Ikiganiro cya 18 kuri 19 biteganyijwe

Urupapuro 2/4 Icyigwa A: Kuki tugomba gushyigikira ko abagabo bagira uruhare mu mikurire y’abana?

Icyigwa A: Kuki tugomba gushyigikira ko abagabo bagira uruhare mu mikurire y’abana?

Muri Afurika, abantu barimo kwimuka bava mu byaro bajya mu mijyi, aho kubura akazi byongera ubukene n’ipfunwe. Ikibazo cya Covid -19 cyahubanganyije imibanire y’umuryango, abana benshi bagatandukanywa na ba Se.Uko kuva mu byaro bajya mu mujyi byazanye amakimbirane akomeye bityo habaho kudahuza mu byo abapapa bifuza n’ukuri ku byo babona. Abagabo benshi n’abagore baracyafite imyumvire ya kera: Bumva ko akamaro k’ingenzi ku mugabo ari uguhahira umuryango we. Iyo kubura akazi bitumye atabishobora, bituma abagore barakara, no kuburira ikizere abagabo babo.Ubushakashatsi bwakorewe mu Karere Afurika y’Iburasirazuba bugaragaza ko abagabo benshi bananirwa bagata imiryango, cg. bakajya mu gukoresha ibiyobyabwenge. Bamwe bashaka abagore bagatandukana bakimara kubyara, kuko bumva batewe isoni no kubura icyo baha imiryango yabo. Ibi bitua abana benshi n’urubyiruko babura uburere na kurindwa na ba Se. Kimwe cya gatatu cy’abana bo muri Tanzaniya na Kenya bakura badafite ba Se-imbogamizi ikomeye ku mikurire yabo.Mu Rwanda, kimwe cya gatatu cy’abayoboye imiryango ni abamama bibana, kandi muri buri muryango itanu umuyobozi ni Sekuru cg. mwene wabo mukuru.

Ni imyumvire ishaje – kumva ko abagabo bashobora kwita ku miryango yabo gusa iyo binjiza amafaranga menshi-ntibishoboka ku bagabo benshi, bigatuma biburira ikizere bagata ingo zabo. Ariko ubushakashatsi bwerekana ko amafaranga umugabo yinjiza Atari ingenzi cyane nko gusabano n’urukundo agirira abe. Iyo umugabo yitaye ku mushyikirano agirana n’abana be, imitsindire yabo ku ishuri iriyongera cyane. Ni gute ubu butumwa bw’ingenzi bwakwirakwizwa, bugakangurirwa abaturage gufasha abagabo? Ni gute twagarura ikizere n’ishema tubafasha gusobanukirwa uko bashobora gushyigikira abana babo?

Urugero: Mihigo yize ibyo gukanika imodoka, akazi ke gahabwa agaciro mu giturage. Ahahira umugore we n’abana batatu. Umunsi umwe ukuboko kwe kwarananiwe ubwo yari munsi y’imodoka, icyo yari yategesheje imodoka kiragwa. Amaze gusigarana ukuboko kumwe ntiyari akibasha kugira icyo yinjiza. Nipfunwe ryisnhi asiga umuryango we atangira kunywa inzoga. Abakozi ba SOS bashishikarije abaturanyi n’inshuti ze gufasha umugore we banamwitaho. Mbere yabanje kwanga ubufasha bwabo kubera ikimwaro, ariko bakomeje kumwinginga bakomeza kumwereka uburyo bamushimira. Umugore we n’abana be bamubwiye uko urukundo rwe rusobanuye byinshi kuri bo, bashoboye kumufasha kwiyunga n’umugore n’abana be. Asobanukirwa ko akenewe, n’umuryango we barakora ngo bagure ikarita batangire ubucuruzi bwo ku muhanda. 

Ni gute wakwamamaza ubumenyi bwerekeye ibyiza by’uruhare rw’abagabo mu mikurire y’abana?

AKAMARO KAWE MU MURYANGO MUGARI: GUKANGURIRA ABANTU KUMYENYA URUHARE RW’ABAGABO

Inshingano yawe ni ugutumira no kuyobora ibiganiro, no kumenyekanisha ibyiza bitangaje by’uruhare rw’abagabo mu miryango yabo. Koresha ubumenyi n’inararibonye ryawe mu gukangurira abaturage ibiganiro byo mu matsinda, kurema ikizere n’ubushake by’abaturage mu gushyigikira abagabo.

