Ikiganiro cya 14 kuri 19 biteganyijwe

Urupapuro rwa 3/7: Ihindurwa ryo kuva mu bwana ujya mu bukure

Ihindurwa ryo kuva mu bwana ujya mu bukure

IGIHE UMWANA AHINDUKA INGIMBI/ UMWANGAVU

Ihindurwa ryo kuva mu bwana ujya mu bukure ni igihe habaho impinduka yimbitse ku mubiri, mu mitekerereze ndetse no mu marangamutima. Ivuburwa ry’imisemburo ryihuse rituma ubwenge n’umubiri bikura mu myaka mike, umwana agahinduka ingimbi, nawe akaba ashobora kubyara. Iri hindurwa ryo kuva mu bwana ujya mu bukure ryitwa ubugimbi. Mu bujyanye nimitekerereze ndetse n’imibanire nabandi, ingimbi zigenda zitandukanya gahoro gahoro nababarera, bakiga kwiyubakira ubuzima bwabo bwite, ndetse bakamenyana n’abandi bantu bashyashya. Abarezi bakwiye gushaka uburyo bita ku ngimbi kandi bakabarinda; ibi bakabikora babubaha, banabafasha kumenya kuyobora ubuzima bwabo bwite. Ni igihe kigoye ku mpande zombi. 

Mu gihe cyubugimbi, Kugira itsinda ry’urungano wisangamo bifite icyo bivuze cyane kuruta imibanire n’umuryango, ndetse nibyo asaba ku ishuri birahinduka. Ingimbi zishobora gukomeza gushaka ubwigenge ibi biba byaraje mu gihe cyubugimbi. Muri iki gihe kandi baba bagikeneye kwitabwaho nababyeyi ndetse no kubereka inzira. Kiba ari igihe kibagoye, aho babona impinduka ku mubiri ndetse bakagira n’ibyiyumviro bidasanzwe. Ababyeyi nabo bakwiriye gushaka ubundi buryo bita ku bana babo, bakanabafasha muri iki gihe abana babo bahinduka bakaba abantu bakuru. Ku ngimbi nyinshi, iki gihe bashobora kumva ko ari nkumusozi munini udashoboka ko bawurenga.
Ku barezi, nabo ni igihe cyigihirahiro gikomeye:

Nkumumama wakiriye umwana, ni igihirahiro gikomeye kuri njye, natakaje icyubahiro n’ icyizere umukobwa wanjye ndera Christine yahoze angirira mbere. Ubu ntago ashaka kunyumva na gato, ahora anshakaho amakosa, asigaye agenda ntambwire igihe azagarukira. Ndashaka kumuha ubwisanzure akabaho uko abyifuza. Kurundi ruhande, mba mbona ko atabona neza ingaruka zose zimukikije, kandi ntanubwo akuze bihagije ku buryo yabyumva neza ndetse ngo yirinde.

IGIHE CY’UBUGIMBI NDETSE N’INGIMBI/ ABANGAVU BARERERWA AHANDIHO

Abana barerwa nabandi bantu batari ababyeyi babo kenshi bahura nihungabana ryo gutandukana, kubura ababyeyi, ndetse no gutereranwa umwana akiri muto. Ibi bibazo bishobora gutuma ihindurwa ryo kuva mu bwana ujya mu bukure naryo rigorana cyane. Ubwoba bwo kwigenga, cyangwa se gutangira kwitwara nkumuntu mukuru igihe kitaragera, ni ibibazo bikunda kugaragara. Guhindagurika kw’amarangamutima bishobora kugaragara cyane ku buryo budasanzwe. Muri iki gihe kwiyumvanamo birahinduka ahubwo hagashakwa uburyo bwiza ingimbi yakwikura cyangwa yakwitandukanya naho yakuriye mu rugo, noneho akagishwa uko yayobora ubuzima bwo kwigenga bwabantu bakuru. Abana bahuye namahohoterwa anyuranye cyangwa bafashwe nabi cyane bakiri impinja binjira mu gihe cy’ubugimbi hakiri kare, ndetse kuri bamwe bayigeramo mbere yimyaka 8-10. Ibi byongera ibyago byo kwishora mu busambanyi hakiri kare ndetse n’inda zitifuzwa.

NI GUTE ABAREZI BAVUGURURA UBURYO BARERA?

