Isomo rya 20/21

Urupapuro 1/7: Gusubiza ababyeyi bo muri SOS n’abana mu muryango mugali bakomokamo – Inyoborabiganiro ngenderwaho kubashinzwe gahunda na porogaru muri SOS

Gusubiza ababyeyi bo muri SOS n’abana mu muryango mugali bakomokamo – Inyoborabiganiro ngenderwaho kubashinzwe gahunda na porogaru muri SOS

Itangiriro

Iki cyiciro gitanga intambwe ku yindi kumatsinda y’ababyeyi ba SOS n’umuyobozi wabo cyangwa umuyobozi wumushinga uburyo bwo kwitegura kuva muri village ya SOS no kuba ababyeyi baherere mu muryango mugali.

Ingingo enye z’amasomo zisobanura uburyo bwo kubaka umutekano wimitekerereze ku babyeyi n’abana babo mbere, mu gihe na nyuma yo kuva muri village ya SOS, bakabaho nk’imiryango irera ababana yakiriye mu muryango mugali uherereye mu giturage:

Ingingo A: Nigute ababyeyi ba SOS bashobora kwitegura neza kwimuira mu muryango mugali nk’ababyeyi basanzwe mu giturage?

Ingingo B: Nigute tumenyesha abana kandi bakagira uruhare muri izo mpinduka?

Ingingo C: Nigute twafasha abana n’urubyiruko kubaka umubano mushya utekanye n’abakuze ndetse na bagenzi babo mu giturage?

Ingingo D: Nigute ushobora guhugura utanga ubumenyi ngiro ku bana n’urubyiruko nyuma yo gutura mu muryango mugali (mu giturage).

 

Ubushobozi bugomba gukoreshw

  • Gufungura iburyo bwo gusangira ibiteganijwe mu gihe cyo kureka kuba Umubyeyi wa SOS no kuba Umubyeyi utuye mu muryango mugali.
  • Gushyiraho itsinda ryo gusangira no gutegura – mbere, mu gihe na nyuma yo kwimuka ugiye mu muryango mugali.
  • Ubuhanga bwo gutuma abana bumva bafite umutekano mu bice byose by’inzibacyuho (kuva mu buzima bwo kuba muri SOS, ajya mu muryango mugali).
  • Ubuhanga bwo guharanira ko uburenganzira bw’abana buri muri gahunda.

Intego y’isomo

  • Iri somo rizagufasha gukorera hamwe no kwitegura impinduka zo mu mitekerereze n’ubusabane kuva mu buzima bwo muri village ya SOS, ujya mu buzima bushya nk’umubyeyi wa SOS utuye mu muryango mugali.