Ikiganiro cya 1 kuri 15 biteganyijwe

Urupapuro rwa 3/5: Ingingo y’ ikiganiro A: Uko wakoresha gahunda iteguye y’amahugurwa

Ingingo y’ikiganiro A: Uko wakoresha gahunda iteguye y’amahugurwa

Iyi gahunda y’amahugurwa igizwe n’ibintu bibiri by’ingenzi: Inyandiko zakozwe n’icyo ugomba gukora mu biganiro bikubiye muri aya mahugurwa. Igice cy’ingenzi cy’amahugurwa n’ibiganiro n’ibitekerezo kubyo wize mugihe cy’amahugurwa n’uburyo ibyo wize byagufasha kurushaho kwita kubana.

Inyandiko zakozwe kugirango zigufashe wowe ndetse n’umufashamyumvire wawe mu bikorwa byanyu biteganyijwe mu biganiro no kwibukiranya ibyo mwize n’uko mwa byitoza. Inyandiko zakozwe n’uburyo ugomba gukoresha- ndetse ufatanyije n’umufashamyumvire wawe- no kugufasha kumenya impamvu ari ngombwa ku byitoza mu buzima bwawe bwa buri munsi bwo kurera umwana. Dushingiye kuri z’inyandiko zakozwe urasabwa kubaza ibabazo ku buryo warushaho kwita ku mwana urera, no kwiyibutsa imbogamizi abana bahura nazo n’ibyabafasha gukemura ibyo bibazo, n’igitekerezo ufite kuburyo warushao gutezimbere uburere bw’umwana.

N’umara gusubiza ibikubiye muri izo nyandiko zakozwe, uzagira ibitekerezo byiza ku buryo ubayeho, no kumenya ibikwiriye kwibandwaho mu gihe cy’ibiganiro.

A: GUKORESHA IBIPIMO BYIFASHISHWA MU ISUZUMA
Gukoresha inyandiko zakozwe kugirango ubone ishusho y’umuryango wawe urere umwana. Niyo ntambwe yambere muri iy gahunda. Umufashamyumvire wawe azazirikana ibisubizo watanze, yongere abaze ibibazo na nyuma y’amahugurwa. Niki wumva wungutse ndetse no kubana?

Icyitonderwa: Ibisubizo byawe ku byo ugomba kubazwa si ikizami; n’uburyo bwo gusesengura no gutegura ibyo ubona by’ingenzi ugomba kwitaho igihe urimo gukoresha gahunda y’aya mahugurwa. Bisa nko guhagarara ahirengeye uri mu kiere. Dushingiye kuri ibyo, ushobora kwemeza icyo wifuza kwibandaho mu gihe cy’amahugurwa.

B: UBURYO WAKWIFASHISHA IBIGANIRO 15 BYATEGANYIJWE

Mu gihe cy’amahugurwa, uzagira imikoro itandatu muri ku biganiro cumin a bitanu ufatanyije n’umufashamyumvire wawe. Aya mahugurwa ateganya ko umufashamyumvire agomba ku kuyobora kuri buri rwego, yongera kuguhugura ku bumenyi wari ufite mu kwita ku bana. Amahugurwa n’asoza, ufite rugari mu gukomeza kwiyungura ubumenyi usubira mu biganiro wize.

Ibikubiye mu kiganiro

Buri kiganiro kigizwe n’ingingo yacyo (urugero, ikiganiro cya 4 kigizwe n’ingingo ivuga: “Ubumenyi bw’ibanze busobanura imyifatire y’abana biyomeka ku bantu bakuru bashaka umutekano n’urukundo bakeneye”) gifite inyandiko na videwo bikwereka ubunyamwuga n’ubumenyi ngenderwaho bijyanye n’ingingo.

Muri buri kiganiro, murasabwa gutekereza no guteganya uburyo muzashyira mu bikorwa ibyo mwize. Turabasaba gutekereza no guhitamo uburyo mwashyira mu bikorwa ibyo mwize. Muzi neza uburyo bwo gukoresha ubumenyi bwateganyijwe muri gahunda y’amahugurwa.

Nyuma ya buri kiganiro, umufashamyumvire agomba kugusaba kwandika cyangwa kwibuka uko uzitoza ibyo wungutse n’ibyo uteganya kugeza ubwo muzongera guhura mu kiganiro gikurikira.

Icyo usabwa n’uko ugo mba kugira gahunda aho bishoboka- buhorobuhoro uzabona impinduka usubije amaso inyuma, na none ugomba kugira inyandiko z’agaciro uzasangiza umwana urera uko agenda akura. Iki ngenzi cyose wanditse cyangwa ubitse, kigomba kubikwa neza ku buryo nta muntu n’umwe wemerewe kuzisoma cyangwa azirebe kandi atarigeze agira uruhare muri gahunda y’amahugurwa. Izo nyandiko zigomba kugirirwa ibanga.

Dufate urugero rw’umufashamyumvire uhugura itsinda ry’ababyeyi barera abana muri SOS. Ni ngombwa ko uhugura akurikirana ko abitabiriye amahugurwa bagira uruhare mubiganiro kandi bagatanga ibitekerezo.