Ikiganiro cya 15 kuri 19 biteganyijwe

Urupapuro 3/7: Ni iki twakigira ku bandi batubanjirije kujya mu buzima bwo kwibana?

Ni iki twakigira ku bandi batubanjirije kujya mu buzima bwo kwibana?

Ni irihe somo twakura mu bitekerezo by’abandi bandi bantu batubanjirije kwibana? Hari icyo uwitwa Sandra wagiye kwibana yadusangije. Yatsinze neza ku rwego rwo hejuru muri Kaminuza nyuma yo gutandukana n’umurera. Ariko atangiye gushaka akazi, yabonye akazi ko mu biro yoherezwa kujya gukorera mu burasirazuba bwo hagati mu gihugu. Agezeyo yatangiye gukoreshwa akazi ko murugo, ariko yasaga n’ukora akuburetwa mu myaka myinshi. Yaje kubasha gucika, nyuma y’ibibazo byinshi ubu abeshejweho no gucuruza chapatti ku muhanda.

Reba iyi videwo y’umwana witwa Eunice wibana mu buzima busanzwe, ugira inama ababyeyi n’abandi bana benda kujya mu buzima bwo kwibana, ashingiye kuburambe afite.

UMWITOZO MU MATSINDA

  • Utekereza ko ari iki cyatumye Sandra ayoberwa ko akazi ko mu biro yari ahawe ari ako kumuyobya?
  • N’iyihe nama y’ingenzi twakura kuri Eunice mu kiganiro yatanze?
  • N’iki tuzi ku mbogamizi zikomeye urubyiruko rugiye kwibana ruhura nazo twasangiza abandi?