Ikiganiro cya 14 kuri 19 biteganyijwe

Urupapuro rwa 5/7: Ibiganiro ku bugimbi

Ibiganiro ku bugimbi

IBIGANIRO KUGUHINDAGURIKA KW’AMARANGAMUTIMA NO GUHINDUKA KUMUBIRI

Iyo waganirije abana ukanabategura ku bugimbi bakiri bato biroroha kubaganiriza ku ihindurwa ryo kuva mu bwana bajya mu bukure igihe bageze muri icyo gihe nyirizina. Kuba ingimbi bishobora kuba igihe cyintege nke, ingimbi nyinshi zikenera umuntu wikitegererezo kizima cyangwa umuntu mukuru bashobora kwizera.

Kubaka ubushuti ku buryo muganira ningimbi ku ngingo zirimo imihindagurirkire zikenera umuntu wikitegererezo kizima cyangwa umuntu mukuru bashobora kwizera. Kubaka ubushuti ku buryo muganira ningimbi ku ngingo zirimo imihindagurirkire y’umubiri, kumva adatekanye, ibijyanye nimibonano mpuzabitsina, ndetse n’indoto zahazaza bifata igihe. Ntago ari ihame ko umuntu urera umwana ariwe yizera. Bamwe mu ngimbi mu burasirazuba bwa Africa bavuga ko bishobora koroha cyane kubwira undi muntu muhuje igitsina. Rero, ushobora kwizera nyokorome, nyogosenge, nyogokuru, sogokuru, cyangwa umusociale. Ikingenzi nuko ingimbi igira umuntu mukuru yizera, akamuganiriza ku ndoto ze ndetse n’imbogamizi ahura nazo.

Birangora kubwira mama SOS ibyo mpura nabyo mu bugimbi. Gusa ni ngombwa Kugira umuntu mukuru ubibwira njyewe nabonye umwe mu bagabo bakora mu buyobozi bwa SOS nshobora kuganiriza. Yaramfashije cyane.

– Andrew, imyaka 21.

IBIGANIRO MU MATSINDA

IGIKORWA  CYATEKEREJWE: Inkuru y’umuntu ku giti cye

Iminota 15 

1. Ni izihe mbogamizi uhura nazo igihe ugerageje kuganira n’ingimbi?

2. Ni gute wasubiza ingimbi igihe wumva yatannye?

3. Ni gute wakumvikana n’ingimbi kubuzima bwe bwite bw’ibanga, nibyo agomba kugusangiza Kugira ngo yumve ko atekanye? Ibi bishobora kuba muri bimwe mweranyaho mu mategeko agenga urugo.

4. Ese haba hari undi muntu mu muryango cyangwa inshuti utekereza ko yaba umwunganizi mwiza uganiriza umwana wawe wingimbi?

Saba ingimbi kwandika inkuru zubuzima bwabo, cyangwa se agenda, yandike uko yiyumva, ibyo yibaza, indoto ze, ibibazo ndetse n’ibyifuzo bye. Wibuke kubika copy uzamuha igihe azaba avuye mu muryango agiye kwibana.

NI GUTE WAYOBORA INGIMBI? IBIGANIRO KU RUKUNDO, IMIBONANO MPUZABITSINA, NO KUBONEZA URUBYARO

Benshi mu babyeyi bakiriye abana hari aho bagera bakananirwa iyo abana babo babaye ingimbi. Bagiye he? Ese bamarana umwanya nabande? Ese baba barijanditse mu rukundo n’imibonano mpuzabitsina? Ese baratekanye? Ni gute twavuga kuri ibi bintu?

Aho gushyiraho amategeko no kubaremerera, ni byiza kubasaba ibitekerezo, ku rwego runaka ukababwira ubwoba ugira nuburyo uhangayitse nkumubyeyi. Ibi ni ingenzi cyane kubangavu, kuko bo hari henshi bashobora kudatekana ugereranije nabagenzi babo babahungu. Kathrin, umubyeyi wakiriye umwana uturuka muri Kenya yadusangije inkuru ye:

Abana bingimbi n’abangavu bacu ntago baba batekanye mu gace dutuyemo, iyo batari mu mashuri. Cyane cyane abana babakobwa. Ni ngombwa gutegura ingimbi kuba bakuru hakiri kare. Abana banjye ndabigisha nkabereka ndetse nkanabasobanurira ibyababaho igihe batirinze ngo baniyiteho. Igihe kimwe nzabona umuntu ufite inkuru iteye ubwoba yabera urugero abakobwa banjye babangavu. Ni ingenzi cyane kandi kuvuga kukuboneza urubyaro utibagiwe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse nimihindukire yumubiri mu gihe cy’ubugimbi. Kubiganiriza bose yaba abahungu cyangwa abakobwa. Kenshi nifashisha ingero zo mu myaka yanjye y’ubwangavu.

