Ikiganiro cya 10/15

Urupapuro 1/7: Gutezimbere imibanire mu bikorwa ngiro

Gutezimbere imikorere mu bikorwa ngiro

Ubuhanga bugomba gukoreshwa:

  • Gushyigikira umwana kugirango agire imyitwarire yisanzuye bikaba ishyingiro ryo kuba atekanye mu mibanire ye n’umuryango umurera.
  • Gufasha abana kwisanzura mu miryango ibarera biyumva ko bari mu muryango no kubafasha kugira imyitwarire myiza mu buzima bwa buri munsi mu muryango.
  • Gutuma abagize umuryango bagira uruhare mu kumenya inshingano zabo n’aho zigarukira kuri buri wese ugize umuryango urera umwana.
  • Gufatanya n’abagize umuryango mugari umwana arererwamokugirango impande zose zibashe kumva inyungu z’umwana, n’uburyo bagomba gufasha umwana guhora agira uruhare mu mibereho y’umuryango.

 

Insanganyamatsiko y’ ikiganiro:

Muri kiganiro ku nshuro ya gatandatu (N’ukumenya uburyo ngiro bwemewe bwo kurera) wize kwitoza imikorere mu buryo butuma ukomeza imikorere yawe ya buri munsi. Na none wize kumenya uko wafasha abana kugira uruhare mu bikorwa bya buri munsi unabunganira mu byo bakoze. Muri iki kiganiro icyo tugamije n’ukumenya uko twi twara mu gukorana n’umwana n’uko twa mwigisha kumenya ibyo abujijwe n’inshingano ze. Rimwe na rimwe, abana n’urubyiruko bashobora kwiyumva ko batitaweho aho barererwa. Bashobora kwiyumva nk’aho hari ibyo batemere no kumva badasobanukiwe inshingano zabo n’aho zigarukira mu buzima bwa buri munsi m muryango ubarera.

Abana benshi barerwa usanga baragize imbogamizi mu kwiga imibanire y’ibanze n’abandi bantu, no kumenya uko bakurikirana imibereho mu muryango ku kigero kimwe n’abandi. Bakeneye ubafasha kwaguka no gukura bazi indanga gaciro na zakirazira z’umuco nyarwanda. Ibyo ugomba gukora, n’ibyo utagomba kuvuga, ryari kandi hehe? Ni gute wakwiga indanga gaciro na zakirazira?

Urugero, ese umwana yafata ibikoresho bya mugenzi we atabimusabye? Es umwana azi ko hari icyo yakora mu gutegura amafunguro, cyangwa gukora umukoro wo murugo? Ese tugomba kuvuga mwijwi rikanganye cyangwa kuvugana mu ijwi riciye bugufi?

Urugendo ryo kwiga, ku mwana no kubagize umuryango umurera. Mu muryango mugari, umwana ashobora kugira imyitwarire itandukanye bitewe n’aho ari (Urugero: hari amakimbirane menshi mu muryango, nta makimbirane ari kwishuri, cyangwa bikaba mu buryo bunyuranye). Kubera iyi mpamvu, umwana ashobora gufatwa bitandukanye mu muryango mugari n’abantu bashinzwe ku murera (ababyeyi ba murera, abarezi, n’inzego zishinzwe z’uburezi). Ibyo bishobora gutuma batemeranywa ku mikurire y’umwana n’uburyo igomba kugerwaho. Ni gute abarera umwana batezimbere imyumvire imwe ku by’umwana cyangwa urubyiruko bakeneye?

 

Intego z’ikiganiro:
Gushyigikira iterambere ry’umwana mu mibanire ye n’abandi. Gushishikariza umuryango urera umwana kugena inshingano n’uburyu bushya no gushiraho za kirazira mugihe umwana aje mu muryango, kugirango abagize umuryamgo bose babimenye kandi babyubahirize. Gushiraho uburyo bwumvikanweho ku mwana n’ibyifuzo bye bijyanye n’aho atuye no kunzego zihari.

Umubyeyi ashobora kugira ibyo akora anaganira n’umwana. Urugero, umubyeyi ashobora kuvuga inkuru y’amateka ye yo mubwana cyangwa akabaza umwana uko yabayeho.