Ikiganiro cya 18 kuri 19 biteganyijwe

Urupapuro 3/4 Ikigwa B: Gutegura no gukora inteko z’abaturage

Ikigwa B: Gutegura no gukora inteko z’abaturage

Ikigwa B tubona uburyo bwo gutegura itsinda ry’abantu bari hagati 5-15. Ubu buryo buzagufasha gutegura inama ya mbere n’itsinda ry’abantu mu giturage.

Ushobora gutangiza amatsinda arenze rimwe ubonye ari ngombwa. Turifuza ko wafatanya n’umufashamyumvire wahuguwe, kandi akaba ari igitsina gabo biramutse bishbotse. Koresha ubunararibonye ufite, ukomora ku nyigisho z’amahugurwa ya Fairstartat n’ibitekerezo byawe bwite – iki kiganiro kizagufasha gutegura neza uko uzabigenza.

GUTEGURA UBURYO UZASHYIGIKIRWA N’ABANTU BAFATWA K’INGENZI MU GITURAGE

Mbere y’uko utegura inama yambere y’abaturage, ni ngombwa ko ubanza ukareba amahuriro ari mu giturage kugirango urebe ko bashyigikiye umushinga wawe. Ni bande utekereza ko bavuga rikumvikana mu giturage, ese ubona bazagushyigikira? Abo bashobora kuba abayobozi b’imigi, abayobozi b’abamadini, abasosiyari, cg. Abandi bishinga.

Kora urutonde rw’abantu b’ingenzi yaba mu nzego z’ubuyobozi cg. sosiyete sivile bagize amahuriro y’abaturage:

  • Ni bande bafatwa nk’abavuga rikumvikana mu bandi ku mpamvu/bibazo byereke ababyeyi b’igitsina gabo?
  • Ni ayahe matsinda muhuje intego – ni amadini, indi Mishinga itegamiye kuri Leta, n’andi?
  • Uzabonana na bande mbere y’uko utegura intek z’abaturage?
  • Ni gute uzerekana ibyo wateguye?

Bagezeho igitekerezo cyawe cyo gutezimbere uruhare rw’ababyeyi b’igitsina gabo mu burere bw’umuryango n’abana. Bashobora ku gufasha gutegura inama bakanayitabira, bagatumira abandi, no gukora ubukangurambaga kuri bose. Ibyo bizaguha igitekerezo niba aaribyo gutumira abagabo ukwabo cg. gutumira amatsinda agizwe n’abagabo n’abagore mu nama rusange ya mbere.

Ni gute wakora ibiganiro mu matsinda aho utuye
Nk’umufasha myumvire wahuguwe, ushobora gukora ubukangurambaga uhereye mu matsinda y’abaturage, ubereka umumaro ubaho igihe igitsina gabo mu kugira uruhare mu burere buhabwa abana, ibyo ushobora kubishishikariza abantu mu biganiro mu matsinda, ukabikora ushingiye ku bitekerezo byabo bwite kugirango kugirango utezimbere uruhare rw’abagabo mu burere bw’umuryango n’abana. Koresha uburambe n’ubumenyi ufite. Reba ibi byifuzo: 

 

Tangiza ikiganiro mu matsinda
Iki ganiro mu matsinda gishobora gufata amasaha ari hagati y’abiri n’atatu, bitewe n’icyo ubona kibereye. Ushobora gutangira inama werekana icyo umuco ugaragaza ku ruhare rw’igitsina gabo mu burere bw’umuryango n’abana, n’uburyo byagiye bihinduka uko abantu bagiye bajya mu migi. Reka turebe urugero rw’uko watangira ikiganiro (ushobora gukorersha amagambo yawe bwite utegura umurongo w’ibyigwa n’intego y’inama):

