Ikiganiro cya 15 kuri 19 biteganyijwe

Urupapuro 2/7: Icyo ubushakashatsi butubwira kurubyiruko rugiye kwibana

Icyo ubushakashatsi butubwira kurubyiruko rugiye kwibana

KUMENYA UKO BIGENDA IYO UMWANA AGIYE GUTANDUKANA N’UWAMURERAGA AKAJYA KUBAHO NK’UMUNTU MUKURU WIBANA MU GIHE KIREKIRE

Ubushakashatsi bwakozwe kw’Isi bugenzura icyo urubyiruko rwibana rwagezeho cg.uko rwasubiye inyuma bwerekana igihe urubyiruko rurimo gutegurwa kujya kwibana ari igihe kivuze byinshi kuribo. Kuri benshi babayeho ntawubitaho ngo abereke urukundo kandi arinzwe, kujya kuba muri sosiyete batazi umuco w’aho bagiye birabagora cyane. N’ubwo benshi babigeraho, benshi bisoza badafite aho kuba, kubaho igihe kirekire nt’akazi, cg. kwishora mu ngeso mbi no gukora ibyaha. Tukomba kubatega amatwi tukumva uko babayeho: Bavuga ko igihe cyo kujya kwibana muri sosiyete bikorwa mu buryo butunguranye. Abantu batekereza ko kujya kwibana ari igikorwa cyo gutandukana n’uwakureraga ukajya mu buzima bwo kwibana. Nk’uko byavuzwe n’umwe mu bashakashatsi nyafrica, ubu buryo ntibwigeze butanga umusaruro. Kubera ko: gutegura umwana kuzibana bikwiye gukorwa kuva umwana agitangira kurerwa, nyuma yo kujya kwibana hakanabaho uburyo buhuza abareze umwana n’urubyiruko rwagiye kwibana. Gutandukana n’uwakureraga ukajya kwibana n’igikorwa gifata igihe: mu biganiro, urubyiruko rugiye kwibana rugomba guhabwa uburyo bunoze bufata igihe kirekire umwana agategurwa kuva akiri muto na nyuma yo gutandukana n’umurera agakomeza gushyigikirwa. Muri iki kiganiro, murunguka ubumenyi n’ibitekerezo ku byiciro bitatu byose kuva umwana akiri muto na nyuma yo gutangira kwibana. Ushobora kwiyemeza gukora iteganyabikorwa kuri buri cyiciro, cg. ukibanda kuri kimwe, ushingiye ku gihe urimo. Kugirango utegure neza igihe cy’imyiteguro n’inkunga uzatanga nyuma, reka tubanze tubibone: n’izihe mbogamizi urubyiruko rugiye kwibana ruhura nazo mu Karere k’Iburasirazuba bw’Africa?

KUMENYA IMBOGAMIZI ENYE ZIKOMEYE ZIBASIRA URUBYIRUKO RUGIYE KWIBANA MU KARERE K’IBURASIRAZUBA BW’AFRICA

Mu biganiro twagiranye n’urubyiruko rubayeho mu buzima busanzwe n’imbogamizi enye zikomeye zibasira urubyiko rubayeho mu buzima busanzwe n’ubufasha bakeneye kugirango bazihashye nk’uko byerekanwa n’abashakashatsi nyafirika. bakwiye gutozwa bakiri bato ubumenyi ngiro bwo kuzibeshaho.

bakeneye ubufasha igihe bagiye gutandukana na mama SOS cg. malayika murinzi, n’ubufasha mu bujyana bahabwa n’abandi mu gihe cyo kwibana. Bakeneye ubufasha bwo kubahuza n’inzego zitandukanye zabafashiriza aho batuye: uko bahuzwa n’imiryango bakomokamo, abasosiyali, ibice bitandukanye by’imirimo, ndetse no kubahuza n’abandi bagiye kwibana mbere yabo. Mu bushakashatsi no mu biganiro, ibi ni bimwe mu bibazo bankunze kutubaza:

 

