Ikiganiro cya 17 kuri 19 biteganyijwe
Urupapuro 5/9 Ibyiciro bitandukanye by;abana baba mu buzima bwo mu muhanda bakeney gahunda zitandukanye zo kubafashaIbyiciro bitandukanye by;abana baba mu buzima bwo mu muhanda bakeney gahunda zitandukanye zo kubafasha
Abana bose baba mu buzima bwo mu muhanda siko bakeneye gahunda zimwe zo kubafasha. Muri Africa y’Iburasirazuba ubushakashatsi bwerekanye ibyiciro bibiri. Icyiciro cyambere cy’abana bo mu muhanda bafite uko bahura n’imiryango yabo ishobora kuba yakongera igafashwa kubaho, icyiciro cya kabiri mu byukuri usanga ari ipfubyi.
1. Birenze barindwi ku bana icumi buurira bagataha, baboneka ku muhanda igihe cy’amannwa. Bitwa “abana bo mu muhanda”. Baza bakurikiye bagenzi babo, ahari gushakisha ibyo barya, cyangwa kubera ko ababyeyi babo bafite agahinda. Muri iri tsinda, dusangamo abana baturuka mu babyeyi bibera mu muhanda ibihe byose kubera ubukene.
Bene abo bana baba bagifite aho bahurira imiryango yabo, kand ibigo bibafasha gusubira mu buzima busanzwe biba bigamije gusubiza abana mu miryango binyuze mu biganiro n’ababyeyi babo cyanga bene wabo. Bamwe muri abo bana, kubahuza n’imiryango bishobora kugorana ku zindi mpamvu. Niba ari uko, ibyo bibashyira mu kindi cyiciro.
2. Itsinda rya kabiri usanga ari rito, nka batatu ku bana icumi. Babaho nta wubonana n’ababyeyi be cyangwa bene wabo – umuryango bafite ni mu muhanda amannwa n’ijoro. Bakenera ubitaho no kubarinda mu muhanda.
Icyi cikiro cya kabiri cy’abana mu by’ukuri baba barabuze ababyeyi kandi baba bakeneye umuryango wabakira, cyangwa bakaba muri village za SOS.
Kugirango umenye abakeneye ubufashs bwo gusubizwa mu buzima busanzwe kurusha abandi mu giturage, ni mubiganireho:
IKIGANIRO MU MATSINDA
Iminota 15
Abana bari mu buzima bari mu buzima bwo mu muhanda aho dutuye – dukorana nabo?
- Hari abana uzi birirwa mu muhanda ku mannwa gusa, bwagoroba bagasubira mu miryango yabo? Cyangwa bafite umuryango wibera mu muhanda?
- Mu fite gahunda zo guhuza aban n’imiryango yabo na bene wabo?
- Mu jya mufasha abana baba mu buzima bwo mu muhanda batagira imiryango bafitanye isano namba?
- N’iki wumva wadusangiza cy’ingenzi mu bunararibonye ufite?
Gira icyo wandika: ni abahe bana babuze ababyeyi babo aho utuye?