Nk’umukozi ntiwahindura imiterere y’imirimo abagabo bakora. Ushobora kwerekana ukuri ko uruhare rw’abagabo mu miryango rusumbye cyane kugira amafaranga. Kandi no mubukene, uko umugabo asabana akanita ku marangamutima y’abana be, bigira akamaro cyane ku ndangagaciro zabo bikaba n’ishingiro ryo kubaho neza igihe abaye mukuru.Urugero, papa wa Nelson Mandela yapfuye afite imyaka 12, ariko Mandela yanditse ko yaje kwisangamo “guharanira icyubahiro n’ubworoherane” muri iki kiganiro twabonye abagabo benshi bita ku miryango yabo buri munsi mu bibazo bahura nabyo byose-ariko twanabonye abagabo benshi biburiye ikizere n’ishema. Bakeneye ubumenyi no gukangurira n’umuryango mugari kubashyigikira. Bakeneye kongererwa umurava mugufata inshingano za kibyeyi, aho guheranwa n’iikimwaro.

UMUBYERI “W’UMUPAPA NI NDE”?

Muri iyi gahunda, umubyeyi w’umupapa n’umugabo uwo ariwe wese wita ku nshingano z’umuryango we, cg. uwemera ko yashishikarizwa kubikora. Ubyo umubyeyi w’umugabo yakora bishobo gukorwa n’apapa bafite abana babo bwite, ariko na none n’abandi bagabo babikora. Mu muco w’Africa, abapapa cg. ‘’Baba’’ byitwa abagabo bose muri rusange, urugero Sogokuru, bakuru bacu cg. babyara bacu. Ubushakashatsi bwerekana ko ubwo buryo bwihariye n’uburyo bwiza bufasha kurinda abana, bityo bikaba byafasha umuryango mugari kugira imbaraga zo kwita ku bana. Mbere y’uko turebera hamwe uburyo abagabo bagira uruhare mu kwita ku bana, tekereza kuri ibi bibazo bikurikira:

  • Wowe ubona ute uruhare rw’abagabo mu kwita ku bana mu muryango mugari?
  • Ni iki gituma bigorana ko igitsina gabo cyita ku bana bafatanyije n’abafasha babo?
  • Abagabo se bibona bate kuba bagira uruhare mu kwita ku bana n’imiryango yabo?
  • Abana n’urubyiruko mukorana: babona bate imibanire yabo n’ababyeyi b’igitsina gabo?

 

KUKI TUBONA KO ARI INGENZI GUHA ABAGABO UMWANYA WO KWITA KU BURERE BUBONEYE BW’ABANA?

Iyo usomye ibyavuye mu bushakashatsi bwakorewe mu Karere k’Uburasirazuba bwa Africa ku musaruro bitanga iyo abagabo bagize uruhare mu burere buhabwa abana, tekereza uburyo wafasha abantu gusobanukirwa uburyo abagabo bagirirwa ikizere no guhabwa umwanya wo kwita ku bana. Ubu buryo bwiza na none bushobora gukoreshwa ku babyeyi babasha kwita ku bana no kugira ibyo bakorana – kabone n’ubwo baba batakibana ukundi. Ibi na none birareba abagabo barera abana batabyaye na bene wabo babitaho nk’ababyeyi bababyaye. Kuba ari umukene cg. akize ntacyo bivuze, kuko ubushakashatsi bwerekana ko ikingezi ari uko agira ubushake bwo kubana neza abo ashinzwe no kubereka amarangamutima y’uko abitayeho.

 

Iyo abapapa bagize uruhare mu kwita ku bana, ubuzima bwabo burahinduka cyane:

  • Ababyeyi b’igitsina gabo bafata ibyemezo by’ingenzi ku buzima bw’umuryango, imibereho yawo n’ubuzima bw’abana bamaze kuba ingimbi n’abangavu
  • Umuryango ugizwe n’umugabo n’umugore ubasha kwitezimbere kurusha umubyeyi wibana
  • Abamama babana n’abagabo babo ntibahangayika kimwe n’abatabafite
  • Iyo abana babanye neza n’ababyeyi b’abagabo birinda abana icyabahohotera
  • Abana babanye neza naba Se batsinda neza mu ishuli
  • Ntibakunze kugira ibibazo by’imyitwarire mibi
  • Abana b’abakobwa bitaweho naba Se bibaha kwigirira ikizere

Ubushakashatsi na none bwerekana ko urubyiruko rukenera kwitabwaho byihariye, bagirwa inama, no kumva bisanzuye kuri ba Se. ahazaza h’ingimbi n’abasore hashingira kubiganiro n’imibanire bagiranye n’abagabo bababereye ikitegererezo. Kwongera guha urugare abagabo cg. guha urubuga abagabo mu burere buhabwa abana n’urubyiruko biha ishema abagabo no kumva bafite inshingano, bigaragara neza mu muryango mugari.

