Ikiganiro cya 17 kuri 19 biteganyijwe

Urupapuro 8/9 Iteganyabikorwa

Iteganyabikorwa

Ushingiye kunararibonye ufite mu kwita ku bana baba mu buzima bwo mu muhanda aho ukorera cyanga utuye, ushobora guhitamo umutwe ikigwa kimwe muri iki kiganiro wumva gihuje n’ibyo ukora. Sesengura ku buryo burambuye ugire n’icyo wandika: gute, ni nde, hehe kandi ryari uzashyira mu bikorwa umutwe w’ikigwa wahisemo:

  • Teganya uburyo abakozi b’ikigo gifasha abana gusubira mu buzima busanzwe n’imiryango yakiriye abana bashobora gukorera hamwe igihe muri kwita ku bana?
  • Sobanukirwa cyane ku bijyane no kwisanzurana n’abana babaye mu buzima bwo mu muhanda, n’uburyo wafasha abana bafite ibibazo byo kwisanzura ku bantu bakuru? (reba ikiganiro cya 5 na 6 muri porogaramu ya Fairstart).
  • Teganya uburyo buzabafasha ku bonana n’abana bari mu buzima bwo mu muhanda?
  • Teganya uburyo washishikazwa no gukorana n’indi mishanga y’abihaye Imana n’indi mishanga ikorera mu giturage.
  • Teganya ibikorwa by’ubukangurambaga mu giturage kugirango bakire neza ikibazo cy’abana bo mu muhanda?

SOS na Fairstart, tubifurije amahirwe masa mu kazi keza mukora ko kwita ku bana baba mu buzima bwo mu muhanda!