Isomo rya 20/21

Urupapuro 2/7: Kuki wimuka kugirango ubeho nk’ababyeyi batuye mu muryango mugali? Ibyerekeye Ingamba nshya za SOSCV

Kuki wimuka kugirango ubeho nk’ababyeyi batuye mu muryango mugali? Ibyerekeye Ingamba nshya za SOSCV

SOS Children’s Villages yashinzwe mu 1949 nk’amazu yo guha abana uburere mu rwego rwo hejuru, kurinda no kurengera abana b’imfubyi bitewe n’intambara cyangwa imvururu zahato nahato. Ubu, uruhare rwa villages ni ugushishikariza no gushyigikira gahunda y’igihugu yo kongerera ubushobozi mu baturage. Ingamba nshya za SOSCV 2030 hamwe na gahunda “Quality in Alternative Care” ishimangira uburenganzira bw’abana bwo gukurira mu mico bakomokamo. Kugeza 2030, abana benshi bo muri villages za SOS bazabana n’ababyeyi babo ba SOS mu muryango mugali cyangwa bongere bahuzwe (kwiyunga) na bene wabo. Iki cyiciro ni ugutegura inzibacyuho yo kubaho nk’ababyeyi ba SOS baho mu ngo ntoya zihererye mu muryango mugali. (kugirango uhuze abana n’imiryango yabo, nyamuneka reba isomo rya 21).

Turabizi ko ubushakashatsi bw’ibanze bw’ibikorwa ku iterambere ry’umwana n’urubyiruko bugaragaza ko bagira iterambere riboneye nyuma yo kwimukira mu muryango mugali. Na none, abahoze ari ababyeyi ba SOS ubu bamaze kumera kimwe nk’ababyeyi batuye mu muryango mugali, bavuga ko batera imbere cyane kurusha mbere bakiri muri villages za SOS. Raporo yerekana ko kongera kwishyira hamwe bifata igihe kandi bigategurwa neza ku babyeyi n’abana. Iri hinduka rikomeye mu buzima risaba igenamigambi mu biganiro by’amatsinda ndetse n’ibiganiro byinshi hamwe n’abana mbere y’uko wishimira inyungu zo kuba mu muryango mugali (kubana n’abandi baturage).

Umuyobozi wa SOS ku rwego rw’igihugu Kitso Mothswari asobanura SOSCV Botswana’inzibacyuho yo kuva muri villages za SOS ikajya kurera abana mu muryango mugali kuva muri 2016.

Igikorwa cyingenzi: Gutanga urufatiro rwizewe kubana mu gihe cy’inzibacyuho

Ibihumbi by’abana bo muri villages za SOS batsinze mu burezi no mu buzima, babikesheje ubuzima bwiza n’uburere bahawe n’ababyeyi ba SOS.

Ubumenyi n’uburambe bwawe bigomba noneho gufasha abana kumva bafite umutekano mu byiciro byose by’inzibacyuho ighe bari kuva muri villages za SOS, bajya mu buzima buhwanye n’umuco wabo. Abana bashobora kumva bafite umutekano mu gihe ababyeyi babo ba SOS biteguye neza, kandi ba kumva bamerewe neza kandi biteguye gutura mu muryango mugali (kubana n’abandi baturage).