Ikiganiro cya 13 kuri 15 biteganyijwe
Urupapuro rwa 3/5: Ingingo y’ ikiganiro A: Ibibazo ababyeyi b’umubiri bahuye nabyo byatumye umwana wabo arerwa mu muryangoIngingo y’ ikiganiro A: Ibibazo ababyeyi b’umubiri bahuye nabyo byatumye umwana wabo arerwa mu muryango
Akenshi impamvu zibitera ni izi zikurikira:
A. Abakobwa birukanwe iwabo kubera gutwita batarashaka, cyangwa abakobwa batewe inda ariko nta bumenyi n’ubushobozi bafite bwo kwita ku mwana uzavuka.
B. Imiryango ifite umwana wavutse afite ubumuga bukomeye, umwana wavutse mbere y’amezi cyenda cyangwa wavutse afite ibiro bike n’ibindi bibazo byinshi igihe cyo kuvuka.
C. Imiryango ifite umwana wavutse afite ubumuga bukomeye, umwana wavutse mbere y’amezi cyenda cyangwa wavutse afite ibiro bike n’ibindi bibazo byinshi igihe cyo kuvuka.
D. Imiryango aho umubyeyi w’umugore atashoboraga guhura n’uruhinja yabyaye- urugero, uruhinja rwajyanwe kuvurwa ku ruhande mu ishami ry’ita ku bana bavutse bafite ibibazo by’ubuzima cyangwa uruhinja rwamaze igihe kirekire mu cyuma gishyirwamo impinja zavutse zifite ibibazo by’ubuzima (incubator). Gutandukana n’uruhinja nyuma yo kubyara bituma ababyeyi benshi batakiyumvamo urukundo bari bafitiye uruhinja kandi kenshi bigeraho uruhinja narwo rwanga umubyeyi.
Uko ubona ababyeyi:
Ese ababyeyi b’umwana urera bahuye n’ibi bibazo byavuzwe hano haruguru?
YEGO:….. cyangwa OYA:…..
Muri rusange, gufatanya n’ababyeyi babujijwe kuzuza inshingano zo kurera abana babo kubera impamvu zitandukanye zitabaturutseho bisobanuye ko aba babyeyi bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo kurera abana, ko bakeneye ko ububaha ukagerageza no kumva ibibazo banyuzemo.
Aba babyeyi bazarushaho gusobanurirwa impamvu abana babo bakeneye kurerwa mu yindi miryango kandi bazashobora kugufasha nk’uko nawe ushobora kubafasha.
B. Imiryango aho umubyeyi w’umugabo akunze gusimburwa n’abandi bagabo babyarana n’umugore (ibi bishobora kugaragaza ko umugore atabasha kubana igihe kirekire n’abantu bakuru ndetse n’abana). Imiryango aho umubyeyi w’umugabo ahohotera umugore n’abana. Imiryango itagira umubyeyi w’umugabo ushobora kuzuza inshingano ze nk’umubyeyi.
C. Imiryango aho umubyeyi w’umugore (cyangwa umubyeyi w’umugabo) atigeze abona urukundo n’uburere bw’ababyeyi akiri umwana. Mu byerekeranye no kuyobora amarangamutima, abo babyeyi baracyafite intege nke kandi bitwara nk’abana kurusha uko bitwara nk’ababyeyi: barahubuka, ntabwo bibuka gahunda bafitanye n’abandi bantu, ntabwo babasha guteganya no kuzuza ibyo biyemeje gukora, ntabwo bazi uburyo bukwiye bwo kwitwara neza muri sosiyete, gahinda gakabije kandi kamaze igihe kirekire nyuma yo kwibaruka umwana, cyangwa gutinya kubyara. Mbese, umubyeyi w’umugore cyangwa umugabo yazahajwe n’indwara yo mu mutwe byamubujije kwita ku mwana we.
(Umuntu urwaye Schizophrenia arangwa no gusa n’aho nta busabane agirana n’abandi agahora ameze nk’ uri mu isi ye, rimwe na rimwe yigunze, imitekerereze ye iba ihame rye, akunze kumva amajwi abandi batumva no kubona amashusho abandi batabona, akora ibintu biterekeranye, akenshi agenda nta gahunda, hakavamo gutorongera, bakunze kurya ibyatsi imyanda n’ibindi byose biboneye. Abafite ubwo burwayi bakunze kuboneka mu mihanda ku nsengero n’ahandi hateraniye abantu benshi.
Iyi ndwara igaragazwa n’amarangamutima ari ku rugero rwo hejuru, ikindi ni uko umurwayi uyifite, yumva ibitekerezo bye biri hejuru y’iby’abandi, akumva afite ububasha budasanzwe, urugero usanga avuga ko ari perezida w’igihugu cg se ari imana cg se undi muntu w’umunyacyubahiro.
Mu mvugo ye avuga ataruhuka, aba ashaka ko abantu bose bita ku byo avuga cg se akora, arangwa no kugira imishinga myinshi cyane, ntihagire n’umwe arangiza, arangwa kandi no kudasinzira neza, gukorana ingufu zidasanzwe, rimwe na rimwe kugira amahane menshi ashobora kuva ku kantu gato cyane. Uwo murwayi aba agomba kubona ubuvuzi bwihutirwa agafashwa gutuza .
Ubushakashatsi bugaragaza ko ari indwara ifite ubukana bukabije cyane, ishobora gufata abantu 7/1000. Ni indwara iri cronique nk’ uko umuntu abana na diabete, umutima n’izindi.)
D. Imiryango aho umutu witaye ku umwana (akivuka kugeza imyaka itatu) yigeze kurwaea mu mutwe: Schizophrenia, bipolar disorder, borderline personality disturbance,
E. Imiryango aho umubyeyi umwe cyangwa bombi bafite ibibazo by’ubusinzi cyangwa gufata ibiyobyabwenge kandi/cyangwa bakunze kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo.
F. Ababyeyi bakuriye mu bigo birera abana bidakora neza bakimara kuvuka kandi batigeze bitabwaho uko bikwiye, bitaweho n’abantu bakuru benshi bamaraga igihe gito babafasha. Bimwe mu bigo birera abana nta abakozi bahagije bafite kandi bafite ikibazo cyo kurera abana babafasha kwiyubakamo icyizere n’umutekano. Abantu bakuru babitagaho bashobora kuba batigeze bafasha abana gusabana n’abandi no kuyobora neza amarangamutima zabo.
Icyo utekereza ku babyeyi:
Ese hari ishusho yagaragaye haruguru usanga ku babyeyi (cyangwa abantu bakuru bitaye ku umwana mbere yo kuzuza imyaka itatu) bakiriye umwana wawe mu muryango wabo?
YEGO:….. cyangwa OYA:…
Muri rusange, gukorana n’ababyeyi bafite intege ni imbogamizi ikomeye cyange ku babyeyi barera umwana mu muryango wabo. Uko ibibazo byagaragajwe haruguru birushaho kuranga ababyeyi b’umwana urerwa mu muryango, ni nako imbogamizi mu bufatanye burushaho kwiyongera ku babyeyi bakiriye umwana. Ababyeyi bafite intege bahura n’ingorane nyinshi zo gusabana n’abandi muri sosiyete, mu kurera abana babo, mu gushyikirana n’abayobozi, n’imiryango yabo ndetse n’umuryango wakiriye umwana wabo.