“Mwakoze kwitabira inama uyu munsi. Nabatumyeho ku Berea ko ngirango mu mfashe dushyigikire igitsina gabo kugira uruhare mu burere bw’umuryango n’abana aho mutuye – tubaha umwanya wo kwita ku bana babo. Kuba mu migi udafite akazi n’ubuzima bugoranye ku bapapa, kandi uruhare rwabo mu kwita kubana n’ingimbi n’abangavu ari ingenzi. Kubera ko twabaye mu buzima bw’igiturage, abagabo bagira ijambo. Babasha kubonera umuryango ibyo ukeneye bakanarinda imiryango yabo. Bazirikanaga inshingano bahabwa n’umuco baganiriza abana uko babagaho mu gihe cyabo bityo bikaba uruhererekane mu bisekuru. Abagabo bari bafite inshingano yo gutoza abahungu babo kuzaba abagabo, abakambwe nabo bakubahirwa inama zabo bakanaba abajyanama kubana babo n’abasore bato. Ariko benshi baze kujya mu bikorwa by’ubuhinzi no kujya mu migi, abagabo benshi bagowe no kubona akazi kugirango babone ibitunga imiryango yabo. N’ubwo Atari ikosa ryabo, byabateraga isoni, ibyo bituma abagabo benshi bazinukwa imiryango yabo, abandi bagatandukana n’abo bashakanye, cg. bagata imiryango yabo n’abana. Bananiwe kwiyakira muri ubwo buzima bituma bahinduka abasinzi abandi bishora mu biyobyabwenge. Ibyo bishyira abana mu kaga. Mu muryango mugari, tugomba gukorera hamwe kugirango dushyigire ababyeyi b’igitsina gabo mu nshingano yabo ku muryango n’abana.

Mbafitiye ubutumwa mu buryo bu biri: nta mpamvu yo kugira isoni – nta mugabo ugira uruhare mu kutabona kazi! Ubundi butumwa n’uko: n’ubwo abagabo badashobora kubonera imiryango yabo amafaranga, urukundo rwabo no gukurikirana umuryango bisobanuye byinshi muri iyi Si dutuyemo byatuma abana babaho neza mu buzima! Iyo niyo mpamvu yo kubatumira muri iyi nama: reka tuvuge uko twafasha abagabo mu muryango mugari kugirango basobanukirwe akamaro kabo mu miryango yabo, bityo bikabafasha bakongera kugira uruhare. Tuzbashyigikira dushingiye ku buryo gakondo. Reka ngire ibyo mbasangiza, hanyuma namwe muradusangiza inararibonye ku buzima bwanyu.”

IBIGANIRO MU MATSINDA

Imbaraga n’intege nke uzi ku babyeyi b’igitsina gabo ushingiye ku ngero uzi. Bigire ikigwa cyaganirwaho mu matsinda mato.

IBIGANIRO MU MATSINDA 1

Wabona urugero rwo mu buto bwawe – uko umubyeyi w’igitsina gabo cg. Ba Sogokuru bagira uruhare mu kwita ku bana? Ushobora gutekereza uburyo bagiraga ijambo, n’uko urukundo berekaga abana, n’indangagaciro n’akanyabugabo byateraga abana, mu buzima? Umaze gutanga urgero rwawe, baza abagukurikiye:

“Mumaze kumva urugero mbahaye. Ni mufate iminota mike mu hereye ku bagabo 3-4 mwegeranye. Mwiyibutse mwiha ingero ku buryo bwiza mufatamo abana mu burere mubaha. Hanyuma, ndasaba bamwe muri mwe kudusangiza ibyo mwaganiriye”.

Mufate iminota itanu mutege amatwi ingero z’abandi, kandi mu bashimire ku byo babasangije.

