Ikiganiro cya 16 kuri 19 biteganyijwe

Urupapuro 3/6 Imikino gakondo yo mubwana

Imikino gakondo yo mubwana

Gukina si ukwihugenza gusa ahubwo ni uguhahana umuco.Ibigize umuco biba mu mukino bituma abana basobanukirwa umuco bakanafashwa kuwugira.

Mu muco wa Africa hari umugenzo wo gukina no kuririmba.Binyuze mu gukina no kuririmba abana bagira ubumenyi kubyerekeye sosiyete no gusobanukirwa indangagaciro z’umuco,nk’ingeso nziza,ikinyabupfura,kukora cyane,kuzuzanya no kuyobora.Rero imikino no gukina gakondo byerekana umuco wa sosiyete n’abana bakiga ibyerekeye sosiyete yabo n’umurage w’umuco binyuze mu mikino gakondo.

Imikino gakondo ifasha abana cyane,kuko ibashoboza kugira umuco bakanigiramo amahame n’indangagaciro. Ibi bifasha ibyiyumviro byabo byo kwigirira akamaro no kubashoboza kuzagira akamaro bamaze kuba bakuru.

ESE GUKINA N’IMIKINO GAKONDO NI IKI?

Mu muco w’Afurika, imikino yabana yagiye ihererekanwa mu bisekuru binyuze mu mvugo. Imikino gakondo yiganjemo ibikorwa byo gukoresha umubiri hakurikijwe amategeko awugenga. Ishobora kubamo ihangana, abayitabiriye bashobora kuba bashaka kumenyekana gusa, Kubaka izina cyangwa icyubahiro.

Imikina gakondo ni igikorwa gikorwa n’abana n’urubyiruko. Igikorwa kijyana no kuririmba no kubwira uturirimbo. Ni umuco wingenzi wo mu bwana. Gukina bikorwa mu buryo bitanga ibyishimo haba ku bana no kubakuze. Urugero,umukino witwa Nyama-Nyama-Nyama wo muri Kenya, Ampe wo muri Ghana, Agatambaro k’Umwana wo mu Rwanda, Kudoda wo muri Zimbabwe cyangwa umukino w’abana uzwi cyane mu muco w’Afirika yitwa Mamba.

Nyama-Nyama-Nyama:

Itsinda rihitamo uyobora umukino umwe. Agatangira kuririrmba “Nyama-Nyama-Nyama” bisobanuye ‘’imyama” mu giswahire. Abandi bagasubiramo ibyo ubayoboye avuze banasimbuka. Uyoboye umukino akavuga amazina y’inyamanswa zitandukanye. Iyo inyamanswa avuze iribwa muri Kenya( cyangwa mu kindi gihugu umukino urimo gukinirwamo) abandi bagasimbuka bavuga ngo “Nyama”. Iyo uyoboye umukino avuze inyanswa itaribwa, abandi baba bagomba kuguma bahagaze. Iyo umwe muribo asimbutse,aba atsinzwe akava mu mukino. Umukino ugakomeza kugeza ubwo hasigara umuntu umwe akaba ariwe utsinze.

Mamba:

Itsinda rikora imbibi z’umukino. Buri wese agahagarara muri aka gace ku mukino. Umwe agahitwamo kuba Mamba. Mamba akirukanka agerageza gufata abandi bakinnyi. Iyo umukinnyi afashwe, ahinduka igice kigize mamba akamufata ku rutugu cyangwa munda. Umukinnyi wafashwe mbere niwe wemerewe gufata abandi bakinnyi.abandi mamba afatab bafasha mu kubuza kugenda. Umukino ugakomeza kugeza hasigaye umuntu ummwe utsinze.

Ampe:

Itsinda rihitamo umuyobozi noneho abana bagahagarara kuri kimwe cya kabiri cy’uruziga bareba umuyobozi. Umuyobozi areba umwe kubari ku mpande.Bose bagasimbuka bakoma mu mashyi. Bagakomeza gusimmbuka bajyana ikirenge kiwe imbere. Iyo hagize ushyira ikirenge imbere gihuje nicyo umuyobozi yashyizeyo, uuyobozi ahita afata umwanya wuwo akamusimbura ku kuyobora umukina. Umuyobozi mushya asubiramo icyo gikorwa ku bandi bakinnyi kuri kuruziga.

Iyo bashyize imbere ikirenge gitandukanye nicyo umuyobozi yashyizeyo akomereza k’uwundi mukinnyi.

Kudoda:

Abakinnyi bicara ku ruziga bagashyira utubuye hagati muruziga.

Umukinnyi akajungunya utwo tubuye mu kirere hanyuma akagerageza gusama utubuye twinshi dushoboka, yasoza hakaza undi mukinnyi nawe akabigenza atyo. Usamye twinshi niwe uba utsinze.

Agatambaro k’Umwana

Abana bicara hamwe ku ruziga barebana.bagahitamo umuyobozi.Agafata agatambaro akagapfumbatiza neza mu ntoki kuburyo katagaragara.Akagenda azenguruka aririmba ngo “ Agambaro k’umwana karihe?”, abandi bagasubiza ngo ngako karahise agakomeza kubabaza ati “Mugahishure turore” bamusubiza bati ndanze batanseka.Umuyobozi agashyira agatambaro inyuma yumwe mubandi bakinnyi mw’ibanga Agahita atangira kwihuta azenguruka uruziga.Iyo ageze aho yashyize agatambaro ahita yicara,uwo yagashyize inyuma akamusimbura mu kuyobora umukino mu gihe atashoboye kukamutera mu mugongo ataragera aho yicara.

UMWITOZO-IMIKINO YO MUBWANA

Shyira abakuze mu matsinda 3-4.

Mu minota 15 muganire ku mukino wo mubwana bwanyu.

Mu minota 15 akira buri tsinda rigaragaze umukino waryo rinawigishe andi matsinda.

IBIGANIRO BYO MU MATSINDA

Iminota 10

  • Wiyumvaga ute ubwo warimo gukina?
  • Ni kuki utekereza ko bisekeje/bidasekeje?
  •  Ese gukina bituma abana bawe biyumva gute?
  • Ni kuki ari ingenzi gushishikarira gukina?