunda yo kurera abana mu miryango batavukiyemo ntabwo ari ikintu upfa kwiga ugahita ugishyira mu bikorwa. Dutanga ubumenyi hanyuma ugahitamo uburyo uzabukoresha ukihitiramo uburyo bukwiye bwo kubishyira mu bikorwa. Turizera ko iyi nshingano izagufasha kwishimira umurimo ukora wo kurera umwana mu muryango atavukiyemo.

ESE UFITE UMUNTU MWAGANIRA KU BIJYANYE NO KUBA URI UMUBYEYI URERA UMWANA?
Benshi mu babyeyi barera abana batuye hirya kure y’imijyi kandi bahura n’ibibazo byinshi ndetse n’impungege z’uko batuye bonyine. Muri aya mahugurwa, umufashamyumvire azagushigikira ndetse n’amahugurwa ubwayo, no kubona amahirwe yatuma ubasha kugira imikoranire n’abandi babyeyi barera abana muri iyi gahunda y’amahugurwa- yi mikoranire n’abandi ishobora kukugirira umumaro na nyuma y’amahugurwa. Ubwo rero isanzure uganire n’abandi babyeyi barera abana kandi mwungurane ibitekerezo ku kibazo icyo aricyo cyose ndetse n’ umufashamyumvire.