IBIGANIRO MU MATSINDA 2

Hanyma, uhe abagize itsinda urugero rwawe uburyo uwo muco gakondo wagiye uhura n’imbogamizi, ibura ry’imirimo n’ihungabana byateje. Fate urugero, wirebeyeho:

“Ubu, reka turebe uko byagiye bigenda mu muco igihe ababyeyi ba bagabo bahungabanyijwe no kubonana akazi k’intica ntikize no kubura akazi? Kuri jye, Data yasabwaga gufata urugendo rurerure kugirango agere ku kazi, naho Mama agasigara akora imirimo yo mu rugo umunsi wose. Ibyo batumaga mbura Data ku buryo bubaje, iyo yabaga atashye, yabaga ananiwe kandi yungutse make. Bombi bahoraga badashimishijwe n’uko tubayeho bityo bagahora bapfa ubusa, rimwe na rimwe nkona Data akubita Mama. Yaterwaga isoni n’uko atabona icyo yihera umuryango bityo atangira kujya arara mu gasozi ubundi akaza yasinze. Nyuma y’ibyo byose, yaje kuduta yishakira undi mu gore. Rimwe na rimwe twarahuraga tukaganira, bikantera ku mukumbura. Rero, nzi neza icyo bisobanuye ko Papa yita ku mugore we n’abana, n’uburyo bigora abagabo kwita ku miryango yabo kabone n’ubwo baba babyifuza.” 

Ni mubiganiro mu matsinda yanyu na none, hanyuma mumfashe kubona ingero zanyu bwite:

  1. Ni ibiki byagoraga papa wawe igihe wari umwana?
  2. Ni gute ibyo byakubera urugero mu burere uzaha abana?
  3. Ni izihe nama no kwitabwa na Papa uzakumbura n’umara gukura, kandi umuze kuba umusore?

 

MENYA IMBOGAMIZI ZIBASIRA ABABYEYI B’ABAGABO AHO UTUYE

“Ubu rero tmaze kubona uburyo ari ngombwa ko ababyeyi baba abagabo bita ku bana n’imiryango.

Ni mumfashe kumenya imbogamizi ziganje mu muryango mugari. Ndabasaba ko mubiganiraho mu matsinda yanyu (mwishyire hamwe abantu 4 kugeza kuri 6) mufate igihe cy’iminota icumi: ni ibiki bikumira ababyeyi b’igitsina gabo mu kugira uruhare mu gutanga uburere n’imibereho myiza ku bana babo?

Tanga ingero ishetu ku bituma ababyeyi b’igitsina gabo badasababana n’abana babo. Hanyuma, buri tsinda riradusangiza ibyo batekereje”.

Amatsinda n’amara kwerekana ibyo babona nk’imbogamizi, muvuge icyo mu bitekerezaho mu ruhame, werekane amatsiko ufite kandi ushimira. Ushobora kumva ibitari impamvu, ibirakaza ukumva urambiwe. Ni byiza kumenya bene ayo marangamutima ko abaho, utiriwe ubifata nabi. Tanga igisubizo cyawe mu buryo buhwitse: “ndumva ibyo uvuga, ni byo koko n’imbogamizi”, cg. “birumvikana ko uyu mu Papa yatakaje ibyiringiro”.

Tanga umwanya w’akaruhuko werekana ubury ari ingenzi ko ababyeyi b’igitsina gabo bagira uruhare mu burere bw’abana
Aka ni akanya keza ko kuruhuka, no gusaba abagukurikiye kuvuga uko babyumva n’icyakorwa:

“Murako kudusangiza uko mu bitekereza ku mbogamizi ababyeyi b’igitsina gabo bahura nazo – ubu twese tumaze kumenya ibyo tugomba gutezimbere. Nanzura ku ngero mwaduhaye (zivuge), zari imbogamizi zumvikana koko. Ku byumva byari bishimishije, rero reka dufate akanya gato turuhuke, ku minota mwihaye. Nyuma y’akaruhuko, ndaza kubabwira uburyo ababyeyi b’igitsina gabo ari ingenzi ku miryango yabo ndetse n’abana babo. Ntakibazo niba ari abakene. Tuzakorera hamwe kuhira ngo tubone ibitekerezo by’uko twabona uburyo bushya bwo guha agaciro no gufata neza ababyeyi b’igitsina gabo aho dutuye”.

