Isomo rya 20/21

Urupapuro 4/7: Ingingo B: Gutegura ibiganiro bifunguye uri kumwe n’abana bawe n’ingimbi

Ingingo B: Gutegura ibiganiro bifunguye uri kumwe n’abana bawe n’ingimbi

Mbere yo gutangira Ingingo B

Nyamuneka kora isubiramo rigufi muri Gahunda y’akazi A kubyerekeye ingingo abitabiriye bakeneye kuganiraho. Hari abitabiriye amahugurwa bumva bakeneye kuvugana na psychologue? Reka tumenye neza ko Ababyeyi bose bagize itsinda ryacu bumva biteguye kwimuka, kandi biteguye gutegura uburyo bwo kumenyesha abana mbere.

 

Kwirinda kongera guhahamuka mu bana

Abana baba kandi bitabwaho muri village baba baramaze gutandukana n’ababyeyi babo na bagenzi babo mbere yo kwinjira muri villages za SOS. Iyo umwana amenyeshejwe ko agomba kuva aho yumvaga atekanye ku nshuti n’abakozi bo muri villages, ibyo yaramenyereye, ubwoba yagize bwa kera n’ibitekerezo byo gutandukana n’ababyeyi be yagize n’inshuti bishobora gukangura imitekerereze yo  guhangayika n’ibindi byiyumvo bibi. Ibyo byiyimviro byitwa kongera guhahamuka. Ibyifuzo n’ibiganiro bikurikira bizagufasha gukumira ihahamuka ry’abana n’ingimbi no kubaha uburambe bwiza bwabafasha igihe bagiye kwimuka.

Umukobwa avuga ku byerekeye kuva muri village ya SOS ari kumwe na Mama SOS, n’inzozi ze z’ejo hazaza.

Abana bawe n’urubyiruko bazabyitabira bate?

Ukurikije imyaka yabo n’amateka yabo, abana bazitabira bitandukanye cyane amakuru yo kubasubiza mu muryango. Abana bato n’impinja bariho muri iki gihe, bazatekereza ko bazaguma mu muryango mugali igihe kirekire batongeye gutandukana “stay forever”. Bazakenera guhabwa ibyiringiro n’ikizere no kwiyumva bamerewe neza kugirango basobanukirwe izo impinduka.

Abana bakuze b’ingimbi n’abangavu bashobora kuba bifuza kuva muri village za SOS bakajya mu muryango mugali kubana n’abandi baturage, nyamara na none bashobora kumva bafite umutekano muke kandi bakanatinya iyi nzibacyuho yo kubimura bajya mu muryango mugali.

iminota 10 yo gutekereza: Nigute umwe mubana banjye cyangwa ingimbi n’umwangavu azasubiza?

Buri mubyeyi atekereze kubyerekeye umwana we cyangwa urubyiruko ruri murugo rwe:

  • Ese uyu mwana cyangwa urubyiruko ubona agifite ubwoba n’impungenge zikomeye zo gutandukana kubera ihungabana yagize mbere yo kwinjira muri village za SOS? Cyangwa ubona bibashimishije, kabone ubwo hari ikintu gitunguranye kibaye?
  • Nigute uyu mwana asanzwe yitabira impinduka mubikorwa bya buri munsi? Kurugero, nigute yakiriye gutangira mw’ishuri, cyangwa igihe ahuye n’abantu bashya kuri we ndetse n’ahantu hatandukanye?
  • Ni ibihe byiringiro cyangwa inyungu umwana afite bishobora kuzuzwa mu muryango mugali cyangwa mu gituragee?
  • Uhereye kubumenyi bwawe kuri uyu mwana, ni ubuhe buryo bwo kuvugana nawe cyangwa ibikorwa bye byiza kuri wewe?

    Iminota 30 yo kuganira mu matsinda:

    Umwe mu bagize itsinda atanga ibitekerezo bye ku buryo yamenyesha umwe mu bana be cyangwa impinja mu gihe itsinda rimuteze amatwi. Noneho, abagize itsinda nabo bagasangiza abanda ibitekerezo kuburyo bwiza bwo kuganiriza umwana. Undi mubyeyi mu muryango atanga ibitekerezo bye kubyerekeye umwana we mukuru cyangwa ingimbi. Itsinda ritega amatwi hanyuma abarigize bagatanga ibitekerezo byabo. Nyamuneka ni mugire icyo mubiganiraho:

    • Nigute dushobora kumenyesha umwana muto cyangwa urubyiruko, dukurikije imbaraga za buri muntu n’ibikenewe?