“Ni gute nava aho nari ntekaniye nka kumira gutandukana?”
Uko umuntu yabaho akagera kuri byinshi mu buzima bwo kwibana: gukura wishikira ku mubyeyi ukurera cg. wa kwakiriye, no kugirana ubumwe n’abavandimwe mubana n’inshuti zawe. Ku ru byiruko, gusezeranoho ugiye gutandukana b’abo wishikirago biragorana cyane. Ingaruka zabyo zishobora gutuma ihungabana yagize atandukana n’umuryango we akiri muto rigaruka bityo bika mutera agahinda no kwiheba. Nk’uko byasobanuwe n’umwe murubyiruko nyafrica wagiye kwibana: “Burikimwe cyose kizaba umwaku kandi bizantera ubwoba. Nuzuye agahinda … numva mpise ndwara iyo ntekereje ahazaza”.
Nyuma yo gutandukana n’uwanderaga, gushikirana nagiranye n’uwandera n’abarimu banjye byahise bitakara. Urubyiruko rukiri ruto rwatandukanye n’ababarerega bagaragaze agahinda n’ubwigunge bagira iyo mama SOS babitagaho bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, cg. iyo ababyeyi babarera batangiye kwita ku bana bakiriye vuba. Bakeneye ababitaho ndetse na nyuma yo kwibana.

 

“Ese nigishijwe imirimo ngiro kugirango ngire ubumenyi bere y’uko njya kwibana?”
Gukurira mu muryango urinzwe ni uburyo bwiza bugufasha kwishyikir, gutsinda neza mwishuli no guterimbere mu mibanire. Ariko na none, benshi babayeho bakorerwa buri kimwe kuva mu bwana, kuru uko bahawe umwanya wo kwiga gukora imirimo y’urugo, kugirango bagire ubumenyi bw’ibanze. Iyo usubiye muri sosiyete, benshi bahura n’imbogamizi mu kubahiriza gahunda, kugira nomero ya konti muri banki cg. se kugena neza ibyo akeneye, kwandika ibaruwa isaba akazi, cg. kumenya guteka, cg. kuba yakwitegera tagisi. Abana babaye muri village batsinda neza mwishuli kurusha abandi bana bibana (umunani ku icumi batsinda neza ikizamini mu cyiciro rusange cy’amashuli yisumbuye, kandi 14% babona buruse zo kujya muri kaminuza). Ariko bakunze guhura n’ibibazo by’ingutu mu kwikorera imirimo isanzwe ya buri munsi. Bakwiye kwigishwa bagatozwa bakiri bato mber y’uko bajya kwibana.

 

“Ese nshobora kubona akazi aribwo bwambere nkabona n’aho kuba?”
Nshingiye kuri Banki nyafrica itsuramajyambere (2016) million 12 z’urubyiruko bajya ku isoko ry’umurimo buri mwaka kandi million 3 gusa z‘imirimo mishya nizo zivuka buri mwaka. Ubwiyongere bw’ubushomeri mu rubyiriko n’imbogamizi ikomeye mu rubyiruko rwibana mu Karere ka Africa y’Iburasirazuba. N’iyo habayeho gutsinda neza ikizamini cy’akazi, biragorana kuba babona akazi kugirango babone uko babaho. Kubona akazi mu migi no mu bice by’akajagari bisaba kuba warize imyuga ngiro kugirango ugire ubumenyi bwo gukora imirimo y’amaboko (ubusuderi, kubaza, mekanike, kumenya gucururiza ku muhanda, n’ibindi.) wakabaye warize ukiri ingimbi cg. umwangavu. Imyuga ngiro niyo ikenewe cyane, mu gihe hariho benshi bava mu cyaro bajya mu migi bituma bigorana kubona inzu no kuyishyura. Bakeneye amahugurwa nk’urubyiruko, ku mirimo ikenewe kandi y’ingirakamaro mu giturage.

 

“Ni gute nahuzwa n’abasanzwe bakorera aho gutura?”
Urubyiruko rugiye kwibana mu muryango mugali rushobora kuremererwa ndetse n’igihe hariho ibikorwa byo kubategura. Bakunze kumva aribonyine kandi bumva baterereranwe, ntibazi aho bahera bihuza n’abo basanze mu muryango mugali batuyemo, cg. bakabona bibagoye kwihuza n’imiryango bakomokamo. Nihe twabona abatwishimiye kandi badufasha, n’ibyo twakwirinda – byabaombya cg. bikangiriza? Bakeneye ubufasha bwo kubahuza n’abasanzwe mu muryango mugali, no kubagira inama yatuma batishora mu bibangiriza.