Ikiganiro cya 14 kuri 19 biteganyijwe

Urupapuro rwa 6/7: Kuva mu gushyira ku murongo ukajya mu gushyiraho amasezerano.

Kuva mu gushyira ku murongo ukajya mu gushyiraho amasezerano

Ni ingenzi cyane ku ngimbi n’abangavu bageze mu bugimbi, ko ababarera bashaka uburyo bwiza batwaramo ibintu, aho kurakazwa nimyitwarire yabo ahubwo bashyiraho imirongo ntarengwa n’imbibi. Ni ngombwa gusobanura neza amategeko ashobora kuganirwaho agahinduka, nandi mategeko agenga urugo adahinduka. Ibi ni ingenzi kumenya igihe imirongo ntarengwa yawe yasuzuguwe. Ingimbi mu busanzwe ziba zishaka kukugerageza; rero ukwiye Kwita kubyo mwakumvikanaho ndetse nibindi byamahame adahinduka.

Itegeko ryingenzi ukwiye kuzirikana ni iri: buri gihe jya ubwira unwaba wingimbi uruhande yitwaramo nkumuntu mukuru utitaye ku ibikorwa byinshi byubwana ujya umubonaho. Irindi tegeko ryiza ukwiye kwibuka ni: ntugategeke, tanga igitekerezo cyangwa ubaze! Usobanure impamvu zawe. Ni mgombwa ko imibanire yanyu ibamo kubahana Atari ukuyobora no gushingira kuri wowe gusa.

Inshingano: “turi ababyeyi bakwitaho nawe uri umwana” uko bisanzwe birabura mu gihe cy’ubugimbi, rero ni ngombwa gushaka ubundi buryo bwo gufatanya. Bishobora kuba igitekerezo cyiza gukoresha amasezerano aho kuyobora.

IGIKORWA GITEGANYIJWE: Kwemeranya ku masezerano

Ushobora gutegura guha umwanya ingimbi mu gihe muri kuganira no kwemeranya ku masezerano muri hamwe, aho ashobora kuba ariwe ubanza gutanga igitekerezo bwa mbere. Urugero, ese ni ryari umuntu yemerewe kutarenza ari hanze yurugo, igihe wabwira ukurera wenda ko hari ikibazo wahuye nacyo, cyangwa se ufite uburenganzira bwo kuba uri wenyine etc. ushobora gutangira amasezerano gutya:

“Urimo gukura ndetse ibintu byinshi ubu wabikora ku giti cyawe. Ibi bivuze ko uzagira inshingano zimwe na zimwe hano mu rugo ariko kandi uzaba ufite n’ uburenganzira. Turashaka kugirana amasezerano nawe, uvuge ibyo uzajya ukora buri munsi, igihe uzajya umarana ninshuti zawe utari mu rugo, ndetse nubwisanzure udukeneyeho. Nkahantu tuzajya tureka ukifatira umwanzuro tutagutonganyije. Muri ayomasezerano, dushobora no kuvuga ibyo twebwe nkabarezi tuzajya dukora mu gihe wowe cyangwa twebwe tutubahirije ibyo twemeranijeho. Rero, reka dutangire tubyandikire hamwe – haba hari igitekerezo ufite kubyo twakwemeranyaho – ni ibihe byingenzi kuri wowe?”

  • Gerageza gushaka ahantu habiri mu buzima bwa buri munsi amasezerano akenewe.
  • Gerageza kwandika cyangwa gutekereza ibyo wumva byaba biri mu masezerano, ariko buri gihe jya utega amatwi igitekerezo cy’ingimbi bwa mbere.
  • Ese ushobora kumanika ayo masezerano mu nzu ahantu ku gikuta mu gihe mumaze kuyemeranwaho?

 

IKIGANIRO CYO MU ITSINDA

Iminota 15

  • Ni izihe mbogamizi ukunda guhura nazo iyo uri gukorana n’ingimbi?
  • Ni gute uringaniza ubuyobozi n’amategeko ndetse kwemerera umwana w’ingimbi kwisanzura?
  • Iyo umwana wawe w’ingimbi yarakaye cyangwa se yigometse, niki kigufasha kuguma utuje, ukamwereka ubugwaneza ndetse ukanamutega amatwi?