Ikiganiro cya 17 kuri 19 biteganyijwe

Urupapuro 4/9 Ni gute abana baba mu buzima bwo mu muhanda bifata iyo tubitayeho?

Ni gute abana baba mu buzima bwo mu muhanda bifata iyo tubitayeho?

ABANA BABA MU BUZIMA BWO MU MUHANDA N’ABANTU BAKUZE IMBURA-GIHE

Abana baba mu buzima bwo mu muhanda bifata bitandukanye iyo batagiye kwitabwaho n’abakozi b’ibigo bibafasha gusubira mu buzima busanzwe cyangwa ababyeyi babakiriye bitandukanye n’abana bakuze bakunzwe kandi bitaweho. Abana beretswe urukundo babasha kwihitiramo icyo bashaka n’uwo bizeye. Abana baba mu buzima bwo mu muhanda bahitamo ku kwiyumvamo bitewe n’uko babona uri bu babafashe kubona ikibabeshaho mu masaha ari imbere. Ese yabasha kumpa icyo kurya, amafaranga se, kundinda mbikeneye, cyangwa ntiyabikora? Akenshi baba bahangayitse kandi babuze uwo bizera. Bihutira kuzenguruka abantu bahuza n’ibyo bifuza ako kanya.

Guhurwa cyangwa kubura ababyeyi no kuba mu buzima bwo mu muhanda iteka n’icyemezo cyo kwiheba gifatwa n’abana bagize ihungabana cyangwa ingimbi n’abangavu, bumva ko bamaze gukura kandi biteguye kuba babaho bonyine. Icyo bivuze, bumva “barakuze imbura-gihe”, batagifitiye ikizere cya’babyeyi cyangwa abandi babitaho, bigatuma bumva ko babaho kubwabo. Ihungabana bagize ryo kubura ubitaho risobanuye ko baba bafitiye urwikekwe abakozi b’ibigo bibafasha gusubira mu buzima busanzwe, cyangwa ibyo babakorera. Iyo bahuye nabo bwa mbere, aba bana barabanza bakabiyama cyangwa bakabagirira umujinya. Ugomba gusobanukirwa uburyo bigoye umuntu mukuru kugirirwa ikizere no gufasha abana babaye mu buzima bwo mu muhanda.   

KUTISANZURANA N’UWO ARIWE WESE UJE GUHURA NABO BWA MBERE/ KUTABOHOKERA UWO BAHUYE NAWE BWA MBERE

Abana baba mu buzima bwo mu muhanda ariko bakuze bakunzwe kandi batekanye banitaweho bashobora ku kwishyikiraho uramutse uhuye nabo, ariko iyo ubashije kubumvisha ko ntakibi ugamije, bidatinze bazakugirira ikizere, bumve banakwishyikiraho – abakozi n’abita kubana bashobora kuba mu kimbo cy’ababyeyi babo. Urugero, umwana w’imyaka icumi witwa Bisangwa yakuze akunzwe n’ababyeyi be baje kwitaba Imana bitewe n’Impanuka y’imodoka. Kugirango abeho, yahise ajya kuba mu muhanda. Mu kigo gifasha abana gusubira mu buzima busanzwe, anezezwa n’ibyo bamukorera. Igihe yahuzwaga n’umurango ugiye ku murera (malayika murinzi), yahise agaragaza amarangamutima yo kubisanzuraho, kandi ubu arakura neza. Bifata igihe kirekire guhuza n’umwana wakuze akorerwa ihohoterwa, abaswe n’ibiyobyabwenge, cyangwa atitabwa n’ababyeyi be cyangwa baramutaye. Bene abo bana bita nk’abadatekanye, ndetse n’iyo berekanye ko bakeneye kwitabwaho:

1. Kubura umutekano n’imyitwarire yo kwiheza mu abandi/: Dido afite imyaka irindwi y’ubukure. Yumva nta bufasha agutegerejeho, nta maragamutima yerekana. Nt’ajaya anezerwa narimwe cyangwa ngo arire, ”n’igitsire ku maso”. Ahora ashaka kubaho wenyine “nk’uwakuze imburagihe”, kandi ibyo umuha byose abibona nko ku mwendereza. Ntazi uburyo yakwereka ibyo akeneye na amarangamutima ye kuri wowe. Ahorana impungege no kutihangana, kuruta kumva anezerewe no kubaho gutyo. Muri we, akeneye urukundo no kwitabwaho, ariko ntiyigeze yigishwa uko yayerekana. Mu kigo gifasha abana babaye mu buzima bwo mu muhanda, yemeye kujya kubana na malayika murinzi witwa Roberta. Amuha umwanya wo kwerekana amarangamutima ye n’ibitekerezo bye, no guhora amuyambira amwitaho n’igihe atabashije kugira icyo amausaba. Nyuma y’umwaka umwe yari amaze ku mwiyumvamo. Ubu aranezerewe cyane kandi aritwara bisanzwe.

