Ikiganiro cya 17 kuri 19 biteganyijwe

Urupapuro 2/9 Ubusobanuro: uko abakozi b’ibigo bifasha abana babaye mu buzima bwo mu muhanda gusubira mu buzima busanzwe n’imiryango izabakira bashobora gukorana

Ubusobanuro: uko abakozi b’ibigo bifasha abana babaye mu buzima bwo mu muhanda gusubira mu buzima busanzwe n’imiryango izabakira bashobora gukorana

Hariho impamvu nyinshi zituma abana ndetse benshi bahitamo kujya mu buzima bwo mu muhanda. Mu bihe nk’ibi, abakozi b’ibigo bifasha abo bana gusubira mu buzima busanzwe n’imiryango yiteguye kubakira bagomba kuba bafite ubushobozi bwo kubitaho neza. Uyu n’umulimo utoroshye, kubera ko abenshi mu bana baba mu buzima bwo mu muhanda baba bafite ihungabana, nta muntu mukuru bagifitiye ikizere ko yabakunda akanabitaho. Muri iki kiganiro muragira amatsiko no kubona uburyo ngiro bwabafasha gusobanukirwa, no kumenya gutandukanya, no kugirirwa ikizere n’abana bigeze kuba mu buzima bwo mu muhanda. Abana bamwe bashobora guhuzwa n’imiryango yabo, ariko iki kiganiro kiribanda ku buryo bwo gufasha abana babaye mu buzima bwo mu muhanda batazi namba aho imiryango yabo iherere, kandi baka bakeneye imiryango ibakira. Turasaba abakozi bo mu bigo bifasha abana babaye mu buzima bwo mu muhanda n’imiryango yabakiriye gufatanya muri iki kiganiro, bakagira gukorera hamwe.

Muraza kubona ibyagezweho mu bushakashatsi bwakorewe muri Africa mu bigo bifasha abana gusubira mu buzima busanzwe n’imiryango yabakiriye. Kuri buri rwego, tubaha ikigwa mu gafatanya kukiganiraho no guteganya uko byashirwa mu bikorwa.

Muri iki kiganiro, usabwa gusangiza abndi inararibonye n’ubumenyi ufite ku bana babaye mu buzima bwo mu muhanda, buri wese agasangiza abandi ubumenyi afite. N’ikiganiro gifasha buri wese kwigira kubandi no ku menya uko yabihuza n’ibyo asanzwe akora.