Garagaza uburyo ababyeyi b’igitsina gabo ari ingenzi mu gutanga uburere no kwita ku bana babo
Nyuma y’akaruhuko garagaza uburyo ababyeyi b’igitsina gabo ari ingenzi mu gutanga uburere ku bana babo. Ushobora gufata ingero nke mu kigwa A, uko ababyeyi b’igitsina gabo ari ingenzi muguteza imbere uburere, n’ukuntu abasore benshi n’inkumi babuze uburinzi buturuka kuri ba Se.

 

Gushishikariza abitabiriye inama gutanga ibitekerezo bishyigikira bikanafasha umubyeyi w’igitsina gabo mu gutanga uburere

Niba wumva washimishijwe no gutega amatwi amatsinda, ushobora kugira ibitekerezo byatuma ugira icyo ukora? Ariko na none, nibyiza ko utegereza ugashishikariza abitabiriye inama kwishakamo ibisubizo ku byo utekereza, no kubigira ibyabo kubera ko biboneye uburyo bu babereye.

Ubu ushobora gushishikariza ibitekerezo n’ibikorwa byabo. Dufite uburyo 3 – ariko kurikiza ibitekerezo byawe n’ibyabitabiriye inama – ufite ubwisanzure bwo kubaza ikibazo icyo aricy cyose:

“Murakaza neza na none! Mbere y’ikiruhuko,twabonye ibintu bitatu bigaragaza imbogamizi ababyeyi b’igitsina gabo bahura nazo mu gutanga uburere ku bana babo. None dutange ibitekerezo by’uko twakorera hamwe! Dushobora gukorera aho dutuye? Tugomba gushyigikira abagabo mu gufasha no kwita ku bana babo, no kubaha agaciro k’icyo bari cyo. Ndababwira gukorera mu matsinda atatu ku bibazo bitatu (mukore amatsinda yanyu ). Mukorere hamwe mu minota 20. Nyuma y’ibi, ndaza kumva ibitekerezo n’ibyifuzo byanyu.”

Itsinda rya 1: Dushobora gukora ubukangurambaga mu matsinda dufasha abagabo?
Urugero, itsinda rito ry’abagabo babizobereyemo ni abapapa bashobora kuganira n’abana hamwe n’abagore babo ibibazo bahura nabyo, bashobora kwigira hamwe akamaro k’umubyeyi w’igitsina gabo ahabwa ubufasha n’ubujyanama mugukemura amakimbirane kugira ngo bagaruke mu miryango. Ibi bizakumira gutandukana kw’abashakanye, ibibazo byo konywa ibiyobyabwenge, no guheza ababyeyi b’abagabo. Hari ikindi gitekerezo cyafasha itsinda mu gushyigikira abapapa?

Itsinda rya 2: Ese twagena ibikorwa bihuza abana n’ababyeyi b’abagabo aho dutuye?
Ibyo bikorwa bishobora kuba umupira w’amaguru, siporo muri rusange, ibikorwa byo gukina, ibiyo byo gushimira apapa mu muryango. Ese hari ibindi bitekerezo mubona byafasha abapapa n’abana kwishimira ibikorwa bibahuza?

Itsinda rya 3: ese twashyiraho ibikorwa bishyigikira abasore bitegura kuba abapapa?
N’ubwo bishoboka ko abasore babura inama zakabaye zitangwa naba Se, bikunze kugorana ko bumva inama zitangwa n’ababyeyi babo. Ese twagira inama ihuza amatsinda y’abasore bato bamaze kuba abapapa, cg. bitegura kuba abapapa vuba aha? Izo nama zikayoborwa n’umwe cg. Babiri mu bapapa bafite ubunararibonye? Haba hari ikindi gitekerezo?