 

Igihe cy’ubugimbi kivuze ko uburyo ababyeyi bareramo bukwiye kuva mu gutanga amategeko bikajya mu biganiro, guhana abitekerezo, n’ubwumvikane ku mategeko yo kwisanzura. Ku ngimbi, igihe bamarana n’inshuti ndetse n’abanyeshuri bigana kiba ari ingenzi kuruta igihe bamarana n’umuryango. Ni ngombwa kumva ibi no kubyakira. Ni ikiciro karemano mu ihindurwa rijya mu bwigenge, kwisanisha nubuzima rusange ndetse no kuyobora buri kimwe. Rero, umurezi akwiye kuba umujyanama cyangwa se umwunganizi: umuntu ushobora kumutega amatwi, akamubwira imbogamizi ahura nazo mu mibanire ye n’inshuti ze muri icyo gihe cy’ubugimbi. Ntago buri gihe ariko uzamuha igisubizo, kubera nikiganiro ubwacyo, no kumwumva ni ubufasha bukomeye – rimwe rimwe hari igihe usanga aribwo bufasha bwonyine yari akeneye. Urugero, umugabo umwe dore uko yibuka ababyeyi bamureraga (malayika murinzi): Uko nabaga ndi mu gihirahiro kose, cyangwa uko nabaga nafunze umutwe kose, buri gihe nabaga nshobora kubabwira icyo aricyo cyose – bantegaga amatwi ntibambwire nabi. Ikintu kingenzi cyane nuko abarezi berekana ubugwaneza, umutuzo, no kwereka umuntu ko bari kumwumva, noneho ibyemezo ndetse n’amategeko agenga urugo abarezi n’ingimbi bakabyumvikanaho.

NI GUTE WASIGASIRA IMIBANIRE MYIZA YAWE N’INGIMBI/ ABANGAVU

 

Mu gihe cy’ubugimbi imibanire hagati yumwana numubyeyi irahinduka. Nkigice rero cyimikurire umuntu ajya mu bwigenge, ni ibisanzwe ko ayo makimbirane no kutumvikana bibaho. Ni imyaka umuntu akenera inshuti cyane ndetse no kumva afite abantu hafi ye. Muri iki gihe batangira kumarana umwanya munini n’urundi rungano, ndetse akaba umwizerwa cyane kuri iri tsinda. Ibi bishobora gutuma basugura ndetse bakajya kure y’abarezi babo, bakanga kubatega amatwi cyangwa se bagahora batongana nababarera. Kenshi biterwa nuko abarezi bahisemo kwitwara mu gihe ingimbi zatangiye kurenga imbibi.

Mu gihe cy’ubugimbi, ingimbi ziba zigomba kurema uburyo bushya biyumva bo ubwabo, kandi kenshi aba ashobora gutekereza ko azabona ubwigenge ari uko yitandukanije n’abamurera. Ibi ni ibisanzwe, ariko bitera urujijo rwinshi mu barezi: ese ni ryari umuntu yatsimbarara ku mategeko namabwiriza, kandi ni ryari umuntu yagaragaza icyizere agatanga n’inshingano nyinshi?

Ubushakashatsi bwagaragaje ko igihe cyubugimbi cyiba imbogamizi cyane ku babyeyi igihe ingimbi yanyuze mu bihe bikomeye mu bwana bitewe no gutereranwa, ihungabana cyangwa gupfusha. Ni gute wakwita cyangwa wayobora ingimbi ikabasha kwifatira ibyemezo no kwiyobora?

Gusimbuza gucunga kubaka imibanire myiza nawe

Inzira nziza yingenzi mu gufasha umwana mu ihindurwa ryo kuva mu bwana ni ukubaka imibanire myiza ihamye hagati yawe nawe. Ubushakashatsi bwerekana ko ingimbi zifitanye imibanire ihamye nababarera bishora mu mitwarire mibi ku rwego ruto cyane, bagira ibibazo bike by’ubuzima bwo mu mutwe, ndetse bamenya kubana neza nabandi kadi bakamenya guhangana nibibazo bitandukanye byubuzima. Ikindi kandi ingimbi zigira umwanya wo kuganira nabarezi babo byimbitse ntago bakunze kwishora mu biyobyabwenge ndetse no mu ngeso z’ubusambanyi.

Iyo umubyeyi aba hafi y’umwana kandi akamwumva mu gihe cyibazo bituma imibanire yagati y’ingimbi n’umurezi iba myiza cyane. Ingimbi ntago ikenera kumwiyegereza cyane nkumwana muto Kugira ngo yumve atekanye. Ubufasha bw`umubyeyi no kumuha umwanya bakaganira nicyo cyingenzi ku ngimbi. Mukomeze muhane amakuru ubundi umuhe umwanya. Ibuka kumuha umwanya cyane mu igihe agukeneye kandi umutere akanyabugabo ko guhangana no kwikemurira ibibazo byoroheje. Ibi bizamufasha kuzahangana nibibazo mu buzima bwahazaza.

Kurikira iki kiganiro gito cya Paul na Wilkista, wakuriye muri SOS Children’s Village muri kenya bari kudusangiza urugendo rwabo rwo kuva mu bwana binjira mu bukure. Bari kuvuga kukugambirira ibintu bikomeye kd ukabishyira imbere, ko kandi ari ingenzi gukurikira icyo umutima ukubwira kandi ukarwanira kugera ku inzozi zawe. Baradusangiza kandi inama bagira ingimbi muri icyo gihe cyubugimbi n’uburyo bwiza abarezi babafashamo.