Ikiganiro cya 16 kuri 19 biteganyijwe

Urupapuro 4/6 Uburyo butandukanye bwo gukina

Uburyo butandukanye bwo gukina

Mu bushakashatsi, imikino y’abana igabanijemo iyateguwe nitateguwe. Imikino yateguwe ni imwe iba yatekerejweho uko iza kugenda bikozwe n’umuntu mukuru. Igakorwa mugihe nahantu hagenwe,ku mabwiriza runaka.Urugero,amabwiriza yo gukina umupira w’aaguru.imiko itateguwe ni imwe ikorwa n’abana igihe bashakiye ubwobo bisanzuye.Uwo mukino uba utateguwe ugakorerwa ahawo urutse mu bitekerezo n’ibyifuzo by’abana.Urugero,bakora inkuru bu ntwari cyangwa ibindi bintu babonye. Imikino yateguwe n’itateguwe yose igira uruhare mu mikurire y’umwana kandi ni inshinga z’umurezi kuyishyigikira yose. Ntakintu cyahwana no gukina cyane, kuko ariho umwana yigira.

UMUKINO WATEGUWE

Umukino wateguwe ni uburyo bwo gukina bugenwa bukaba mugihe n’ahantu runaka. Kurigihe abakuze bahitamo amabwiriza n’ahantu. Imikino yateguwe ifasha muburyo bwinshi imikurire y’abana,kuko ibigisha ubumemyi bw’ibanze bw’ubuzima. Imikino yateguwe ni myiza cyane cyane ku bitambambuga n’incuke. Nuburyo bwo kwigisha abana ibikorwa bishya. Binyuze muriyo mikino ushobora kwigisha ibitambambuga gutandukanya ibikinisho agendeye ku miterere, amabara, wanafasha imikurire y’ubwenge bw’abana bakuze ukoresheje imikino y’amakarita.

Ingero z’iikino yateguwe ishobora kuba

  • Kubarira inkuru umwana cyangwa itsinda ry’abana
  • Umukino w’amakarita
  • Imikino ngorora mubira y’umupira w’aaguru n’amaboko
  • Kubyina,umusiki cyangwa ishyuri ryo ku byina

Ariko kandi,nubwo ari imikino yateguwe,abana bakenera kuyigiramo uruhare n’igihe cyo kwivumburamo imbaraga.Nuha igitambambuga cyawe ibikombe bishobora kwinjiranamo, muhe igihe agerageze guhuza ibijyana.Imikino yateguwe ishobora guhuzwa n’uturimo twa buri munsi nko gufura. Saba umwana gutandukanya imyenda ashingiye ku mabara yayo,cyangwa guhuza amasogisi yambaranwa. Ushobora no gufasha imikurire y’igihagararo cy’umwana umusaba gutambagira mu nzu.

IMIKINO ITATEGUWE

Imikino itateguwe itandukanye n’imikino yateguwe. Kuko yo ikinwa hashingiwe kucyo abana basha murako kanya. Imikino yo mubwisanzure ntiba yateguwe kuko ingengwa nibyo abana batekereje. Mu mikino itateguwe abana biga gukorera mu matsinda, gusangira, kumvikana, gukemura amakimbirane, kwimenyereza gufata ibyemezo. Abana iyo bakina nta muntu mukuru uhari biga guhanga, kuyobora, no kubana n’bandi-ntagukurikiza amabwiriza ninshangano bahawe n’umuntu mukuru.

Ingero z’imikino itateguwe ishobora kuba

  • Gukora umukino wo kubaka inzu mu makarito,amatafari,ibiringiti
  • Kwambara ukoresheje imyenda itandukanye,ibiringiti
  • Guhimba agakino k’abahanzi n’imikino y’umuziki
  • Imikino itandukanye ikorerwa hanze nko gushaka aho gukinira haramazi,umucanga,icyondo n’ibimera.

