Ikiganiro cya 1 kuri 15 biteganyijwe

Urupapuro rwa 4/5: Ingingo y’ ikiganiro B: Umwitozo wa mbere muri gahunda y’ amahugurwa

Ingingo y’ ikiganiro B: Umwitozo wa mbere muri gahunda y’ amahugurwa: Ubumenyi ufite ku gutandukana n’ imyifatire y’abana biyomeka ku bantu bakuru bashaka umutekano n’urukundo bakeneye

Umwitozo wa mbere muri iki kiganiro urakwereka ubumenyi ufite bwerekeranye n’ uburyo abana bitwara mu gihe batandukanye n’ umuntu wari usanzwe ubitaho. Ibi bizagufasha gusobanukirwa uburyo wakoresha ubumenyi usanganwe mu gufasha umwana wakiriwe mu muryango.

 Ibiganiro hagati y’ ababyeyi bakiriye umwana cyangwa hagati y’ umubyeyi wakiriye umwana n’ umuntu ukurikirana imibereho y’umwana n’ umuryango wamwakiriye:

  • Intego y’ ikiganiro ni ukumenya ibyo usanzwe uzi ku byerekeranye no kwihambira ku bantu wahaga agaciro ukiri muto n’ uburyo witwaye mu bihe mwatandukanaga. Byongeye, ni byiza kuganira ku buryo buri mubyeyi wakiriye umwana ashobora guhera ku buzima yanyuzemo akiri muto kugira ngo arusheho kwita neza ku mwana.
  • Buri muntu witabiriye amahugurwa arakoresha iminota 20 abaza mugenzi we.
  • Nibarangiza, barahinduranya kugira ngo uwabajije nawe abazwe.
  • Ikiganiro ni kirangira, murongera gukorana babiri babiri mutekereza k’ubumenyi mufite.

Baza ibibazo hanyuma utege amatwi ibisubizo uhabwa. Ntuhagarike umuntu uri gusubiza, tega amatwi.

IKIGANIRO

Ubuzima bwawe ukiri muto:

  • Tubwire ubuzima ababyeyi bawe bari barimo igihe umubyeyi wawe yari atwite –bari batuye hehe? Bari bafite imyaka ingahe, bari bafitanye abana bangahe?
  • Waba uzi uburyo umubyeyi wawe yari ameze akigutwita n’ uburyo wavutse? (ese ababyeyi bawe bigeze bakubwira uko byagenze?)
  • Ninde wakwitayeho kuva uvuka kugeza imyaka itatu?
  • Ni ubuhe buryo gakondo bukoreshwa mu kwita ku mpinja mu muco wanyu?
  • Ni iki ushima cyane mu buryo ababyeyi bawe bakwitayeho?
  • Ni akahe gaciro ko kubaka umuryango no kwitabwaho n’ ababyeyi byakubatsemo?
  • Ni ibihe bihe wibuka mu bwana bwawe umubyeyi cyangwa umuntu wakwitagaho yaguhaye ituze n’ umutekano
  • Ni ibihe bihe waba wibuka mu buzima bwawe, watandukanye igihe kirekire cyangwa kigufi ku nshuro ya mbere n’ umuntu wakwitagaho, bikakugora kwakira
  • Wabyakiriye ute- watekereje iki, wumvise umerewe ute? Wakoze iki?
  • Ni gute wakiriye uku gutandukana –watekereje iki, wumvise umerewe ute? Wakoze iki? (ese warakariye umuntu wakwitagaho? “Kwigunga”?, ese wagerageje kwibagirwa cyangwa kwirengagiza, kubaho bisanzwe, kubabara?
  • Ni iki kintu cy’ ingenzi abantu bakuru bakoze kugira ngo ubashe kwakira ishavu n’ agahinda watewe n’ uku gutandukana?

Kongera ubumenyi n’ubushobozi mu kurera umwana mwakiriye mu muryango:

  • Ni iki cyagushishikarije kwakira umwana mu muryango?
  • Uhereye ku mateka yawe ukiri umwana, ni izihe ndangagaciro z’ingenzi zigufasha nk’inzobere mu kurera umwana mwakiriye mu muryango? Kuri wowe icy’ingenzi mu kwita ku mwana ni igiki?
  • Wishimiye ute umwana mwakiriye mu muryango?
  • Mu nshingano zawe za buri munsi zo gufasha umwana mwakiriye mu muryango, ni iki kigushimisha kurusha ibindi byose? ni iki kikugora kurusha ibindi byose?
  • Ese ubasha kubona bimwe mu bibazo umwana afite bisa n’ibyo wahuye nabyo ukiri muto? Ni gute ibi bigufasha kurera umwana?
  • Ni iki usanga ari ingenzi kurusha ibindi byose cyagufasha kubona ubumenyi n’ubushobozi buhagije mu nshingano zawe zo kurera umwana mwakiriye mu muryango?