Itsinda rya 4: Ese twashyiraho amatsinda ahuza abamama n’abapapa bakaganira ku bibazo biri mu muryango no mu burere baha abana?
Abagore benshi ntibishimye kandi bahangayitse kubera ko abagabo babo babataye cg. n’abahari bakaba batita ku miryango yabo n’uburere bw’abana babo. Ese twatumira amatsinda ahuza abamama n’abapapa kugirango baganire, biyunge, no kongera kugira ibyo bemeranya? Rimwe na rimwe haba hakenewe uruhare ruto rw’umugabo kugirango ubumwe bw’umuryango bugaruke. Umupapa ashobora kugirana ibiganiro n’ingimbi n’abangavu bakabatega amatwi ku ngorane bafite, bagakina bishimana n’abana babo. Ashobora kugira uruhare mu kuvuza abana igihe umugore atwite, n’ibindi. Ni iby’ingenzi kugira inshingano agenda y’itoza buhorobuhoro.

Nyuma yo kumva ibitekerezo n’ibyifuzo byatanzwe n’abagize amatsinda, wasoza inama: “Ushimira ibitekerezo batanze by’ingirakamaro! Ugatanga icyifuzo cy’itariki y’inama (itariki, aho izabera n’igihe izabera), ukiga uburyo muzashyira mubikorwa iyo myanzuro. Ndizera ko ibyo bizaba ar’ingezi ku bapapa n’abana, bikanatezimbere ubumwe bw’umuryango!”

 

Icyiciro gikurikiyeho mu gufasha umuryango mugari mu gushyigikira ababyeyi b’abagabo – twumva ibitekerezo bya buri wese
N’usoza gutekereza ku byavuzwe n’umusaruro bitanga, ushobora gutegura izindi nama, ugatumaho abagize amatsinda. Urugero, tumaho amatsinda y’abamama kugirango basobanukirwe kandi baganire kuruhare rw’abagabo babo mu kwita ku muryango. Ushobora gutumira abapapa n’abasore mukigira hamwe ibireba abagabo. Ushobora gutumira abavuga rikumvikana cg. Abantu mu muryango mugari kugirango bahuze imbaraga mu bikorwa bireba abapapa.

Uko uzakomeza – bishyingira ku bitekerezo byawe ibigarara mu giturage ukoreramo.

UBURYO WASHINGIRAHO INTAMBWE – KUYINDI UTEGURA INTEKO RUSANGE ZIHUZA ABABYEYI B’ABAGABO

  • Gutekereza ku mbogamizi zibasira ababyeyi b’abagabo mu kwita kubana.
  • Kwerekana inyungu ziboneka igihe ababyeyi b’igitsina gabo bagize uruhare mu kwita ku miryango yabo, ndetse n’igihe umugabo yaba afite ubukene cg ntakazi afite.
  • Shobora gutanga ubusobanuro ku ijambo rivuga ngo guhora ufatanyije n’abandi mu kurera abana, kubone kenshi bihagije, n’inshingano zaburi munsi z’abapapa ugatanga n’ingero
  • Narabimenyesheje kandi byumviisha abafatanyabikorwa b’ingenzi mu giturage.
  • Natumiye amatsinda ari mu giturage mu nama yambere.
  • Natanze urugero n’ishingiyeho ku mu maro w’ababyeyi b’igitsina gabo ku mibereho y’abana n’umuryango
  • Nasobanuye inyungu ziboneka iyo abapapa bagize uruhare mu burere bw’abana n’umuryango.
  • Nasobanuye uko mbyumva kubishobora kw’ibazwaho igihe hateguwe inteko z’abaturage, no gutuma bongera kugira ibyiringiro.
  • Nasobanuye uko mbyumva ku musaruro wabonetse mu nama yambere.
  • Nateguye ibindi bikorwa bishishikariza umuryango mugari gushyigikira uruhare rw’abagabo mu burere bw’abana.
  • Nahisemo gutumira amatsinda atandukanye y’abapapa n’abamama mu nama zimwe na zimwe zahuje abapapa.