Ikiganiro cya 14 kuri 19 biteganyijwe

Urupapuro rwa 2/7: Garagaza ubunyamwuga bwawe ku bijyanye ningimbi n’abangavu

Garagaza ubunyamwuga bwawe ku bijyanye ningimbi n’abangavu

Ni ibiki ababyeyi baba biteze ndetse n’izihe mbogamizi bahura nazo, igihe umwana ageze mu bugimbi agahinduka ingimbi/ umwangavu? Dusanzwe dufite ubunararibonye bwagaciro buva mu kubyiruka kwacu.

Igikorwa cya mbere ni ikiganiro hagati yabantu babiri -babiri ku mbogamizi mwahuye nazo mu gihe cyubugimbi. Mu itsinda muraganira uburyo mwakoresha ubwo bunararibonye bwanyu mukabasha kumva no gukorana ningimb/ abangavu mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

UMWITOZO: NI IBIKI TUZI MU GIHE CYACU NKINGIMBI CYANGWA ABANGAVU?

Ikiganiro hagati yabantu babiri-babiri

Iminota 20

Koresha ibibazo bikurikira, buri wese abaza mugenzi we; babiri kuri babiri, iminota icumi kuri buri wese.

  1. Urugendo rwawe rwo kuva mu bwana ujya mu bukure waruciyemo gute?
  2. Ni gute imibanire yawe nurungano yahindutse?
  3. Impinduka zigaragara zo ku mubiri wazakiriye gute?
  4. Ni gute imyumvire, imyitwarire n’imigenzereze yawe ku babyeyi byahindutse?
  5. Ni ibiki ababyeyi bawe ndetse nabandi bantu bakuru bakoze ngo bagufashe- ibyo bakoze ntibigufashe se byo ni ibihe?
  6. Umwanzuro: utekereza ko ari nkikihe kintu cyagoye ababyeyi bawe mu kukurera mu gihe cyawe cy’ubugimbi.

 

IBIGANIRO MU MATSINDA

Iminota 15

Mukoreshesheje ubunararibonye bwanyu muganire ndetse mwandike indangagaciro eshatu zibanze zikwiye kuranga umuntu urera ingimbi/ abangavu.

 

Indangagaciro 1: ingimbi zidukeneyeho ko tubereka…( urugero: kububaha, kubumva, kubereka inzira, kubereka ishusho)

Indangagaciro 2: ingimbi zidukeneyeho ko…

Indangagaciro 3: ingimbi zidukeneyeho ko…