Rero, reka tubirebe: Bivuze guha abagabo uruhare rwo kwita ku bana?

 

UBURYO BUNE BWEREKANA URUHARE RW’UMUPAPA MU GUTANGA UBURERE BU BONEYE

Kabone n’ubwo umubyeyi w’umupapa yaba akennye cg. nta kazia fite, ashobora kugira uruhare mu mibereho y’umuryango, n’abana – iyo abigizemo uruhare. Ese kugira ‘’uruhare’’ bisobanuye iki?

Guha abagabo uruhare rwo kwita ku bana n’umuryango bigaragara mu buryo bune:

  • Guhora ufatanyije n’abandi. Umubyeyi w’umugabo ashobora kugira uruhare mu gukina kw’abana, mu biganiro bya buri munsi, mu gukemura amakimbirane, no kubaho agira inama abana n’ingimbi n’abangavu.

  • Kuba ahari kandi aboneka. Umubyeyi w’umugabo ashobora kwerena ko yiteguye gutega amatwi, gusobanura, no gutanga igisubizo ku bibazo by’abana n’urubyiruko abagira inama. Ahora yigomwa gukora ibindi, akita ku bifitiye inyungu abana cg. urubyiruko.
  • Kugira inshingano. Umubyeyi w’umugabo agira uruhare mu biganiro mpaka no gufata imyanzuro ku iterambere ry’abana. Urugero: mu guteganya amashuli y’abana, gukumira ibyahutaza ingimbi n’abangavu no kubarinda inshuti mbi, kwitabira ibikorwa byo kubavuza, gukingiza abana, n’ibindi. Nk’ikitererezo, yigisha abana indanga gaciro, akigisha abana uburyo bikemurira ibibazo bityo bikabafasha kw’igira.

  • Kubaho mu buzima bwiza kubagize umuryango. Abagabo bagira uruhare – cg. baharanira kugira uruhare mu kwita ku bana- bibaha kugira ishema no kwigirira ikizere, no mu gihe hari ubukene mu muryango. Ibyo bifasha mu mikurire y’abana. By’umwihariko, abasore bato bafashwa cyane n’inama zaba Se kuko bababona n’ikitegererezo. Ku bakobwa b’inkumi nabo bumva ko barinzwe iyo bene wabo b’igitsina gabo bafashe inshingano yok u bitaho mu kimbo cy aba Se.

Ibi byavuye mu bushakashatsi ni ubutumwa bw’ibanze mu muryango mugari. Ariko sibyiza gukurikiza uburyo gakondo butandukanye inshingano ku bagize umuryango mu kwita ku bana – ko abagore aribo bonyine bagomba kwita kubana no kumenya ibyiyumviro byabo. Mu gihe tugezemo cyane cyane mu migi, abagabo n’abagore batangiye guhuza inshingano, ibyo bigafasha umuryango kugera kw’iterambere ry’abana. Ikindi na none, imigenzo ishingiye ku muco itandukanya inshingano z’abago n’ababyeyi b’abagabo mu buryo butajyanye n’ibyavuzwe haruguru biha abagabo kugira inshingano zo kwita ku muryango n’abana. N’ubwo bitakirwa kimwe, iyo myumvire ikwiye kwamaganwa ku mugaragaro mu muryango mugari, no mu bagabo n’abagore – mbere y’uko haza impinduka.

GUSHYIRAHO UBURYO BWITA KU BABYEYI B’ABAGABO MU BIHUZA UMURYANGO MUGARI

Ubu, reka turebe uko wa bonana n’abafatanyabikorwa bagarara aho dutuye, no gutegura inteko z’abaturage. Mu bushakashatsi n’ibiganiro byakozwe, byerekana neza ko amatsinda ahuza ababanye ari ingenzi mu gutezimbere uruhare rw’abagabo mu burere bw’abana. Ayo matsinda ashobora kuba agizwe n’abaturanyi aho dutuye, amatsinda y’abakristu cg. abayisiramu, cg. amatsinda yashijwe na Villages za SOS cg. abandi bakozi b’imishinga, ibikorwa bya siporo nka asosiyasiyo z’umupira w’amaguru muri kominote, n’ibindi. Intego nyamukuru n’uguha abapapa umwanya kugirango biyumve ko bashyigikiwe. Ibi bizatuma batongera kujya mu matsinda mabi bityo bikamufasha gukira ububabare batewe no kunywa ibiyobyabwenge, no kwiheba byabateye. Na none, bakareka imigenzo mibi ishingiye ku muco (nko gushyigikira ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bashakanye, imyitwarire ya nd’umugabo, n’ihohoterwa rishyingeye ku gitsina, n’ibindi.