IKIGANIRO CYIZA: KORESHA IZI NTAMBWE ESHATU

Ushobora gukoresha izi ntambwe eshatu nizi ngingo zibiganiro mugira ngo ugirane ikiganiro cyiza numwana wawe w’ingimbi. Ibi bizagenda birema umwana mwiza utekanye wo kuvugiramo ibintu byibanga mu buryo bufungutse.

Intambwe 1: Ganiriza ingimbi ku gihe cy’ubugimbi

Hari uburyo bwinshi bwo gutanga ubumenyi kubiba mu gihe cy’ubugimbi. Kuri bamwe biba ari byiza kuganiriza icyarimwe abana b’ingimbi bose bari muryango, ku bandi, bishobora kuba byiza kuganiriza buri mwana wwese wingimbi ukwe. Byoroha cyane icyane iyo utoranyije igihe cyoroshye, urugero nkigihe muri gukorana imirimo yo mu rugo. Bamwe mu babyeyi bakiriye abana babigeraho neza iyo bicaranye nabana ku meza basangira icyayi cyangwa ikawa. Ku bandi bishobora kuborohera cyane iyo batangiye babasangiza inkuru zabo bwite. 

Ni ngombwa kubanza kumva niba umwana w’ingimbi yiteguye kumva ibiganiro nkibi, kandi niba imibanire yawe nawe imeze neza. Bwira umwana w’ingimbi ko witeguye kumutega amatwi no kumuganiriza, kandi wakire niba umwana afite undi muntu mukuru ashobora kwisanzuraho cyangwa se muzaganira ikindi gihe.

Ntago nakundaga kuganiriza mama ibijyanye n’ubujyimbi n’ibindi bintu bimbaho mu mubiri wanjye. Mama wanjye yampaye igihe biza kurangira mbashije kumuganiriza. Inama naha abandi babyeyi: muhe abana b’ingimbi igihe n’umwanya.

Jane , umwangavu

Intambwe ya 2: Muganire ku mbibi, kubaha, n’ahazaza habo

Abana b’ingimbi benshi barerwa nabandi babyeyi kenshi bashukwa nikigare, bakishora mu myitwarire mibi. Ibi biterwa nuko kenshi baba bumva ntacyo bashoboye bitewe nihungabana baba barahuye naryo bakiri bato. Bamwe bashobora gukora icyo aricyo cyose ngo bemererwe mu itsinda runaka. Ni ngombwa kuganiriza umwana w’ingimbi ku burenganzira bwe bwo gushyiraho imbibi mu gihe yumva ari guhatirizwa kujya mu kigare.

Nkumubyeyi, ushobora kuganiriza ingimbi ukoresheje urugero ribihe bikomeye wanyuzemo mu cyawe nawe ungana nabo. Urugero, ibyakubaye mu mibanire yawe nabandi? Ese wigeze uhatirizwa kugendera mu kigare? Ese wigeze ushwana n’ababyeyi?

Fasha abana kumenya kuvuga oya ku myitwarire yabashyira mu kaga, ubafashe wiyumvisha ibikwiriye kuri bo.bafashe mu mibanire yabo nabandi igihe babashutse bamenye guhakana mu gihe iyo mitwarire ishobora kwangiza ejo hazaza habo. Ganira nabo uko ejo hazaza habo bahifuza nuko hazaba hameze. Indoto yose aba ari indoto nziza. Kuba ndoto zanyu zahazaza zishobora gutandukana ntacyo bitwaye. Icyingenzi nuko umwana w’ingimbi yumva ko umushyigikiye kandi akaba aziko uhora uhari ngo umwere inzira utamuciriye urubanza.

Nanone, niba umwana wawe ahisemo kuganiriza undi muntu mukuru – mushyigikire kuri uwo mwanzuro we.

Umusociale wo mu gace k’iwacu yabaye umujyanama wanjye igihe nari mfite nkimyaka 14. Nanubu turacyavugana. Umujyanama wanjye ni inkingi yanjye. Atuma inyubako yanjye ibasha guhagarara.

– Peter, imyaka 22

Intambwe ya 3: kuvuga kubyereke guteganyiriza umuryango no kuboneza urubyaro

Niba wuyumvishemo ikizere no gufunguka neza mu ntambwe 1&2, noneho byashoboka kuvuga kumibonano mpuza bitsina n’ ubuzima bw’ imyororokere,kwirinda no kuboneza urubyaroikintu kingenzi kungimbi n’ababangavu.

Kuboneza urubyaro ni ugukumira gutwita n’indwara zandurira mumibonano mpuza bitsina. Ushobora kuganiriza ingimbi n’abangavu bawe ibijyanye no kuboneza urubyaro n’uburyo n uburyo bakomeza kubaho neza birinze. Ahangaha hari ibindi byakomeza kugufasha guhugura ingimbi n’abangavu kumyitwarire yibyerekeye imibonano mpuza bitsina: https://fairstartfoundation.com/1-1_sexual-behaviour-and-contraception/

Kandi wanashaka abantu muri sosiyete utuyemo bafite inararibonye n’ubuhanga byagufasha kuganiriza ingimbi n’abangavu! Aha twavuga nk’abantu nabo bahuye n’ingorane zo kubyara bakiri bato mumikurire yabo , abafite ubwandu buterwa n’ agakoko gatera sida. 

