Ikiganiro cya 15 kuri 19 biteganyijwe
Urupapuro 5/7: Gutegura urubyiruko mu gihe mbere y’uko bajya kwibanaGutegura urubyiruko mu gihe mbere y’uko bajya kwibana
Nk’uko wakurikiranye ikiganiro twagiranye na Saleh, yagize uruhare mu biganiro bihoraho bitegura urubyiruko mbere y’uko bajya mu buzima bwo kwibana. Mu biganiro twagiranye n’urubyiruko rwamaze kwibana, batanze mu ncamake inama ku bakozi:
- “Muzirikane guhuza abana n’urubyiruko bakirerwa n’urundi rubyiruko rwamaze gusubira mu buzima bwabonyine cg. batakirerwa n’imiryango yabakiriye.
- Mutegure ingimbi n’abangavu uko bagomba kubaho ubwabo.
- Kwigisha ingimbi n’abangavu ubumenyi ngiro buzabafasha kubona akazi mu giturage kugirango bibesheho.
- Guha urubyiruko rukiri ruto icyerekezo n’ingero nyazo mu buzima.
- Guhuza urubyiruko n’abantu b’ingenzi mu giturage bagiye kubamo.
- Guhuza amatsinda y’urubyiruko n’abandi batumirwa ibinararibonye bakaganira ku nsanganyamatsiko zitandukanye, bakerekwa na videwo z’ubuzima butandukaye, bagasurwa n’impuguke (abantu bafite inararibonye mu kwirinda, kwirinda inda zitifuzwa, kwirinda virusi itera SIDA, COVID-19).”
NI GUTE TWATEGURA URUBYIRUKO? BI MWE MU BITEKEREZO BYAFASHA KUMENYA GUTEGURA
Hano hari bimwe mu bitekerezo washyingiraho byatanzwe n’imishinga urubyiruko rubayeho mu buzima busanzwe:
- Mu biganiro mbwirwa ruhame n’inama, abakozi ba SOS CV bashobora guca amatsinda abiri y’urubyiruko. Bamwe bakagira ikiganiro cyerekeye imbogamizi n’amayobera mu buzima nyuma yo gutandukana n’ababarera. Ha buri tsinda ikigwa, bakiganireho, berekane ibyo bavuze mu matsinda; berekane igisubizo kubibazo n’ingamba bafashe.
- Anayabugeni n’ubukorikori n’abagore bikorera mu giturage bashobora gutumirwa bagasangiza urubyiruko inararibonye mu kazi n’ubumenyi bafite, cg. umubyeyi wakiriye umwana ashobora guhuzwa na banyiribucuruzi bakorera mu giturage. Urubyiruko rushobora gufata umwanya kugira ibyo rukora mu bice by’ubucuruzi, ku buryo iyo mirimo yabaviramo akazi kazabahemba bakibesha mu gihe kizaza.
- Indi mbogamizi yihariye n’uko abagore bato nyuma y’uko batangiye kwibana bahinduka ababyeyi bibana. Mu biganiro biduhuza n’urubyuruko ku buzima bw’imyororokere, uburenganzira bw’umwana n’imibonano mpuzabitsina ikingiye, byagufasha muri iki kiganiro: https://fairstartfoundation.com/1-1_sexual- behaviour-and-contraception/
KWIZIHIZA UMUHANGO WO GUTANDUKANA N’UWAKURERAGA UKAJYA MU BUZIMA BWO KWIBANA
Mu muco wa Africa, imihango itangizwa n’amafaranga no kwizihirwa irafasha igihe cy’umuhango wo kuva mu bwana, no guhabwa inshingano z’umuntu mu kuru. Iyo mihango isobanuye ko urubyiruko ndetse n’umuryango mugali bumva neza ko ubu umuntu yabaye umuntu mukuru ushobora kwibeshaho. Uyu muhango uhuza benshi ufasha umuntu uhawe inshingano z’ubukure kumva ko hari ibyahindutse. Ushobora gutegura ibirori wishimira umunsi wawe wanyuma mu muryango ukurera – uwo muhango w’urwibutso ufasha urubyiruko kwigirira ikizere mu nshingano nshya bagiyemo zo kwibana. Gutegura ikirori cyo gusezera bwanyuma gishobora guha urubyiruko imbara zo kwigira. Mbere yahoo, umubyeyi agomba gukusanya amafoto, videwo, n’izindi nyandiko zanditse mu gitabo kuva umwana ahuzwa n’umuryango. Umubyeyi wa mureraga ashobora gutegura ijambo rigufi, akavuga uburyo umwana yabaye ingirakamaro mu muryango cg. mu matsinda yabayemo akirerwa. Ashobora kuvuga uko yabanye n’abandi, ubushobozi afite n’impano yifitemo. Umwana nawe ashobora kuvuga ubwe ibyo yize mu buere yahawe, n’ibyo ateganya gukora mu gihe kizaza. Urundi rubyiruko n’abana bashobora kugira icyo bavuga kuri mugenzi wabo uburyo yababere inshuti nziza. Abagize umuryango n’abandi azahura nabo mu giturage bashobora gutumirwa, kugirango bagire icyo bavuga nyuma y’ikirori ku buryo bazashyigikira urwo rubyiruko mu gihe kizaza.
IKIGANIRO MU MATSINDA
Iminota 10
- Ni gute twategura urubyiruko tubabwira zimwe mu mbogamizi zihari, no kubahuza n’abantu mu giturage mbere na nyuma uko batandukana n’ababareraga?
- Ni gute twakwizihiza kujya mu buzima busanzwe by’urubyiruko, tubaha imbara mu kwigirira ikizere n’ubundi buzima bagiyemo bwo kuba abantu bakuru?
Umaze kwiga no gusobanukirwa uburyo bwo gutegura umwana kuva akiri muto kugeza ubwo ajya mu buzima bwo kwibeshaho ku munsi asezereraho abo yari yisanzuyeho. Ubu rero, reka turebe uko twategura umwana uguyi gusubira mu giturage?