Isomo rya 20/21

Urupapuro 3/7: Ingingo A: Twitegure kwimuka

Ingingo A: Twitegure kwimuka

Gushyiraho umutekano wo mu mutwe

Kwimuka ku kazi kawe muri village, aho wumvaga utekanye hamwe nibikorwa bisanzwe bizwi buri munsi bizatera gushidikanya n’icyizere kigizwe n’impungenge. Ibi n’ibyiyumviro bisanzwe kandi biza mu gihe uhuye n’impinduka nini zidasanzwe. Mubitekerezo, umurimo wacu nk’abanyamwuga ni ugufasha umuntu kwakira izo mpinduka zo kava muri village Umubyeyi yumvaga atekaniyemo tuka mufasha kumva atekanye kandi nk’Umubyeyi wigenga mu muryango mugali arereramo. Muri iki gikorwa, igice cy’ingenzi mubyo twitegura ni ukuganira no gutegura hamwe, kugeza igihe buri mubyeyi wa SOS yumva afite umutekano kandi yorohewe no kwimuka. Kuki ibi ari ngombwa cyane?

 

 

 

 

 

 

 

 

Mama SOS avuga uburyo bwo gutegura abana mbere yo kuva muri villages wa SOS

Abana bumva bafite umutekano igihe abarezi babo bumva bafite umutekano cyangwa batekanye

Abana n’ingimbi barerwa bumva cyane amarangamutima y’abarezi babo buri munsi. Niba abarezi bafite ubwoba kandi bahangayikishijwe cyane nimpinduka zizaza, abana babo barashobora gutakaza ibyiyumvo byo kugira abarezi bafite umutekano. Abana bazigira imyitwarire idahwitse nko gutongana, kutumvira, kubabara, cyangwa gutakaza ikizere abarezi  babo. Umubyeyi urera umwana ntashobora kwerekana ko atuje mu gihe ahuye n’impinduka nini mu buzima no mu kazi keretse gushidikanya n’ibibazo byose byaganiriweho kandi byanakemuwe. Nigute dushobora kubikora?

 

Twese twakira impinduka kuburyo butandukanye

N’ibisanzwe kugira ubwoba no gushimishwa n’uko ugiye kwimuka icyarimwe. Dore ibisubizo bibiri, byasangijwe n’ababyeyi ba SOS muri Botswana

Mama A: “Nakunze uburyo nabaye muri village ya SOS nk’umubyeyi mu myaka 16 ishyize – uru ni urugo rwanjye rwuje urukundo nabayemo, kandi inshuti zanjye zose ziri hano! Sinshobora gusinzira n’ijoro kuko mpangayikishijwe no kw’ibaza ibibazo bitandukanye. Urugero: nzabwira iki abana – ese bazarira? Abaturanyi banjye bashya bazanyemera? Nigute nzabaho (n’iki kizanyinjiriza? Byagenda bite niba nzakenera umuganga uvura umwana – ninde ngomba guhamagara, ninde uzamwishyura? Ahari ubuzima buzaba bwiza?

 

Mama B: “Nduva nduhutse cyane – nkumubyeyi urera abana nakiriye ubu nshobora kwifatira ibyemezo, kandi sinzongera kwitandukanya n’abaturage. Nibyo, nzakumbura abo dukorana bose village. Ariko nshobora kugira uburyo bushya buduhuza, kandi abaturanyi bashobora kuzabyungukirwamo mu gihe mbasangije ubuhanga bwanjye bw’umwuga. Abavandimwe banjye ubu bashobora kunsura igihe cyose mbishakiye. Nahoranye inzozi zo gutangiza umushinga muto, ubu birashoboka ko nabikora. Abana banjye bazishimira cyane kubona inshuti nshya kandi bumve ko bameze nk’abandi bana bose mu muryango mugali (mu giturage.”

Mbere yo gutegura abana, tugomba kwitegura kugirango twumve dutuje rwose, twizeye, kandi twuyimva neza mbere yuko tugira amakuru tubagezaho.

Gutangiza Itsinda Ry’ababyeyi biyumva ko batekanye mu burezi

Guhindura neza mu gihe cy’ibikorwa, iri tsinda ritanga umwanya wo gusangira impungenge zabo zose, ibyiringiro na gahunda zabo umuntu ku wundi. Iri tsinda rizagira inama zisanzwe mu buryo bwose, kugeza igihe uziyumva neza nk’ababyeyi ba SOS bagiye kurera mu muryango mugali. Amateraniro ashobora kuyoborwa n’itsinda rishinzwe gusubiza abana n’ababyeyi mu buzima busanzwe, cyangwa n’umukozi wize nkumwigisha wa Fairstart. Ibisangiwe mu matsinda bigomba kuba ibanga. Hano hari icyifuzo cyagufasha gutegura gahunda yawe ya mbere:

 

Ikiganiro mu matsinda iminota 30: gusangiza abanda iIbyatubayeho n’ibiteganijwe ejo hazaza

Nyamuneka tanga kandi muganire mwisanzuye mu gihe kingana n’igice cy’isaha – cyangwa irenga igihe bikenewe:

  • Umaze igihe kingana iki uri umubyeyi uba muri SOS?
  • Kuba mu Muri village, ni izihe nyungu wishimira cyane?
  • Ni izihe mbogamizi – wabuze iki muri ubu buzima?
  • Ushingiye ku gipimo, kuva kuri kimwe byerekana (ko nta mpungenge), kugeza kuri bitanu, byerekana (ko uhangayitse cyane):
  • Nigute wumva uhangayitse iyo utekereje kuva muri village?
  • Utekereza ko uzishimira iki mu gutura mu muryango mugali (baturage?)
  • Nigute dushobora gusangira, gutegura no gufashanya munzira?

    Izi ngingo zigomba kuganirwaho kugeza abitabiriye amahugurwa bose bumvise ko biteguye neza – Wenda byasa ko haba inama nyinshi.

    Gahunda y’akazi Ingingo A

    Buri mubyeyi ashobora gukora gahunda y’akazi ku giti cye, kugirango yitegure inama itaha:

    Ibibazo nkeneye kuganira no gusobanura mu matsinda, kuburyo numva nzi neza, ntuje kandi niteguye kwimukira mu muryango mugali?

    Nyuma yo gukora gahunda z’akazi, nyamuneka tegura inama yawe itaha kuri Ingingo B.