Ikiganiro cya 15 kuri 19 biteganyijwe

Urupapuro 4/7: Ubumenyi dukura mu mahugurwa n’ubwigenge duhabwa kuva tukiri bato

Ubumenyi dukura mu mahugurwa n’ubwigenge duhabwa kuva tukiri bato

Gutandukana n’ukurera bigora cyane urubyiruko rwakuze rudafite aho ruhuriye n’umuryango mugali. Mu biganiro, mama SOS batubwiye ko: “ yaba aribo cg. abana bumva ntaho bahuriye n’ibibera mu giturage ”.igitekerezo cyo kurinda abana tunabitaho ni cyiza – ariko bibafasha iyo bakuriye mu muco mu muryango mugali – kandi birimo birakorwa kwisi hose. Niyo mpamvu imiryango yakiriye abana na mama SOS  babona biborohera kujya hanze gufasha abana bagiye mu buzima bwo kwibana bakanabahuza n’abandi mu giturage batuyemo.

Reka ture urugero:
Kugirango ureke abana n’ababarera bibone mu giturage, muri village nyinshi ubu abamama bajya hanze ya village bakarera abana nkaba malayika murinzi. Hano turaza kubona mama SOS ufite inararibonye adusobanurira uburyo we n’abana barimo kwitoza kugira ubumenyi ngiro.

Nk’uko wumvise Mutulipo, abana be bamaze kubona inshuti mu giturange. Babasha kugira ubumenyi karemano bwo kubasha gutegura, kworora inkoko bagacuruza amagi yazo, bakiga uko bacuruza, no gutegura ingego y’imari. Uku kwihuza n’igiturage mu buzima busanzwe bishobora no gukorwa igihe umwana arimo kurererwa muri village ya SOS, cg. kwa malayika murinzi. Abana bakwiye kwimenyereza ubuzima bwo mu giturage. Niba bafite ababarera bafite uko bajya mu giturage bakajyana nabo, igihe cyo kujya kubaho mu buzima bwa bonyine kizoroha.

UMWITOZO MU MATSINDA

Iminota 20

  • Ni gute abana bamenya ibyubuzima bwo mu giturage bakajya bajya no gukina abandi mu giturage?
  • Ni ubuhe bumenyi ngiro dukwiye kwigisha abana igihe bakiri kumwe n’ababarera, tubategura uko bazabaho nyuma yo kujya mu buzima bwa bonyine?
  • Urugero: teganya ingengo y’imari izamara icyumweru, ugure ibiribwa mu isoko, uteke, wishyure inyemezabuguzi, umenye uko bajya gutega muri taransiporo rusange? Koresha ubumenyi ufite kubyo ukeneye kwimenyereza mu buzima nyuma yo gutandukana n’uwakureraga.

Dutegura abana ku buzima bazacamo nyuma yo kujya kwibana, tugomba na none kuzirikana uburyo barezwemo: ese turabagenera gusa tukanabafatira ibyemezo, cg. tubahugura kumenya uko bazibeshaho no kwifatira ibyemezo?

 

KUVA MU KUBA UMWAN WUMVIRA UKABA URUBYIRUKO RWIBESHAHO

Mu muco gakondo, igitsure cy’umubyeyi cyari gisobanuye ko abana bagomba kubaha, nta kuvuga mu bantu bakuru keretse afite icyo abajijwe, bitoza no gukora ibyo babwiwe igihe cyose. Ariko kugirango utegure abana barerwa kugirango bazebe abantu bakuru, bagomba gutozwa gutanga ibitekerezo byabo bakavuga uko bumva ibintu. Ni gute iki cyakorwa? Abana bagomba kwiga bakiri bato ababyeyi nabo bakabatega amatwi, baha agaciro ibitekerezo byabo, abana bakabasangiza impungenge bafite, ababyeyi bakabafasha kwishako ibisubizo. Ababyeyi bagomba gushishikariza abana gufata imyanzuro yabo, kumenya gusesengura imbogamizi n’inyungu ziboneka mu byo bahura nabyo, no gusuzuma icyavuyemo binyuze mu biganiro bifungutse. Kubaza ibibazo ukanatega amatwi aho gusaba n’ikintu kiza.

Umva icyo uwitwa Saleh wagiye kubaho mu buzima bwawenyine. Ubwo yarerwaga atarakura, mama SOS wamureraga yaramuganirizaga cyane ku byiringiro afite n’ibiteerezo, uko guhuza ikiganiro byatumye yumva tekanye. Icyavuyemo, ntiyigeze agira ubwoba agiye gutandukana nawe ngo ajye mu buzima bwa wenyine. Abasha kwigira, ariko na none abasha gusobanura neza uko abona imbogamizi azahura nazo mu gihe cyizaza, ubu akaba yarateguye uko azabyifatamo.

IBIGANIRO N’ABAGIZE ITSINDA

GUTEGURA UKO UZATOZA UMWANA KUBONA UBUMENYI NGIRO

Babiri-kuri-babiri, iminota 15

  • Ni ubuhe bumenyi ngiro ababyeyi bawe bakwigishije?
  • Ese bagutegaga amatwi bakana gushishikariza kwifatira ibyemezo?
  • Ni gute urera abana bawe muri icyi gihe – bitandukaye gute n’uburyo wowe warezwemo?
  • Ni gute twabatega amatwi tukanabafasha kwifatira ibyemezo mu buzima bwa buri munsi?

 

Koresha ubumenyi ufite n’ibitekerezo byawe mu gufasha umwana kugira ubumenyi ngiro akiri muto, n’ibiganiro byafasha abana kwifatira ibyemezo. Reba ubu buryo bw’insanganyamatsiko y’ibiganiro bya waheraho:

  • Ni gute twakwigisha abana kugira ubumenyi ngiro buzabafasha igihe bazaba bagiye kwibana? Ni ubuhe bumenyi bw’ingenzi bwazabafasha bagiye kwibana?
  • Ni gute twashiraho ibiganiro n’ibiganiro mpaka byafasha abana kwifatira ibyemezo, sesengura imbogamizi zabamo n’inyungu zirimo, no gufata inshingano – aho gukora icyo babwiwe gusa?

 Andika uko uteganya, wihe n’igihe bizashyirirwa mu bikorwa, ndetse ugaragaze n’uzabishyira mu bikorwa.

Uko abana bagenda bakura, kubategura kuzaba mu buzima bwa bonyine bishobora gukomeza kugeza babaye ingimbi n’abangavu, mu nama zaburi munsi mu miryango ibarera, ndetse no mu matsinda y’urubyiruko babifashizwemo n’abakozi ba SOS.