Ikiganiro cya 17 kuri 19 biteganyijwe

Urupapuro 7/9 Ibyo ikigo gifasha abana baba mu buzima bwo mu muhanda gusubira mu buzima busanzwe giha malayika murinzi

Ibyo ikigo gifasha abana baba mu buzima bwo mu muhanda gusubira mu buzima busanzwe giha malayika murinzi

Muri iki gikorwa cyo gushakisha amahuriro agizwe n’abana baba mu buzima bwo mu muhanda, abakozi n’imiryango yitegura kwakira abana baturutse mu bigo bibafasha gusubira mu buzima busanzwe muri gahunda ya malayika murinzi, no kwemeranya ku mwana uberanye n’abifuza ku murera. Uwitegura kuba malayika murinzi-agomba gusura ikigo gifasha abana gusubira mu buzima busanzwe kenshi, kugirango ahure n’abana cyangwa ingimbi n’abangavu mu buryo busanzwe, kwitabira ibikorwa bya buri munsi, no kwemerannwa n’abakozi ku menya umwana ukeneye umuryango.

Birashoboka ko bamwe muri bamalayika murinzi bashobora kuba basangannwe abana barera, abandi akaba aribwo bwambere. Kurikira ubusobanuro bakorerwa.

GUHUZA UMWANA N’UMURYANGO UGIYE KU MWAKIRA

Ubu rero niko kanya ko kuganira n’umwana no ku muhuza n’umuryango. Ibyo bishobora gukorwa umukozi n’umubyeyi ugiye kwakira umwana bari kumwe. Vugisha umwana ku bigeye kuba. Ibyo akunda cyane, inzozi afite icyo zigamije, cyangwa icyo akeneye. Gira amatsiko, ariko nt’umucire urubanza. Tega amatwi neza kandi wemere icyo aricyo cyose akubwira. Irinde kuvuga nk’ubwiriza, mwereke impuhwe n’urukundo. Ushobora gutekereza uturimo duto mwakorana igihe urimo kuvuga. Niba watuma baseka cyangwa bakamwenya, icyo gihe uzaba uri munzira nziza. Umukino, akabazo gufatanya gutegura amafunguro.

Vuga uburyo ubuzima bwo mu muhanda bugoye, kandi ko abana benshi batakaje ababyeyi babo cyangwa bene wabo. Vuga icyo ushoboye kubaha. Sobanurira umwana ko ugiye ku murera atariwe mubyeyi wa mubyaye. Ko ariko ar’ababyeyi beza, bazamwereka urukundo, bakamugaburira, bakamurinda ihohoterwa bakanamujyana mwishuli kugeza ubwo azakura. Na none, bwira umwana ko n’akumbura bagenzi be yasize mu buzima bwo mu muhanda, azabasura cyangwa umuryango ukabatumaho. Muri ubu buryo, umwana azamenya ko adakwiye kuva muri uwo muryango. Ababyeyi babiri bakiriye abana batubwiye ko umwana umwe w’umukobwa yongeye akagenda inshuro ebyiri, kugeza ubwo nyuma y’umwaka yiyemeje ku gumana n’umuryango umurera. N’ingenzi gusobanukirwa no kumenya uburyo bigoranye ku mwana gutandukana abagize itsinda yabarizwagamo mu buzima bwo mu muhanda, uko waba umeze kose.

Reka umwana abanze asure umuryango witeguye ku mwakira mbere y’uko agira guhitamo, ushiriho uburyo bwo ku musuzuma mbere y’uko umwanzuro wanyuma ufatwa. Ibuka, abana bo mu buzima bwo mu muhanda baba barakuze imbura-gihe bifatira ibyemezo byakabaye bifatwa n’umubyeyi. Bafite uburenganzira bwo kubwirwa mu itegura ryo ku muhuza n’umuryango akagira n’uruhare mu gufata ibyemezo.

GUSUZUMA NIBA UMWANA ABERANYE N’MUBYEYI UGIYE KU MWAKIRA

Mbere na nyuma yo kuganira n’umwana, abakozi hamwe n’ababyeyi bagiye kwakira umwana bashobora kuganira niba bikwiye ko ahabwa umwana. Buri wese akwiye kumenya ko abana badatekanye kandi bagorwa no kwisanzura bishoboka ko bakira ihungabana bakanumba batekanye kandi bishyikira ku babarera, cyane iyo bagiye mu muryango bari mbere y’uko bageza imyaka 3-5 y;ubukure. Ku bana bakuru cyangwa ingimbi n’abangavu, ababyeyi bitegura ku barera bakwiye kumenya ko abana bakuze bashobora kubana n’ibibazo bahuye nabyo mu gihe kirekire, bityo bakaba bakeneye kwitabwaho birenze igihe barimo kurerwa. By’umwihariko, abana bumva badatuje bashobora kugorana kumva bisanzuye mu muryango wabakiriye. Turatanga inama ko ababyeyi bakwiye guhora basurwa n’abakozi b’inzobere cyangwa ababusikoroge.