Imikino ibera hanze y’inzu ifasha cyane imikurire y’abana kuko bashobora kwiga byinshi byerekeye ibakikije bakabona amahirwe yo gukoresha umubiri wose bakongerera ubushobozi imikaya yabo.

Nubwo imikino itateguwe ikorwa uko abana bashaka-ubarera ashobora kugira uruhare muriyo.Rimwe na rimwe abana bakenera kubayobora ahakwiye, ku bikinisho biri mu gikarito cyangwa aho imyenda iri. Hari ubwo bakenera ubashimagiza kugirango bakomeze gukina iyo mikino: “Ese urashaka kwabara gute?” “Uyu munsi urashaka kumera gute?” “Niki iki gikinisho kiza kukwishwa?”

KUMVA IMYITWARIRE YO GUKINA

Nkabantu bita ku inshingano, dushyigikira imyitwrire myiza mu mukino. Hari imikino dushyigikira nindi tudashyigikira. 

Imikino igaragarama imico myiza, nko kumvikana no gufatanya,ikunze gushyigikirwa nabakuru. Ariko imikino isa niteye ubwoba n’impungenge nishimisha bantu bakuze. Aha harimo isa no kubangamirana,umujinya nindi idafite icyo yigisha. Nko gukinira mu cyondo,kurwana,imikino yo gushamirana cgangwa gupfa. 

Iyo tutishimiye uburyo bumwe by’umukino, ni ingenzi cyane kwitondera uburyo tubikoramo. Tugomba gutuza tugakoresha amagambo meza tunagenzura ibimenyetso by’umubiri wacu nuburyo tureba abana.

Iyo umwna yahuye n’akaga cyangwa ihungabana nkihohoterwa rwo murugo, babisubiramo iyo barimo gukina nkuko byagenze. Nkuburyo bwabo bwo kwivura. Aha ushobora guheraho ukababaza uko byagenze, bafashe guhindura izo nkuru zibe izibakomeza, aho kubaca integer. Hatabaye uruhare rwawe nk’umuntu mukuru bazakomeza kubikina muburyo bubabaje nkuko babibonye. 

Urugero: Immaculle afite imyaka itanu.akunda kuganza no kutababarira abandi bakobwa.Agahora arakariye umurezi we,cyane cyane agatinya abagabo.Yageagezaga kubihundura. Mu myaka ishije,yabonye mama we aterwa nabajura ninjoro. Umubyeyi wa mureraga yamusabye gukinana agatiyatire nagakinisho bari bakoze. Bakora agakuru, banakina ibyabajura incuro nyinshi.Iyo babaga bakina uwamureraga yasubiragamo uko Immaculle yiyumaga n’uko mama we yiyumvaga ubwo ibyo byabaga. Bahimba agakuru aho umu mama n’umwnana bafashijwe n’umuturanyi bagashobora kwirukana abajura. Gacye gacye Immacculle yagiye atinyuka ibyamubayeho, arushaho mkumera neza no kubana neza n’abandi.

Akamaro ko gukina iyo umwana yakinnye udukino twinshi kandi mu gihe kinini. Nonese ni kuki twita ku mikino imwe niwe kurusha indi? Ese umwana yakungukira mu mukino abakuru babona ko ubangamye?

IBIGANIRO BYO MU MATSINDA

Kwiyibutsa uko tubona imyitwarire yo mu mukino

  • Ni gute twe nkabakuze twiyumva iyo tubona imikino y’abana bacu?
  • Ese hari amoko y’imikino dushyigikira andi ntituyashyigikire?
  • Ese abana bitwara gute iyo tubabujije gukina?
  • Kuki duha agaciro imikino imwe nimwe kurusha indi?
  • Niki twakora ngo dutange amahirwe menshi yo gukina ku bana bacu?

Abana bazumva bitandukanye ibyiza byo gukina.Babaze impamvu bakunda gukina nuko biyuma iyo umuntu mukuru ababujijwe gukina.