2. Kubura umutekano n’imyitwarire yo kumva adatekanye: Umwana ufite imyak 12-y’ubukure wiitwa Robert yakuze ababyeyi be utamenya uko bateye. Rimwe na rimwe Se yerekanaga ko amukunze, kandi rimwe narimwe akagira umwaga. Nyina yari afite uburwayi bwo mu mutwe, yitaga ku mwana we igihe yumvaga afite agahenge k’ubuzima. Kubera kumva akeneye umukunda bivanze no kugirara ubwoba ababyeyi be, Robert yitwara mu buryo budasobanutse iyo aganirizwa n’abakozi b’ikigo gifasha abana gusubira mu buzima busanzwe. Yishimira umwe mu bakozi witwa Eric, ariko ahora anenga na akaniha kunnyuzura abakozi b’igitsina gore. Yifuza uwamwitaho byihariye, ariko na none akakugira ubwoba. N’iyo abakozi bamwitwariritseho, nt’abura ibyo abashija, no guhorana urwikekwe, agerageza kuganza no kubategeka, no kunnyuzura abandi bandi bana. Mu munota umwe aba anenga ko ntawumukunda, mu wundi mwanya nta kwikoze ahubwo akakunenga ko utamwishimira. Ahitamo guhunga abandi kensi iyo amaze gukimbirana, ariko agahora agaruka. Yahujwe n’umuryango umurera ufite papa ufite inararibonye, utuje, kandi na none abasha gushiraho uburyo ngenderwaho n’amategeko agenga imyitwarire y’abagize umuryango. Nyuma y’umwaka, yari agejeje igihe cyo kujya mu ishuli no gukina n’inshuti z’urungano atishize mu makimbirane menshi, ariko aracyafite integer nke mu kubana n’abandi.

3. Kubura umutekano n’imyitwarire Ijagaraye:  Aurore ufite imyaka itanu-y’ubukure yaratereranwe cyane kuva akivuka na nyina w’umwangavu ufite imyaka 12 – y’ubukure. Yarafite imirire mibi ubwo yasanzwe ku muhanda. Mu kigo gifasha abana babaye ku muhanda gusubira mu buzima busanzwe, yiha buri wese, agahora agerageza kw’igira uruhinjira imere ya buri wese. Ahora ashaka kwicara ku bibebero bya buri mukozi wese – ndetse no kubantu atazi baba basuye. Ariko kwiyegereza buri wese bimara igihe gito kandi bikaba atabiteguye, kandi ntibitume agira gushyikirana cyane ku muntu ku muko uwo ariwe wese. Nyuma y’umunota nt’abakibuka ibyabaye. Ntiyari yagira ubushobozi bwo kwishikira ku umurera kubera ko atabyigeze mu myaka itanu ye yambere. Ashobora gukina n’abandi bana, ariko mu kanya gato, kandi nt’abashize umutima ku byo akora. Nyuma y’umwaka arerwa n’umuryango wa mwakiriye, yatangiye gushaka umwitaho no ku murinda mu babyeyi be bamurera gusa, kandi akaba yumva abakunze   

IKIGANIRO MU MATSINDA

20 minutes

  • Ese ushobora ku menya ibyerekana ko umwana wabaye mu buzima bwo mu muhanda adatekanye kandi afite imyitwarire yo kumva atisanzuye?
  • Wigeze ubuno abana nka Dido bafite ku maso hakakanyaye? Nka Robert uhora akimbirana? Nka Aurore, utarigeze amenya icyo urukundo rwa kibyeyi aricyo? Gararagaza ingero.
  • Utekereza ko ari iki kigoranye igihe urimo gufasha abana badatekanye kandi badafite uwo bisanzuyeho?

Ubu rero: ubona abana batandukaye baba mu buzima bwo mu muhanda bakeneye ubuhe bufasha? Ese bose n’ipfubyi, cyangwa bafite byinshi bitandukanye badukeneyeho? Ninde ukeneye gusubizwa mu buzima busanzwe kurusha abandi?