Isomo rya 20/21
Urupapuro 5/7: Ingingo C: Gutura mu muryango muto mu giturangeIngingo C: Gutura mu muryango muto mu giturange
Uhereye kubikorwa byawe hamwe na Ingingo A na B, Ababyeyi bose n’abana bahawe amakuru yose.
Nyamuneka koresha iminota icumi mu ncamake ugaragaza ibyakubayeho mu iteganyabikorwa ryawe B:
Twize iki nk’ababyeyi mu buryo twamenyesheje abana turera munugo zacu?
Twigiye iki mu nama imenyesha yabereye muri village?
Harimo Ababyeyi n’abana mu miryango yabo mishya
Hano hari urufunguzo rw’ingenzi rwa gufasha kwinjira neza mu muryango mushya:
Ababyeyi n’abana bagomba kubaka umubano mushya no kugira bubabhuza – hamwe n’abaturanyi ndetse n’abana babo, hamwe n’abayobozi bahobatuye, abacuruzi bo mu ikaritsiye, abarimu bigisha n’abanyeshuri. Kwemerwa nkabanyamuryango basanzwe bisaba igenamigambi ryawe.
Urufunguzo rwa kabiri ni ugushyiramo abana bawe n’urubyiruko mu mirimo ya buri munsi nibikorwa, no kubaha inshingano. Icyo gihe ni bwo bazakura kugira ngo bigire, kandi bashobore kubaho nk’abantu bakuru mu giturage batuyemo. Ku bana bari bamenyereye indi mirimo ya buri munsi muri village, ubu buryo bushya bushobora kubabera ingorabahizi.
Reka twumve ibyabaye kuri Mama Tulipo!
Mama Tulipo yatangiye ari Umubyeyi wa SOS, nyuma aza kuba umubyeyi urera abana yakiriye mu muryango mugali. Hano asobanura iterambere rye bwite niterambere ryiza ku bana arera.
Igenamigambi mu itsinda ryacu: Nigute dushobora guhuza umuryango mushya?
Gukenera amakuru afunguye biranakoreshwa kubanyamuryango. Nta amakuru, bashobora kwakira ibitekerezo bibi biteye isoni nurwikekwe ku babyeyi n’abana bakura badafite ababyeyi. Hano hari ibyifuzo byibikorwa, inzu y’umuryango imaze gutorwa – nyamuneka ongeraho ibitekerezo byawe.
1. Wibande ku matsinda hamwe n’abayobozi, n’abakozi bashinzwe imibereho myiza
Abayobozi b’amadini n’’ubuyobozi bwite bwareta mu giturage ni abarinzi b’irembo kugira ngo bashyirwe mu bikorwa neza ndetse n’inkunga izaza ku bagize itsinda rito. Ibiganiro by’ibanze ku matsinda ku butumire bw’umuyobozi wa village cyangwa umuyobozi w’umushinga bishobora gutegurwa ubuyobozi-ku-bundi, bigamije kwerekana ko bubaha ubuyobozi bw’abaturage.
Nyamuneka utumire kandi wemeranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abakozi bashinzwe imibereho myiza y’abaturage kugira ngo bemerwe n’amategeko hamwe n’aho batuye, ababyeyi ba SOS n’abana barera, kandi akamenyesha bene wabo bose impinduka zabaye.
2. Gutegura ikirori gihuriza abatuye umuryango mugali hamwe n’abaturanyi babo bashya
Umuyobozi w’umushinga n’umubyeyi wa SOS bategura inama idasanzwe munzu nshya bimukiyemo hamwe n’ababyeyi b’abaturanyi. Umuyobozi akora intangiriro ngufi y’impamvu abana ba SOS basubijwe mu miryango yabo, akabasaba inkunga yabo. Umubyeyi asobanura akazi ke n’uburyo ategereje kumenya abaturanyi be bashya. Umuyobozi aragenda, kandi inama idasanzwe hamwe n’icyayi n’ibiryo bishobora gutegurwa. Umubyeyi abaza uburyo ashobora kwigira kubandi no kubaha abaturanyi be n’imigenzo n’ibikorwa byaho. Abaza ikibazo icyo ari cyo cyose kijyanye no kuba umubyeyi urera abana yakiriye. Inama irangiye, atumira abaturanyi mu birori bito nyuma, aho we n’abandi babyeyi bategura ibikorwa bagakina, kugirango abana bashobore kumenyana.
3. Kumenyekanisha abana mw’ishuri ryabo rishya
Umwana (cyangwa abana) b’umubyeyi wa SOS n’umwarimu w’ishuri bashobora gutegura inama n’umwarimu wishuri. Nyuma yokwibwirana, umwarimu asobanura imyumvire y’umwana, ubushobozi bwo kwiga afite, n’imyitwarire mw’ishuri. Umubyeyi asobanura ubushobozi bw’amarangamutima n’imibereho y’umwana. Kubindi bintu bikenewe nko kumwana ufite ubumuga bw’umubiri, nyamuneka reba iyi nyoborabiganiro yogusubiza mu buzima busanzwe abana n’ababyeyi babarera, p. 22.
Ku munsi wa mbere mw’ishuri, mwarimu yakira umwana kandi ategeka abo bigana kumwiyumvamo nk’inshuti. Niba umwana yemeye, mwarimu ashobora gusobanura uburyo umwana yabaga muri village ya SOS, none akaba ategereje kubona inshuti nshya.
Niba village ituye hafi y’ishuri, ishuri rishobora gusura village, kwiga no gusobanukirwa ubuzima bwo muri village, uko abana bakina ni uko ibikorwa by’imibereho myiza bitegurwa.
Gahunda y’akazi Ingingo C: Kuganira mu matsinda no Kwigirahamwe uburyo ikibazo cy’umwana mu buryo bwihariye kugirango ugabanye ingaruka
- Nigute dushobora gusuzuma neza ibyifuzo by’abaturage hatangwa ibisubizo bishingiye ku mibereho yabo?
- Kugirango umenye kandi wirinde ingaruka zishobora kubaho, nyamuneka soma kandi uganire kuri ubu bushakashatsi ufatanyije n’umubyeyi wa SOS urera umwana cyangwa se n’umwana w’umukobwa arera.
- Nyamuneka kora gahunda yawe y’ibikorwa ku buryo buhoraho bwo kuganira n’umuryango urera umwana wimurirwe mu muryango mugali.
- Nyamuneka kora gahunda yawe y’akazi kugirango ugire ibiganiro mu gukurikirana ibibazo buri gihe ababyeyi n’abana bafite nyuma yo kwimuka bajya mu muryango mugali.