Ikiganiro cya 14 kuri 19 biteganyijwe

Urupapuro rwa 4/7: Tangira ibiganiro ku bugimbi umwana akiri muto

Tangira ibiganiro ku bugimbi umwana akiri muto

Abana bitabwaho mu buryo butandukanye binjira mu bugimbi mbere y’urungano rwabo, bitewe n’ihungabana, kutitabwaho n’ imirire mibi baba barahuye nabyo bakiri abana. Ababarera baba bakwiye kubitaho no kubayobora byihariye mu gihe binjiye mu bugimbi.

Uburyo bwingenzi cyane bwo gutegura umwana ni ukumuganira birambuye ku bijyanye n’ ubugimbi imyaka mike mbere yuko yinjira muri iki gihe. Ishingiro ry’ibi biganiro birambuye ni ukwimenyereza Kwigirira ikizere no kuganira birambuye umuntu akiri umwana. Abana bakwiriye kumenyera kujya baganira buri munsi ku bitekerezo n’ibyiyumviro byabo ku buzima bwa buri munsi: ibyabereye mu ishuri, ibijyanye ninshuti zabo, ibijyanye ni isuku yumuntu ku giti cye, etc. Ibi byabaho igihe icyo aricyo cyose; yaba mu kiruhuko cya nyuma ya saa sita cyangwa muri gufata ifunguro rya nijoro. Iyo bigenda gutya, abana bamenyera kugusangiza buri kimwe, bikaba ari naryo shingiro ryo kukubwira ibijyanye namabanga ye cyangwa ibyubushuti bwihariye, birimo nkiby’ubugimbi. 

Ushobora Kugira uruhare mu gutuma igihe cyubugimbi cyitakugora cyane utegura umwana hakiri kare nko mu myaka yo hasi ( Imyaka 8-10) aho uba uteganya ko umubiri we cyangwa ubwonko bwe bwatangira guhinduka. Igihe cy’ubugimbi gishobora gutera ubwoba cyangwa kigashimisha abana, rero ni ngombwa gufasha abana kumva uburyo imibiri, amarangamutima n’indangagaciro bizahinduka. Ibi bizabafasha kumva batuje umunsi bizababaho. Mu biganiro bya buri munsi, ushobora gusobanurira impinduka zizaba ku mubiri, impinduka zizaba kubo badahuje igitsina, ndetse nuko nimibanire yanyu ishobora guhinduka. Ibi ushobora kubikora muri gukorana imirimo, murimo kuruhuka, cyangwa muri gukora ibindi bintu bitandukanye.

Ibi ushobora no kubibaganiriza igihe muri kuganira nkumuryango hamwe nabana bose. Ibi bizorohereza abana bato kumva ubugimbi icyo aricyo, bashobora no kwigira kuri bakuru babo bageze mu bugimbi. Abana bato kenshi bumva ko bakuru babo batagishaka gukina nabo kandi n’ubushuti bagiranaga bwashize. Ushobora kubasobanurira impamvu bakuru babo bitwara gutyo. Muri ibi biganiro birambuye, ushobora kurema imibanire myiza aho umwana yumva ko bamwumva kandi batamubangamira.

Ikindi kandi, ushobora gutegura umwana ku bugimbi n’ubukure umuha zimwe mu nshingano zawe. Hari inzira ebyiri byakorwamo. Kumuhugura buri munsi, umuha inshingano ku mirirmo ya buri munsi uko agenda akura. Kwishyura fagitire, gutegura igenamigambi ry’umuryango no guhaha, gukanika igare cyangwa imodoka, etc. Indi nzira nugutangira kitwara numwanganizi kuruta kwitwara nkumubyeyi mukaganira nkumuntu uzi ibiri kuba mu mubiri, uko watsinda ubwoba ukabasha kuvugisha umukobwa cyangwa umuhungu ukunda, mugaragariza amakosa wakoze nawe nkumurera igihe wari mu bugimbi, nuko yakwirinda ikigare kibi, etc.

NI IBIKI BYINGENZI WAKWIBANDAHO MU GIHE URI KUGANIRIZ ABANA KU BUGIMBI?

Muri ibi biganiro, ushobora gukoresha ibyo wibuka muri cya kiganiro cyabantu babiri- babiri ku bunararibonye bwawe ukiri ingimbi/ umwangavu. Abana bakunda bene izi nkuru. Ibyakugoye, n’uburyo wabashije guhangana nabyo ugakura, ukavamo umuntu mukuru. Rwose shimangira ko igihe cy’ubugimbi cyawe cyari kigoye ndetse gicanganye, ariko ibyo bibazo byinshi no guhangayika byashize umaze gukura. Ibi birabakomeza cyane.

Bwira umwana ko ingimbi ishobora kurakarira abamurera cyangwa bakamutenguha.mu gihe cyubugimbi. Bwira umwana ko ari igice kigomba kubaho umwana ashaka kwigenga kandi ko udakwiye kumurenganya cyagwa ngo umurakarire nkumubyeyi.

Nibyo koko, ukwiye no kuvuga ku mategeko yuko umuntu akwiriye kwitwara mu muryango. Fasha umwana kuvuga ku ngimbi zitwara neza kubera ko zashoboye kuvuga oya ku biyobyabwenge, kunywa itabi, bakirinda nibigare bibi. Ikindi kandi, basabe gutanga ibitekerezo ku mategeko agenga urugo muyumvikaneho, babashe kwiga Kugira uruhare mu bibakorerwa, aho gukomeza gukurikiza amategeko wabashyiriyeho.

Birashoboka ko abana batazashishikarira kumenya ibyubugimbi muri icyo gihe. Ariko bazibuka ibyo wababwiye kandi bizaborohera kukwisanzuraho no kukwizera nibagera mu bugimbi.

IGIKORWA CYATEKEREJWE: Ikiganiro cyiza

Ese ufite abana bari hafi kuba ingimbi? Ngaho tegura uko uzabaganira ku ihindurwa ryo kuva mu bwana bajya mu bukure. Hano hari ibitekerezo, koresha ibitekerezo byawe ukore inyandiko yabyo.

  • Ni gute abana bawe bamenyera kuganira birambuye bakiri bato?
  • Shaka inkuru imwe cyangwa ebyiri mu gihe cy’ubugimbi bwawe kubyo wanyuzemo, ibyiyumviro n’ibitekerezo?
  • Ushobora kuba ufite amafoto, wayerekana igihe wari ingimbi/ umwangavu?
  • Ushobora kubwira abana ukuntu amarangamutima yabo azajya ahindagurika mu gihe cy’ubugimbi, ukuntu umuntu rimwe na rimwe yumva ari wenyine, mu kandi kanya akumva arishimye?
  • Tega amatwi unaganire n’abana ukuntu kumarana umwanya n’urungano rwabo bibafitiye umumaro, kandi ko ugiye kujya wumva ibyifuzo byabo byo kumarana nabo umwanya.