Ikiganiro cya 17 kuri 19 biteganyijwe

Urupapuro 6/9 Uko abana baba mu buzima bwo mu muhanda bihuza

Uko abana baba mu buzima bwo mu muhanda bihuza

Ubushakashatsi bwakorewe muri Africa y’Iburasirazuba bwerekana ko bigoye guhita ubona abana ku muhanda, kubera ihahamuka bagize bitewe n’abareraga. Na none, nti baguma hamwe igihe kirekire. Abana bo mu muhanda bakunze kwirunda no kuzenguruka abantu benshi, bakaba bahaguma igihe kirekire kubera ko bari buhaze kwifuza kwabo. Akanya kamwe uzabona bagiye guhura n’urungano rwabo, gushaka aho barri buryame, n’ibindi. Ubu buryo bwihuse bihuzamo ni nk’ihurizo ni uburyo busimbura uburere babuze bwa kibyeyi.

Kugirirwa ikizere n’umwana ubuhao mu buzima bwo mu muhanda ni urugendo. Intangiro nziza ni uguhura n’abantu basanzwe mu buzima bw’umuhanda kandi basanzwe bazi abo bana: abacururiza mu muhanda, abapolice, abakanishi, indaya, urubyiruko ruyoboye abandu mu buzima bwo mu muhada, n’Imishinga ifasha aban bo mu muhanda. Iyo ubashije kwakirwa n’abo bantu, bagufasha menya abana bakeneye ubufasha kuruta abandi, no kuguza nabo ahao abtuye mu muhanda. Muri ubwo buryo, ushobora gukora abukangurambaga mu giturage ugamije kubona abana bari mu buzima bwo mu muhanda bakeneye ubufasha bwo gusubira mu buzima busanzwe.

GUHURA N’ABANTU BASANZWE BAKORERA MU MUHANDA

IKIGANIRO MU MATSINDA

Ubufatanye bwumvikannweho bukunze kugaragara cyane mu bice by’akajagari mu migi, guha abana ubufasha no kubashyigikira aho babarizwa hose. Urugero, muri Tanzania abana bakoreshwa imirimo mito mito n’abagore bacururiza ku muhanda bagahabwa ibiryo nk’ibihembo. Sungura ufite imyaka icumi y’ubukure yabeshwagaho no kwiba, ariko yaje kubona ubundi buryo: “Nahisemo kujya nkorera umugore ucuruza amafunguro – mwata Mama Mtilie. Noza amasahani, nka muvomera amazi, nyuma akampemba amafungo. Rimwe nari mwe ampa udufaranga duke. Iyo nabaga narwaye yanguriraga imiti. Niwe muntu mwiza nigeze menya mu buzima bwanjye”. Abandi bana bavuga ko indaya n’abacuruzi bo ku muhanda babaha amafaranga make make, cyangwa bagahirwa no gusabiriza, kurinda imodoka z’abantu ku mihanda, kurundanya imyanda y’ibikomoka kuri pulasitike bakazicuruza, n’ibindi.

  • Ni bande dukwiye kwegera ku mihanda aho dutuye? – abakora ubucuruzi buto buto, abapolice, indaya, abavuga rikijyana, n’abandi? Ni nde wingenzi?
  • Ni gute tuzabasaba ubufasha kugirango tugere kubana mu by’ukuri batakaje uburere bwa kibyeyi?

 

