Isomo rya 20/21

Urupapuro 6/7: Ingingo D: Gutezimbere ubumenyi bufatika kubana n’urubyiruko

Ingingo D: Gutezimbere ubumenyi bufatika kubana n’urubyiruko

 

Ingingo D itanga ibitekerezo nibikorwa bifasha abana n’urubyiruko kumenyera neza ubuzima bwo mugiturage.

Kuva mu mibereho yo gufashwa ukageza igihe ubasha kwigira

Ni iki ubushakashatsi bw’icyitegererezo butubwira ku iterambere ryiza nyuma yo gutura n’abandi mu muryango mugali?

Ababyeyi bo muri SOS bunguka ubumenyi mu kubaka imbuga nkoranyambaga mu muryo wo kwihuza n’abandi. Bamwe batangira ubucuruzi bwabo buto bakajya mu matsinda yo kuzigama n’ibindi.  Ku bana babo, guhindura serivisi na gahunda za buri munsi muri village bakajya mu buzima bw’igiturage bishobora kuba ikibazo gikomeye mwitangira – bagomba guhuza ubuhanga bw’ibyo bize no kubasha kwigira no kumenyera ubuzima bushya.

Abana bagomba kwiga byihuse kumenyera, ariko baba bafite gushidikanya kwinshi muburyo bwo gushaka inshuti no kugira ubumenyi bushya bw’ibanze: Uburyo bwo kuganira kubiciro by’ibiribwa ku masoko, uko bashobora kwita ku matungo, gufata bisi ijyana abana ku ishuri, uburyo bwo kwishyura fagitire, nibindi.

Imigenzo nyafurika: Uburyo abana biga neza bakagira ubuhanga bufatika

Mu mico gakondo muri village, abana basanzwe biga ubumenyi bwa buri munsi kuva bakiri impinja. Guhinga ku buryo burambye kandi biha agaciro mu kwita kubidukikije. Babasha kwitegereza neza kandi bigana imikorere y’abantu bakuru ni iya bakuru babo, kandi babafasha ukurikije imyaka yabo. Nta tandukaniro ribaho hagati mu kazi no mu gihe cyo kwidagadura: yaba kuririmba, kubyina no kwizihiza ibihe ngaruka mwaka muri rusange.

Nigute ababyeyi ba SOS bashobora gukoresha ubumenyi bwabo gakondo kugirango bahugure abanda kugira ubumenyi mu by’imibereho n’imirimo ngiro?

Guhuza ubumenyi ngiro n’ibikorwa by’imibanire

Mu muryango urera umwana wakiriye, abana bagomba kugira uruhare rugaragara mu buzima bwa buri munsi. Ibi ntibisobanura ko bagomba gukora imirimo yose yo murugo. Ni ngombwa gushakisha uburinganire hagati y’imirimo, akazi k’ishuri, gukina no kwidagadura kuri buri mwana. Mu gihe bigishwa ubumenyi bwa buri munsi, ababyeyi barashobora gutuma umubano wabo n’abana utera imbere. Kugira ngo bumve bafite umutekano, vugana nabo umenye ibyiyumvo byabo, impungenge, inzozi n’ibitekerezo. Muri ubu buryo, biga ubumenyi ngiro bazakenera nyuma yo kuva mubuzima bwo kwitabwaho n’ababyeyi bamaze kuba bakuru, kandi bazumva bafite ishema kandi bafite inshingano

Dore ingero zo kwigisha impinja, abana, ingimbi n’abangavu:

Dore ingero zo kwigisha impinja, abana, ingimbi n’abangavu:

Gukina no kwinezeza nibyo bibanziriza amategeko yo kwiga n’ubuhanga. Uyu mubyeyi wa SOS akoresha uburyo bwo kwigana kugirango uruhinja rwumve rufite umutekano. Amwigisha kwigana ibyiyumvo n’imyitwarire ye, n’uburyo bwo gusabana n’undi muntu. Ibi bituma yumva ko afite atekanye, bityo nyuma y’igihe gito afite umutekano uhagije wo kumenya ibimuzengurutse byose, no gukoresha uburyo bwo gukina umupira w’amaguru.

 

 

Ubuhanga n’imikino ku bana bato

Dore umubyeyi wo muri SOS ukorana imirimo n’abana bato. Abayobora mubikorwa bifatika, kandi icyarimwe afite ibiganiro bishimishije agirana nabo kugirango bumve ko bishimiye ubumenyi bushya abigisha – nko kumesa imyenda yabo.

Usibye imyitozo y’ubuhanga, azi kandi ko ibikorwa gakondo byo gukina bituma abana baseka kandi bishimira kubaho. Gukina bituma abana bubaka imbaraga z’umubiri, kugenzura umubiri wabo, kwiga ubufatanye, n’uburyo bwo gukurikiza amategeko yoroshye. Hano hari imikino myinshi gakondo yo muri Afrika ushobora gukoresha.

 

 

Ubuhanga n’ibikorwa ku bana bakuru n’ingimbi n’abangavu

Mu gihe abana bamaze gukura, imyitozo y’ubuhanga ihujwa no kwiga indangagaciro z’umuco, no kwitegura ubuzima nyuma yo kwitabwaho yiga ubukorikori bw’ingirakamaro, kandi azi no kwirinda. Hano, Se ufite inararibonye – nawe urera umwana– aratubwira ibijyanye no kuyobora abakiri bato ubuzima bwabo bwose, mubabera nk’intangarugero.