Ikiganiro cya 15 kuri 19 biteganyijwe

Urupapuro 7/7: Gutegura igenabikorwa ryawe

Gutegura igenabikorwa ryawe

Nyamuneka muganire, mutegure, mwandike igenamigambi ryanyu:ni iki tuzakora,ni inde uzagikora,ni gute tuzasuzuma ibyo dukora? mushobora guhitamo no kugena ibyo gukorana nitsinda rimwe cyangwa abiri n’ingingo zo kuganiraho:

Ubwana
  • Ni gute twaringaniza ubuzima bwa buri munsi mu miryango irera abana,kugirango abana bamenyere umuryango mugari. 
  • Tuzakora gute ngo twigishe abana ubumenyi bw’ibanze,tunabafasha kwisuzuma no kwifatira ibyemezo bigenga?ni gute tuzaha umwanya tunubaha ibyemezo abana bafashye?

 

Ubugimbi n’ubwangavu
  • Ni gute tuzategurira ingimbi n’abangavu kwiga uko bakora imirimo yoroheje ngo bashobore kwibeshaho?
  • Ni gute tuzabamenyesha uko bahangana n’ibagora nyuma yo gusezererwa?(niba bishoboka, nyamuneka bigishe uko bakwiye kwitwara mu byerekeye imibonano mpuza bitsina).
  • Ni gute tuzategura ubusabane kwerekana ko babaye abantu bakuru?
  • Ni gute abakozi ba SOS bafatanya n’ababyeyi barera abo bana ngo habereho ihererekana ryiza ry’ikizere no ubujyanama.

Ubujyanama n’ihuriro ry’urungano nyuma yo gusezererwa
  • Ni gute burigihe umujyanama yajya ahura n’abasezerewe?
  • Ese twakora amatdinda y’abagabo n’abagore bavanze, cyangwa bagahura batandukanye,umujyanama w’umugabo ku bagabo,uujyanama w’umugore ku bagore?
  • Nyamuneka mutegure gahunda y’ubujyanama no guhura ku rubyiruko.Ni izihe ngingo zikwiye kuganirwaho,ukurikije uko mwabibonye?

SOS Children’s Villages kumwe na bakozi ba Fairstart Foundation mwakoze hamwe n’abana n’urubyiruko, kuko badusanije inararibonye ryabo n’inama mu gutegura iki kiganiro. Turashimira kandi abashakashatsi bo muri East Africa kuko baduhaye ishusho rusange yerekeye ibyo gusezererwa.