      GUHURA N’ABAYOBOYE AMATSINDA Y’ABANA BABA MU BUZIMA BWO MU MUHANDA

      Amatsinda agizwe n’abana bo mu muhanda ari mu bice bibiri: kuruhande rumwe, inzara no kubura ubitaho bituma abana bishora mu bikorwa by’ubujura, ibikorwa by’urugomo bikomeretsa, gucuruza ibiyobyabwenge, guhohotera bishingiye kugitsina abato muri bo, n’ibindi. Kurundi ruhande: amatsinda y’abana baba mu buzima bwo mu muhanda umwe arinda undi, guhanahana amakuru y’ingenzi, gufasha mugenzi wabo urwaye cyangwa muto, no ku bwirana ikibi kigamije kubakomeretsa. Ugomba kwihanga no gusobanukirwa ko ari abana barangwa no gukora ibyaha kubera ko batakaje uburere bwa kibyeyi no kubura ubagira inama ya kibyeyi. Mu buryo ubwo aribwo bwose, umwana uri mu buzima bwo mu muhanda nt’ashobora kubaho aramutse atabonye itsinda abarizwamo. Ni gute bihuza, kandi ni gute wa kihuza n’ayo matsinda kugirango ugere ku mwana ugiye gufasha?

      Abayobozi b’ayo matsinda akenshi aba ari ingimbi n’abangavu cyangwa urubyiruko rufite imyaka myinshi y’ubuzima bwo mu muhanda. Kimwe nkabandi bayobozi, babasha gutegura ubuzima bwabo bwa buri munsi no gushyiraho amategeko agenga imikorere yabo. Kamungu aradusangiza ubunararibonye bwe nk’umuyobozi. “Kuba ku muhanda, ugomba kuba ukuze kandi ufite imbaraga, ubasha gukurikiza amategeko, twishiriraho ubwacu. Naho ubundi, umuntu abakwiye kuba mu bigo. Umuhanda nt’ukwiye kugibwamo n’abana bafite integer nke”. Iyo bakuze, bamwe muri abo bana bahinduka abayoboye ibikorwa bigamije impinduka aho batuye, bityo bikabafasha guhindura amateka mabi yabaranze bahinduka abumumaro bayoboye ibikorwa bigamije impinduka.

      Tega amatwi uwitwa Peter waturutse muri Kenya, warangaje imbere ibikorwa bigamije impinduka. Abayobozi b’amatsinda y’abana baba mu buzima bwo mu muhanda n’abingenzi mu gufasha abakozi igihe bagiye gukorera mu duce abana bo mu muhanda baherereyemo.    

      KUGIRA UBUFATANYE N’INDI MISHINGA IFASHA ABANA BABA MU BUZIMA BWO MU MUHANDA

      Hariho imiryango myinshi y’abihaye Imana n’indi ikorera mu giturage irangajwe imbere no gufasha abana baba mu buzima bwo mu muhanda. Abakozi b’ibigo bifasha abo bana gusubira mu buzima busanzwe bishobora kugirana ubufatanye, bungurana ibitekerezo ku mikorere yabo, baterwa imbaraga n’ibikorwa bakora. Ku musozo w’iki kiganiro, murahasanga umugereka: urutonde rw’imishinga, n’ibikorwa bakora mu gihe bari gufasha abana babaye mu muhannda gusubira mu buzima busanzwe.

      IKIGANIRO MU MATSINDA

      • Ni bande bayobozi b’amatsinda y’abana baba mu muhanda bingenze uzi aho mutuye? 
      • Ni gute twabagera kandi gute batugirira ikizere?
      • Ni gute twabereka ko tububahiye icyo aricyo kugirango badufashe kandi badushyigire?
      • Ni bandi mu bihaye Imana cyangwa imishinga ishingiye mu giturage ifasha abana baba mu buzima bwo mu muhanda? Ese twabatumira mu nama mpuzabikorwa, cyangwa tukabasanga aho bakorera?

      ESE NINDE TUZEGERA?

      Kora incamake, y’ibyemerannweho unandike n’ibitekerezo: ni gute twabonana n’abantu b’ingenzi baba mu muhanda, abayobozi b’amatsinda agize abana bo mu muhanda, n’indi mishinga ibafasha aho dutuye? Ni izihe nshingano ubuyobozi bwacu bwafata, ni nde uzakurikirana ibijyanye no kumenya aho bakorera, kandi ni gute abakozi b’ikigo gifasha abana gusubira mu buzima busanzwe bagira ihuriro ryafasha mu kubaka ikizere?