     

    Work plan topic B: Informing children and youth

     

    umukobwa w’imyaka 11 agira inama abandi bana bagiye kwimukira mu muryango mugali: “Nkurikije uburambe bwanjye, bagomba gukora ibishoboka byose kugirango bafatanye nababyeyi babo bo muri SOS. Ntibagomba gutinya kwimuka, bagomba gutekereza: “Nzabona inshuti nshya, kandi ntsinde ibizamini byanjye, gerageze gukora byose neza, kandi nzishima”

    Hano hari ibitekerezo n’uburyo bwo kuganiraho n’ibikorwa kugirango abana n’urubyiruko bumve icyo kwimuka bisobanura. Bashobora kugira uruhare rugaragara muri iki gikorwa kandi bakumva ibitekerezo byabo n’ibitekerezo byabo. Gahunda y’akazi ifite intambwe ebyiri.

    Intambwe ya 1: Ibiganiro bifunguye hamwe n’abana muri buri nzu y’umubyeyi muri SOS

    Ibidukikije bimenyerewe kandi bitanga umutekano mu nzu z’ababyeyi nk’ahantu heza ho kumenyensha abana gahunda yo kwimuka mu gihe kizaza. Shakisha igihe nka nyuma y’icyayi cya nyuma ya saa sita cyangwa ni mugoroba mu gihe abana bose bahari mu muryango.

      Inama zifasha kumenyesha abana

      Hano hari umurongo ngenderwaho w’uburyo bwo kuganira n’abana ku byerekeye kwimuka:

      • Hitamo ahantu n’igihe wowe n’abana bawe muzumva mutuje. Babwire inkuru y’ukuntu wowe ubwawe wabyitwayemo mu gihe wimukaga cyangwa uhindura aho wabaga mu bwana bwawe, n’ikigwa wabikuyemo.
      • Erekana amahirwe ahari yo kwimuka mu gihe runaka kizaza ku mwana, muburyo butuje kandi bwiza.
      • Niba hari abana batabyakiriye bigatuma bigaragambya, ubwoba cyangwa umubabaro bagize, ukabemerera kwerekana ibyiyumviro byabo no kuvuga kubitekerezo byabo. Ntubabangamire, cyangwa ugerageze kubumvisha inyungu bafite mu kwimuka. Bahe umwanya wo kubitekerezaho no kugaragaza uko bayumva.
      • Izeze abana ko uzakomeza kubabera umubyeyi (Nyina), n’igihe bazaba bageze mu muryango mugali.
      • Bwira abana ko muzavugana inshuro nyinshi mbere y’uko hagira ikindi kintu kibaho.

        Nyuma y’inama y’umuryango, itsinda rishobora gusangiza abanda no gusuzuma uburyo bizakorwa:

        • Nigute abana bakiriye amakuru?
        • Hari abana baba bagaragaje ibimenyetso byo kongera guhahamuka – dukeneye umuganga wafasha bamwe?
        • Ni abahe bana bakeneye ibiganiro byihariye hamwe n’ababyeyi babo mu bihe bya buri munsi?
        • Ni ibihe bibazo twababaza tugomba kubonera ibisubizo?
        • Twigiye iki mu kumenyesha abana?

           

          Intambwe ya 2: Inama yo kumenyasha abana bose bo muri village

          Bidatinze, umubyeyi umwe cyangwa benshi mubabyeyi bamenyesheje amatsinda y’abana babo, ko hari inama yateguwe kumenyesha abana bose bo muri village amakuru. Ese ni kuki mubona ari ingenzi?

          Nubwo umubyeyi umwe gusa ateganya kwimuka akajya hanze mu muryango mugali, amakuru azakwirakwira vuba mu bakozi bose, kandi abana bo muri village bazakira amakuru atandukanye aturuka mubakozi. Kugira ngo wirinde ko abana´ bagira ibyo batumvikanaho no guhangayikishwa n’ibizababaho, ni ngombwa gutegura inama rusange ihuza ababyeyi bose n’abana muri village za SOS. Abandi bakozi, nk’abayobozi ba porogaramu, n’abarimu b’ishuri bashobora kwitabira no gutanga umusanzu muri iyo nama.

          Hano hari icyifuzo kimwe, nyamuneka hindura nkuko bikenewe:

              • Abana bo muri buri nzu muri village za SOS bashyirwa mu matsinda hamwe n’ababyeyi babo.
              • Umuyobozi wa village cyangwa umuyobozi w’umushinga yerekana impamvu rusange n’igihe cyo kwimukira mu muryango mugali.
              • Uwahoze ari umubyeyi wa SOS muri village yerekana uburambe bwe nk’umubyeyi wahoze arerera muri SOS.
              • Umusore umwe cyangwa babiri basanzwe batuye mu muryango mugali basobanura ibyababayeho mbere na nyuma yo kwimuka, hamwe n’ubunararibonye bwabo bwo gutura mu muryango mugali. Uburyo bagize inshuti, kubyerekeye gutangira mwishuri, ubyo bungutse cyangwa bigiye ku bandi, inama zabo kubandi bana.

          Igikorwa cy’itsinda iminota 15:

          Abana muri buri tsinda baraganira kandi bakabaza ibibazo Ababyeyi babo ndetse n’urubyiruko bagenzi babo. Ababyeyi ba SOS berekana ibibazo kubateze amatwi, nibisubizo byabakozi bireba.