Ikiganiro cya 17 kuri 19 biteganyijwe

Urupapuro 3/9 Gusobanukirwa no kubaha abana bari mu buzima bwo mu muhanda

Gusobanukirwa no kubaha abana bari mu buzima bwo mu muhanda

KUKI ABANA BENSHI BAHITAMO KUJYA KUBA MU BUZIMA BWO MU MUHANDA?

Ubushakashatsi bwerekana ko abana benshi bahitamo kujya mu buzima bwo mu muhanda. Benshi muribo baba bari hagati y’imyaka 5 na 16 y’ubukure. Muri Africa y’Iburasirzuba ( ndetse no kwisi hose), abantu bava mu bice by’icyaro bakajya mu migi. Kubera ubuzima bwo mujyi bene iyo miryango itarimenyereye kubona uko babaho birabagora, no guha abana urukundo no kubarinda. Ubukene no kubura akazi (na none kubera icyorezo cya COVID-19) gituma barushaho guhangayika. Uko guhangayika mu miryango byongera umwiryane mu muryango, gutandukana kw’abashakaye, kwibasirwa n’ibiyobyabwenge, gutakaza ishuli kw’abana, no gutwita kw’abangavu. Vuba aho ubushakashatsi bwakozwe n’ibihugu bwerekana ko hafi kimwe cya kabiri cy’ingimbi n’abangavu muri Tanzania, na Kenya bakorewe ihohoterwa imiryango yabo irebera/ cyangwa ubuyobozi bubizi. Umukobwa umwe muri batatu mu gihugu cya Tanzania na Kenya bavuze ko bwambere bakora imibonano mpuzabitsina mu buzima bwabo byari kugahato. Ubukene, amakimbirane y’abashakanye, no guhangayika bigaragara mu miryango bituma abana bensnhi ndetse n’ingimbi n’abangavu bahunga imiryango yabo. Mu Rwanda, birenze kimwe cya kabiri cy’abana baba mu buzima bwo mu muhanda ababyeyi babo bariho.   

Urugero: Ubwiyongere tubona bw’abana bari mu buzima bwo mu muhanda n’ingimbi n’abangavu baturuka mu miryango y’abagore bibana. Abana benshi b’ingimbi n’abangavu bava mu miryango yabo bahunze inshingano n’imirimo yakabaye ikorwa na base bitabye Imana, inshingano zibasaba kwita kuri banyina ndetse na barumuna babo. Mugabo wahoze mu buzima bwo mu muhanda aragira ati: nari mfite bashiki banjye bato bane na barumuna banjye batanu. Twari abakene cyane, mama wacu niwe watwitagaho wenyine. Nasabwaga gukora umunsi wose nkusanya imyanda kugirango tubeho. Mama amaze gupfa nari mfite imyaka cumi nibiri y’ubukure. Benewacu bavuze ko bagiye gutwara umutungo wose wasizwe na mama, kandi nari nsigiwe inshingano yo kwita kuri barumuna banjye na bashiki banjye. Nari mbizi ko byari ibidashoboka kuri njye, rero kubera uwo mutima uremerewe nahisemo kwigendera. Ubu mfite imyaka cumi n’irndwi, kandi mba mu muhanda. Uko bukeye ntekereza bashiki banjye baton a barumuna banjye.

KUKI BIGORANA GUKORANA N’ABANA BABA MU BUZIMA BWO MU MUHANDA?

Abana baba mu buzima bwo mu muhanda iteka ubuyobozi n’umuryango mugali ubafata nk’inzirakarengane zitishoboye cyangwa inkozi z’ibibi. Aba bana iteka bafatwa uko batari. Amasezerano mpuzamahanga ku burengazira bw’Umwana avuga ko abana baba muzima bwo mu muhanda bafite uburengazira kimwe n’undi mwana wese: kuvuzwa, kurindwa, kubona indryo yuzuye no kwiga. Ariko akenshi, ubwo burenganzira butandukanye n’ukuri kuriho, bityo bigatuma bishakira uko babaho mu buzima bwa buri munsi. Mu byukuri, aba bana bagomba gufashwa guterimbere, kumenya ibyo bakora no kubafasha kwiyakira mu buzima bwo kubaho ntababyeyi, kuva bakiri abana bato. Ko bahura n’imbogamizi nyinshi buri munsi: kubura ababyeyi, inzara, gufatwa uko batari, n’ibibakomeretsa byose mu buzima bwo kuba mu muhanda. Bamwe bahinduka abanyabyaha kugirango babeho, ariko na none baba bagikeneye ababitaho. 

Gufashwa gusubira mu buzima busanzwe n’uko babayeho mu miryango yabakiriye bishobora kuba imbogamizi, kubera ko umwana ntakizere aba afitiye abantu bakuru, aba akifitemo kuba ku muhanda. Nk’uko umwana umwe yavuze: “Umuhanda niwo mama niwo data”. Benshi bagerageza kubafasha ariko bikananirana kubera kutabagirira ikizere, bityo aba bana bagahunga imiryango yabakiriye cyangwa ibigo bibafasha gusubira mu buzima busanzwe. Turamutse tubateze amatwi tukabubaha, twakongera tukubaka ikizere batugirira buhoro buhoro. 

IKIGANIRO MU MATSINDA

Iminota 10

  • Abana baba mu buzima bwo mu muhanda bafatwa gute n’ubuyobozi ndetse n’umuryango mugali dutuyemo?
  • Hari ingero z’abana baba mu buzima bwo mu muhanda tuzi babasha kwibeshaho kabone n’ubwo ntabyiringiro bafite no kubura ubereka urukondo ngo anabiteho?
  • Nigute batwitwaraho iyo tugerageza kubegera ngo batugirire ikizere?