Ikiganiro cya 16 kuri 19 biteganyijwe

Urupapuro 5/6 Gukina bijyana n’ikigero cy’iyaka

Gukina bijyana n’ikigero cy’iyaka

Ubwoko bw’umukino umwana ashishikarira bijyana n’ikigero cy’imyaka arimo.Nkuko agenda akura,akina imikino yo guhanga no kwigira ku bikinisho afite.Arushaho gushimikira igihe kirekire anakenera umwanya n’ahantu hisanzuye ho gukinira.Ikindi kandi abana bagenda bakora udukino dutandukanye,nko gukina wenyine,gukinira iruhande rw’abandi no gukinana n’bandi.

Hasi wahasanga incamake y’ibikorwa n’ibitekerezo by’imikino hakurikijwe ikigero cy’umwana agezemo.

Impinja –munsi y’umwaka umwe

Igikinisho cy’ingenzi uruhinja ruzi ni ururera. Kureba mu maso y’ururera no kuma amajwi nibyo mukino uruta iyindi y’impinja.-cyane iyo y’umvise:

  • Umuziki,indirimbo n’ibikoresho bitanga amajwi bikanyanyeganyega
  • Peekaboo yigisha abana gutandukana n’umurera adagaze ubwoba. kimwe no gukina kwihishana hawe nabana bakuru biramufasha
  • Ibintu bitandukanye nk’amababa, icyondo, ibyuma bikuza ibyumviro by’uruhu
  • Ibikoresho bifite imiterere itandukanye,ingano n’amabara bishikariza umwana kugera no gusobanukirwan igito n’ikinini, icyoroshye n’ikiremereye, igihanda n’ikidahanda
  • Intebe, imipira, ibipupe, ibikarito bifasha umwana gukambakamba,guhagarara no kugenda
  • Gukinira hasi kubutaka bifasha umwana gukomera k’umubiri no kwigenzura

 

Incuke hagati y’imyaka 4 -6

  • Ibipfunyikwamo, ibimamiyo,inkwi, indobo, amasafuriya, imyenda ishaje bikuza intekerezo kandi bibereye imikino itateguwe
  • Umuziki ujyanye n’utubindi ni mwiza mu kubyina
  • Imipira ifasha abana kwiga gutera umugeri, gutera, gufata no kuzingiriza

 

Ibitambambuga – kuva ku mwaka umwe kugeza kuri itatu.

Ibitambambuga bikunda kuvumbura ahabakikije kimwe n’ubushobozi bwabo bw’umubiri wabo.

  • Ibintu bitandukanye bifite uburemere butangana nk’imipira, indobo bifasha umwana kwiruka, gusunika, gukurura
  • Imigozi, umuziki, ibipfunyikwamo byifasha abana kwiga gusimbuka, gutera umugeri, gutambakuka no kwiruka
  • Amakarito, amabuye Manini, imisego bifasha umwana kurira, kugira uburindanire, kuzenguruka
  • Ubwoko bw’immikino burimo kwambara bukuza intekerezo no guhanga ibishya
  • Indirimbo, umuziki, ibicurangisho bifasha abana kwiga amajwi n’injyana

 

Abana batangiye ishuri – imyaka 7

  • Guteka,gutegura ibyo kurya no guhinda nibyiza mu gufasha umwana kugira ubumenyi bukenerwa buri munsi
  • Intebe,ibitebo n’ibikarito nibyiza mu kubaka aho abano bihisha hato 
  • Ibikorwa by’ubugeni nko gusiga amabara,kuboha

 

Sinamenye uko gukina ari ingenzi ku bana banjye.Mber nibwiraga ko bigoye kubona uwanya wo gukina sina mfite n’ibikinisho byinshi by’abana banjye.Ariko ubu mfata umwanya nkakina n’abana cyangwa nkaba ndi hafi yabo igihe barimo gukina nkora uturimo two murugo.Twakinnye amoko yose y’imikino dukoresheje ibikoreshyo dufite:imipira,ibikinisho,imikino yo kubara,imikino yo gusiga amabara nindi itsndukanye. Nukuri ndyoherwa no gukina n’abana banjye.”

Umurezi

NI GUTE ABAREZI BAKINA N’ABANA BABO?

Abarezi bashoboa kwifatanya n’abana mu mikino bakunda. Ni ibyigiciro kuri bo kubona isi abana babo bishimira. Abarezi basabana n’abana mu mikino, bigisha abana babo ko babitayeho no kubafasha kubaka isano ryabo.Ubushakashatsi bwerekana ko abarezi bakina n’abana babo bumvikana neza n’abana babo neza. 

Gukina n’abana ni ingenzi cyane ku bitambambuga n’incuke. Gukina n’abarezi n’insenzi cyane kimwe n gukina n’abandi bantu bakuru bafite aho bahuriye n’abana. 

Mu buzima buhuze bwa buri munsi bwuzuyemmo inshingano myinshi zikeneye gukemurwa.bisa nibigoranye kubona umwanya n’imbaraga byo gukina n’abana bawe. Ariko kandi gukina ntibikenera igihe ndahinfuka cyangwa igikinisho runaka. Gukina byakorerwa ahariho hose umwana yashaka.

    Aha hari ibitekerezo by’ibikorwa byorohera abarezi gukina n’abana babo:

    • Gusoma ugukuru no kuvuga ugukuru duto
    • Kwihisha no gusakisha
    • Gukora urugendo n’amaguru
    • Guhinda
    • Guteka
    • Kuririmba uturirimbo
    • Kubyina
    • Kwambara
    • Gutera amashoti no kujugunya imipira
    • Uturimo two murugo

     

    Imirimo imwe yo urugo ishobora guhindurwamo udukino.Jyana n’umwana wawe igihe ugiye guhaha,mujye kureba inyamanswa zitandukanye,mwumvane amajwi atandukanye yo mu muhanda,mufatanye guhitamo aho muca.ushobora no kujyana uwana guhinga cyangwa agakina n’amazi,icyondo n’umucanda.

    Gukina bigomba kuba byoroshye kandi bishimishije.Aha hari hari imirongo ngenderwaho ukwiye kuzirikana:

    • Amerera abana gukora akakosa.Gutsindwa kenshi bituma ageraho akamenya uko yabikora.Ubibwira umwana.
    • Menya icyo abana bari gukina ubashire kandi ubatere ishaka.
    • Tega umwana amatwi,umureke ayobore umukino anahiteko uko awuhindura anashyireho amabwiriza yawo.
    • Genzura ko umukino ntacyo watwara uwanwa cyangwa ngo umugireho ingaruka mbi.
    • Ntukereke umwana ko ukina neza.ahubwo uge ukora udukosa duto anabaseke.

     

    IGITEKERZO KURI IKI GIKORWA

    Kubarezi bamwe biragoye kubona akanya ko gukina n’abana babo.Ese mwategura umunsi aho imiryango yajya ihura igakina n’abana bayo imikino itandukanye?