Ubushakashatsi bwerekana ko ubumenyi buke no kutabona ibiganiro bisesuye, aribyo bituma ingimbi n’abangavu basama inda zitateganyijwe no kwandura indwara zandurira mumibonano mpuza bitsina muma rerero aho baba bitabwaho. Nuko rero ningenzi guhugura ingimbi n’abangavu uko bakwirinda. Wakwifashisha urugero rwawe ukiri muri cyo kigero cy’ ingimbi n’abangavu cg izindi ngero zagaragaye muri sosiyete wakuriyemo. Cg ukaba uzi umuganga wagufasha kubahugura mumatsinda. Uburyo bwiza bwo gushyira munzira nzima ingimbi n’abangavu muribi bihe bibagoye nukubaha ingero zifatika zagiye zibaho mu’ubu buzima bwaburi munsi kandi mumurongo muzima. Umwana umwe wo muri Kenya yagize ati: komeza uduhugure twebwe ingimbi n’abangavu kd udukosore ni dukosa. Kuko dukeneye ubufasha no kwerekerwa neza.

Icyokwitonderwa: ubushakashatsi bwagaragaje ko Abana barererwa mumiryango itari iyabo bafite ibyago byinshi byo kuba baba ababyeyi imburagihe muburyo budateganyijwe, kwandura indwara zandurira mumibibonano mpuza bitsina, kandi ikigeretse kuribyo nuko abakobwa bahinduka abpfakazi. Iki kibazo gikomeza kwiyongera gishobora kugabanyirizwa umurindi n’amahame y’umuco, uburyo naraho ushobora kumenyesha cg kubwirira ingimbi n’abangavu ibyerekeye imibonano mpuza bitsina biterwa n imiterere y’umuco wako gace cg sosiyete batuyemo. Mumico y’ahantu hamwe na hamwe ibingibi biba aribintu bikomeye/bigoranye kuvugaho wenda nkurugero kubana barerwa n’aba mama batari ababyeyi babo nyakuri, ku buryo niyo bibayeho biba mwibanga rikomeye cyane. Muyindi mico umugabo ufite inshingano zo kwita kubantu cg umuganga ashobora guhugura itsinda rito ry’ingimbi cg umugore akigisha itsinda rito ry’abangavu muri wamuryango w’abana bitabwaho n’ababyeyi batiri ababo.numara gusoma inkuru ikurikira, bisobanure witonze uburyo n ukuntu wahugura ingimbi n’abangavu muburyo bujyanye n amahame y’umuco. 

Ningombwa guhugura abakobwa b’abangavu ibyereke kwisuku y’ ubuzima bwabo, kujya mumihango, imibonano mpuzabitsina n’ indwara zandurira muriyo mibonano mpuza bitsina. Umubyeyi witwa Rose wakiriye umwana we yagize ati gukoresha ingero zange ubwange cg iz’abaturanyi bimfasha cyane kuganiriza abakobwa bange.

Nganiriza cyane abahungu bange cyane kumyitwarire yabo kubyerekeranye n’abakobwa. Nzajya nkoresha ingero zitandukanye z’ibyo abandi bangavu n’ingimbi bahura nabyo, cyane cyane ibyerekeranye no gutwara inda zitateganyizwe.  Ningenzi ko bamenya uburyo bwo kwirinda ibibazo nk’ibi no kwegera ababyeyi babo buri munsi bakabwira ibibazo by’ubwoko bwose bahura nabyo.

Anne umubyeyi urera abana batarerwa n’ababyeyi babo.

IBIGANIRO MUMATSINDA

Iminota 30 

  • Nigute bigoye gushyira imipaka ku ngimbi n’abangavu? Cyane cyane iyo agakungu bagenderamo imikorere yako utayemera/itakunyura.
  • Nigute waganiriza kungimbi n’abangavu bawe kubijyanye n’imyaka bagezemo?
  • Nigute waganiriza kungimbi n’abangavu bawe kubijyanye nibyifuzo byabo by’ahazaza?
  • Nigute waganiriza kungimbi n’abangavu bawe kubijyanye guteganyiriza umuryango no kuboneza urubyaro?
  • Niba warafashe umwanzuro wo kubahugura kubijyanye no kwirinda imibonano mpuzabitsina: haba hari ibibabazo bwite cg bijyanye nimyemerere y’idini mubiganiro muruhame kubyerekeye imibonano mpuza bitsina? Ni gute wabona ibisubizo byarinda ingimbi/ abangavu, muburyo bujyane n’umuco w’agace murimo?